Ku
mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024, abantu ibihumbi n’ibihumbi
binjiye bwa mbere muri Sitade Amahoro nshya.
Hari
n’umuvundo ku miryango imwe n’imwe, ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda bari
banyotewe kubona icyo igihugu cyari kimaze imyaka ibiri cyubaka.
Icyo
gikorwa cyiswe “Ihuriro mu Mahoro” cyahuje umukino ukomeye wa Rayon Sports na
APR FC, amakipe ahora atera impaka n’ishyaka mu bakunzi b’umupira w’amaguru.
Nubwo
umukino warangiye ari ubusa ku busa, benshi bavaga muri stade bavuga ikindi
kintu: uburyo Sitade Amahoro yahindutse ikimenyetso gishya cy’u Rwanda rwifuza
kwiyereka Isi.
Amatike
yari yashize mbere y’umunsi umwe ngo igikorwa kibe. Abantu bari bishyuye hagati
ya 1,000 Frw na 10,000 Frw bari bamaze kuyagura yose, hasigaye ayo mu myanya
y’icyubahiro gusa yaguraga 125,000 Frw.
Byari
ikimenyetso cy’uko ubushobozi bwo kuzuza iyi stade buhari, ikibazo gisigaye
kikaba icyo kumenya niba hari uwakwiyemeza kuyikoreramo igitaramo.
Sitade
Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45,000. Ni umubare munini ku gihugu
nk’u Rwanda, ariko si umubare udashoboka.
By’umwihariko
mu gihe igihugu gifite urubyiruko rukunze imyidagaduro, imbuga nkoranyambaga
zongereye imbaraga z’abahanzi, ndetse n’ikorwa ry’ibitaramo rikaba rimaze
kugera ku rwego rwo hejuru.
Nyamara
kugeza ubu, nta muhanzi nyarwanda uragira ubutwari bwo gutangaza igitaramo cye
muri iyi stade.
Hari
abagiye babyemera, ariko bagahagarara hagati. Mbere y’uko The Ben na Bruce
Melodie bahurira mu gitaramo cya BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026, amakuru yavugaga
ko batekereje gukora icyo gitaramo muri Sitade Amahoro.
Byaravuzwe
cyane, abantu barabikunda, ariko ku munota wa nyuma bahisemo BK Arena.
Ni
icyemezo bamwe bumvise nk’ubwitonzi bwo kwirinda igihombo, abandi bakibona
nk’ikimenyetso cy’uko n’abahanzi bakomeye mu Rwanda bagifite ubwoba bwo gupima
ubushobozi bwabo kuri urwo rwego.
Mu
myaka mike ishize, BK Arena yabaye nk’igipimo cy’ubukaka bw’umuhanzi nyarwanda.
Uwabashaga
kuyuzuza yahitaga afatwa nk’uwageze ku rwego rwo hejuru. Ariko uko ibitaramo
bikomeje kugenda neza, ikibazo cyatangiye guhinduka: Ese niba BK Arena isigaye
iba nto, kuki Sitade Amahoro itatekerezwaho?
Izina rikunze
kugaruka cyane muri iki kiganiro ni irya Israel Mbonyi.
Mu
bihe bitandukanye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb.
Olivier Nduhungirehe, yagiye asaba uyu muhanzi gukorera ibitaramo bye bya
Noheli muri Sitade Amahoro. Yabivuze nyuma y’uko “Icyambu Live Concert” ikomeje
kugaragaza ubwitabire budasanzwe muri BK Arena.
Mu
Ukwakira 2024, nyuma y’amashusho ya Israel Mbonyi ateguza igitaramo cya
“Icyambu Live Concert Season 3”, Amb. Nduhungirehe yanditse kuri X ko BK Arena
itakijyanye n’ingano y’abafana b’uyu muhanzi.
Yagize
ati: “Nakugira inama isumba izindi yo gukorera igitaramo kuri Stade Amahoro. BK
Arena ntabwo igifite ubushobozi bwo kwakira abafana bawe bose.”
