Uyu mugabo wagize uruhare rukomeye mu kuzamura amazina y'abarimo
'Kanyombya', 'Samusure', 'Nzovu' n'andi avuga ko nyuma yo gushyira hanze ziriya
filime, yabaye nk'ufata ikiruhuko ahanini bitewe n'uko ibihangano bye
byacurazwaga n'abandi bantu inyungu ntimugereho.
Mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko kuba yarakurikiranye
amasomo ashamikiye ku buhanzi ndetse n'icungamutungo biri mu mpamvu zagiye
zituma filime ze azikorera ahantu hatamusabaga gutanga amafaranga menshi.
Yavuze ko mu 2012 yakoze filime agwa mu gihombo ahanini
bitewe n'uko hari abantu badutse bagacuruza filime ze mu buryo bwinshi bituma
nta faranga akuramo.
Ati "Byatumye duhomba. Njyewe rero muri ya mibare yanjye
ndavuga nti ntabwo ngiye gukomeza gukora filime mpomba ndahagarika "Sinzi imyaka
ariko hashize igihe kirekire."
Habyarimana yavuze ko yagize igihombo, ku buryo byageze n'aho akora ku mafaranga y'inyungu yari yakuze mu zindi filime kugira ngo
atunganye filime yarimo akora.
Ati "Ibyo ni byo byatumye mvuga nti reka tube turetse turebe
aho bigana, ariko ntabwo ngiye gukomeza gukora filime ngamije kwishimisha.
Kandi nanone si ngiye gufata umutungo w'umuryango ngo nkoremo filime, mu rugo
ntagisubiramo."
Hejuru y'ibi ariko anavuga ko bamwe mu bakinnyi be b'imena
barimo nka 'Samusure', 'Sekaganda', 'Kanyombya' n'abandi bari batangiye
gukorana n'ikindi kigo bituma atongera kubabona nk'uko byari bisanzwe.
Ibi byanatumye ajya mu nkiko atangira kuburana asaba ko kiriya kigo cyamwishyura, kuko cyakoresheje abakinnyi n'amazina be kandi nta burenganzira yabitangiye.
Urubanza rwashyizweho akadomo mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2024, rurangira Habyarimana atsinze, ahabwa indishyi ishyitse.
Habyarimana yavuze ko n'ubwo bimeze gutya, ntiyahisemo
guheranwa n'ibibazo ahubwo muri iki gihe yatangiye kugira inyota yo kwandika ku
mateka y'u Rwanda, ari nazo filime ashaka gukoraho muri iki gihe.
Ni filime avuga ko zirimo izigaruka ku mateka y’urugamba rwo
kubohora u Rwanda, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibindi.
Ati "Mfite inyota yo kwandika filime zivuga amateka, urugamba
rwo kubohoza igihugu kuko narubayemo ni ibintu nabayemo numva kubyandika
byanyorohera. Kuri Jenoside yakorewe Abatutsi uziko dufitemo ibintu byinshi
dukwiye kubwira isi, ibyo bintu uko ari bitatu numva mfite inyota yo kubikoraho
filime."
Habyarimana Charles yavuze ko nyuma y'amezi atandatu ari bwo
azatangira kwandika izi filime n'ubwo atazi neza igihe agomba kuzazishyiriraho
hanze.
Uyu mugabo yashyize itafari kuri Cinema Nyarwanda mu gihe
cy’imyaka 30 ishize, kandi asobanura ko yabikoze kubera ko ari ibintu yakundaga
kuva akiri muto.
Yabaye umwanditsi w’ikinamico zatambutse igihe kinini kuri
Radio Rwanda nka ‘Inkuracyobo y’Amaraso’. Ariko izina rye ryavuzwe cyane mu
itangazamakuru no muri Cinema nyuma y’uko yanditse filime nka ‘Ntawe umenya aho
bwira ageze’ yakoze atewe inkunga n’icyahoze ari ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize
(Caisse sociale).
Iyi filime yashyize ku isoko abakinnyi ba filime bakomeye
muri iki gihe mu Rwanda barimo nka ‘Kanyombya’ wabiciye bigacika ku mbuga
nkoranyambaga muri iki gihe, ‘Nyirankende’, ‘Kanuma’, ‘Samusure’,
‘Nyirakimonyo’, ‘Nyagahene’, ‘Nyirakanyana’ n’abandi banyuranye.
Ni filime yari igizwe n’ibice birenga 50 yatambukaga kuri
Televiziyo Rwanda mu myaka ya 2003, ndetse benshi bagiye bayihererekanya
binyuze kuri CD n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga byari bigezweho muri
kiriya gihe- Nawe avuga ko iyi filime yahinduye ubuzima bwe.

Habyarimana Charles yatangaje ko agiye kugaruka muri Cinema
nyuma y’igihe afashe ikiruhuko kubera igihombo

Habyarimana Charles yavuze ko agiye kwandika filime zivuga ku
rugamba rwo kubohora Igihugu ndetse no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA HABYARIMANA CHARLES
">
KANDA HANO UREBE KIMWE MU BICE BYA FILIME 'ZIRARA ZISHYA' YA HABYARIMANA CHARLES YAMAMAYE CYANE