Hakenerwa izindi mbaraga zubakiye ku Mana - Impanuro za Madamu Jeannette Kagame

Iyobokamana - 06/09/2026 4:29 PM
Share:

Umwanditsi:

Hakenerwa izindi mbaraga zubakiye ku Mana - Impanuro za Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko guharanira kugira indangagaciro no kubaka imibanire myiza, avuga ko ubuhanga n’ubushobozi umuntu afite bidahagije mu gutuma agira umuryango uhamye.

Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026, ubwo yari Umushyitsi Mukuru mu gikorwa cya Young Leaders Prayer Breakfast, cyabereye kuri Serena Hotel Kigali.

Iki gikorwa cyo gusengera igihugu gitegurwa na Rwanda Leaders Fellowship, kigahuriza hamwe abayobozi n’urubyiruko bo mu nzego zitandukanye, abikorera, abakozi b’Imana, abaramyi n’abandi.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kubaka umuryango uhamye ari urugendo rutangirana n’urukundo no kwizerana. Ati: “Kubaka imiryango bifite ireme. Abubatse ingo n’abacyiri mu rugendo rwo gushaka abo bazabana, urugendo rwo kubaka rutangirana n’urukundo ndetse no kwizerana. Ntawe uba ateganya ko kubaka bizamugora cyangwa ko bizagenda nabi kugeza ku gutandukana.”

Yakomeje avuga ko ubuzima bushobora kutagenda nk’uko umuntu yabuteganyije, ariko ko ibyo bidakwiye kuba impamvu yo kwiheba cyangwa gucika intege. Ati: “Birashoboka ko ubuzima butagenda neza nk’uko twabiteganyije, ariko ntawe uba ushiriweho iteka.”

Madamu Jeannette Kagame kandi yagaragaje ko u Rwanda rwagiriye icyizere urubyiruko, rukaruha inshingano mu nzego zitandukanye, haba muri Leta, mu bikorera no mu bindi bikorwa by’iterambere.

Ati: “U Rwanda rwahisemo kugirira icyizere urubyiruko rucyiri ruto, ruhabwa inshingano mu nzego zitandukanye, mu bikorera na barwiyemeza mirimo.”

Yakomeje agaragaza ko icyizere gituruka ku byo umuntu ashobora kugaragaza cyangwa gupima mu bushobozi bwo mu ishuri, ubunararibonye, indangagaciro n’ibindi.

Yabajije ati: “Ese ibi ntihaba hari icyuho byateye? Ntitwaba twaritaye ku bwenge n’ubushobozi, ntitugire umwanya wo kubafasha gukura mu muco, amarangamutima no mu mibanire, kandi na byo bikenewe kugira ngo umuntu abashe kuba umukozi mwiza mu rugo cyangwa no mu kandi kazi?”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuba umuntu ari umuhanga bishobora kumufasha kuba indashyikirwa mu kazi, ariko ko mu rugo hakenerwa ibirenze ubuhanga bwo mu kazi.

Ati: “Kuba umuhanga byagufasha kuba indashyikirwa mu kazi, ariko iyo bigeze mu rugo, mu mibanire n’uwo mwashakanye, mu burere muha abana no kurinda ubumwe bw’umuryango, hacyenerwa izindi mbaraga zubakiye ku Mana yo mu njyega wa byose.”

Yagiriye inama urubyiruko rwahawe icyizere n’inshingano, asaba ko bagira imitekerereze, imyitwarire n’imyimvire ibafasha kubaka no kunoza imibanire yabo n’abandi.

Yasoje agaragaza ko ibisubizo by’ibibazo by’ubuzima bitizana, ahubwo ko bigerwaho binyuze mu myitwarire, amahitamo umuntu akora buri munsi ndetse n’urufatiro yubakiraho ubuzima bwe.


Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubuhanga bwonyine budahagije mu kubaka umuryango uhamye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...