Aya
magambo yavuzwe nk’adasanzwe, kuko aturutse ku muyobozi, ariko kandi agaragaza
ikintu abantu benshi bamaze igihe batekereza: hari abahanzi bafite abafana
bahagije, ikibazo kikaba icyemezo cyo gutinyuka.
Israel
Mbonyi si we wenyine ugarukwaho muri iyi ngingo. Muri iyi minsi, King James
nawe ari mu bahanzi bari gutuma abantu bongera gutekereza kuri Sitade Amahoro.
Igitaramo
cye giteganyijwe ku wa 1 Kanama 2026 muri BK Arena cyateje impaka nyuma y’uko
amatike yatangiye gushira kare. Hari abafana bahise batangira kumusaba gukora
igitaramo cya kabiri cyangwa kwimukira muri Sitade Amahoro.
Ni
ibintu byakomeje no kugera mu nzego za Leta. Umunyamabanga wa Leta muri
Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko igihugu
kidakwiye guhora cyubaka ibikorwa remezo gusa, ahubwo ko bikwiye no gukoreshwa.
Mu
magambo yavuze ari mu gitaramo cya Gen-Z Comedy, yasabye kubona umunsi umwe
umuhanzi nyarwanda yuzuza Sitade Amahoro.
Yavuze
ati: “iriya Sitade Amahoro twubatse utivuna, kiriya gikorwaremezo twubatse
kituvuna, turashaka umuhanzi umwe uzayuzuza wenyine w'u Rwanda,
tuzamushyigikira. King James ibitaramo bye bimaze iminsi itatu yatwimurira muri
Sitade Amahoro.”
Aya
magambo asa n’ahindura iki kibazo kikava ku bahanzi gusa, kikajya no ku ruganda
rw’imyidagaduro muri rusange.
Kuko
kuzuza Sitade Amahoro si impano y’umuhanzi wenyine. Bisaba gutegura neza,
kwamamaza ku rwego rwo hejuru, abafatanyabikorwa bafite icyizere, ndetse
n’abafana bafite umuco wo kugura amatike hakiri kare.
Hari n’ikindi
kibazo abantu batavuga cyane: igihombo.
Gutegura
igitaramo muri stade nini bisaba amafaranga menshi cyane. Hari ikibazo
cy’amajwi, amatara, abakozi, ubwishingizi, ndetse no gutinyuka gushyira
amafaranga menshi mu kintu utazi neza niba kizakora.
Ni
yo mpamvu bamwe mu bahanzi bashobora kuba bafite abafana bahagije, ariko
bagahitamo gukomeza gukorera muri BK Arena cyangwa muri Kigali Universe aho
gushyira ubuzima bwabo bwose mu igerageza rimwe.
Ariko
kandi amateka y’imyidagaduro agaragaza ko hari igihe umuntu umwe afata icyemezo
kigahindura byose.
Muri
Nigeria, Afurika y’Epfo cyangwa Tanzania, hari abahanzi bagiye batera intambwe
abantu bakekaga ko itashoboka, nyuma bikarangira bibaye ibisanzwe. Iyo hari
umwe ubikoze neza, abandi bahita babona ko bishoboka.
Mu
Rwanda naho, birashoboka ko ikibazo atari ukubura umuhanzi ushobora kuzuza
Sitade Amahoro, ahubwo ari ukubura uwemera gufata iya mbere (risk) mbere
y’abandi.
Kuko
uko imyaka igenda ishira, BK Arena nayo ishobora kuzagera aho iba nto ku rwego
rw’imyidagaduro nyarwanda. Icyo gihe, Sitade Amahoro izaba itagifite amahitamo
menshi yo gukomeza kuba ahabera umupira gusa.
Ahari ikibazo nyakuri si “umuhanzi wabura abafana”, ahubwo ni “uwaba afite ubutwari bwo kwipima.”

BK Arena ishobora kuba isigaye ari intangiriro! Abahanzi nyarwanda bakomeje kwerekana ubushobozi bwo kuzuza ibitaramo, ariko ikibazo gikomeje kuba kimwe: ni nde uzaba uwa mbere wo kwipima Sitade Amahoro yakira abantu 45,000

