Ku
wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena 2026 mu bitaramo bya Summer Country Tour, abantu batunguwe no kumva ko
Bwiza atakiririmbye kubera impanuka yatangaje ko yakoze nyuma y’isaha yose
ahamagawe akabura ku rubyiniro.
Andi
makuru yizewe yaje kumenyekana ni uko Bwiza yasabye ko yaririmba nyuma ya
Kitoko Bibarwa kugira ngo aze kubona uko akora ibyo yateguye ariko Kitoko
amubera ibamba birangira Bwiza akuwe mu bagomba kuririmba.
Kitoko
yabanje ku rubyiniro hanyuma aririmba indirimbo ze 6 arongera ava ku rubyiniro
hanyuma MC Lucky Nzeyimana ahita ahamagara The Ben ku rubyiniro ariko na none
hacaho iminota nka 15 The Ben atari yaza ku rubyiniro.
Amakuru
yizewe ahari, ni uko The Ben wari umaze iminota micye ageze aho igitaramo
cyarimo kibera yari atungujwe guhita ajya ku rubyiniro kandi amasaha bamuhaye
atari yagera ngo aririmbe ndetse atari yasoza kwitegura.
Nyuma
y’ibiganiro byafashe iminota igera kuri 15 harimo no kwitegura shishi itabona,
The Ben yaje kwemera kwinjira ku rubyiniro atanga ibyishimo mu ndirimbo zigera
kuri 20 yaririmbye.
Ku
wa Gatanu ubwo bakoraga 'sound check', The Ben yari kumwe n’itsinda ricuranga famfari
byakekwaga ko ari bo baza kumwinjiza ku rubyiniro ariko si ko byagenze.
InyaRwanda iracyakurikirana amakuru kugira ngo imenye neza niba kujya ku rubyiniro shishi itabona hari icyo byishe ku mitegurire y’igitaramo ku ruhande rwa The Ben n’abateguye igitaramo.
DORE UKO THE BEN YAGEZE I NYAMATA MU GITARAMO SUMMER COUNTRY TOUR
