Habuze gato ngo gisubikwe! Ni iyihe nkuru igitaramo cya Ally Soudy n’inshuti ze cyasize imusozi?

Imyidagaduro - 08/08/2023 3:14 PM
Share:

Umwanditsi:

Habuze gato ngo gisubikwe! Ni iyihe nkuru igitaramo cya Ally Soudy n’inshuti ze cyasize imusozi?

Umunyamakuru umaze imyaka 15 aringaniye n’uyu mwuga ufatwa nk’ubutegetsi bwa kane, Uwizeye Soudy wamenye nka Ally Soudy, yatangaje ko yatekereje gusubika igitaramo cyahoze ari inzozi ze biturutse ku ruhurirane rw’ibitaramo byabaye ku munsi umwe n’uwo yari yateguyeho icye.

Bisa n’aho ijoro rya tariki 5 Kanama 2023 ryasize urwibutso rudasaza mu mutima wa Ally Soudy nyuma yo guhuriza hamwe amagana y’abantu mu gitaramo cya mbere yakoze yise “Ally Soudy&Friends Live Show " cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Ally Soudy yamaze amasaha arenga atatu ariwe uyoboye iki gitaramo, imbere y’ibyamamare nka Butera Knowless n'umugabo we Ishimwe Clement, Uncle Austin, Mico The Best, Massamba Intore, Makanyaga Abdul, Adrien Misigaro n’umufasha we, Sadate Munyakazi, Rocky, B-Threy, Dram T, Bwiza, Platini P n’abandi.

Yari imbere kandi y’umuryango we-umugore we n’abana be. Kuri Ally Soudy ni umuhigo yesheje, kuko yari amaze igihe atekereza gukora igitaramo nk’iki.

Yabwiye InyaRwanda ko amarangamutima ye ashingiye ku kuba ‘igitaramo cyaragenze neza cyane, nanjye bikandenga pe’.

Ally Soudy yibuka ko mbere y’uko umunsi ugera yashatse gusubika iki gitaramo kubera ‘uruhurirane rw’ibitaramo byinshi byabaye kuri iriya tariki ya 5 Kanama muri Kigali no mu Ntara.’

Kuri iriya tariki habaye igitaramo cya Rayon Sports yizihirijemo Umunsi w’Igikundiro kuri Kigali Pelé Stadium, Ikipe ya Mukuru yizihirije kuri Sitade ya Huye imyaka 60 ishize ibonye izuba, kuri Canal Olmpia habereye iserukiramuco rya Hill Festival, Hôtel des Mille Collines yizihizaga imyaka 50 imaze ibayeho.

Habaye kandi ubukwe bw’inshuti ze mu ruganda rw’imyidagaduro, hasozwaga kandi irushanwa rya Afro-Basketball mu mikino y’abagore ndetse n’irushanwa rya Iron Man ryabereye mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Kuri Ally Soudy kuba yarabonye abantu bitabiriye igitaramo cye ‘birenze imyumvire yanjye’.

Akomeza ati “Ntakindi nakora uretse gushima Imana ndetse nkanashima abantu bashyigikira ibyo nkora bamba hafi kuva na kera za 2007 ntangira umwuga w'itangazamakuru."

Akomeza ati “Ndashima buri umwe wese watumye ngera ku nzozi zanjye kandi mfite ikizere ko Ally Soudy & Friends Live Show Edition 2 izaba vuba, inshallah."

Iki gitaramo cyabaye umwanya mwiza wo kuganira ku bantu batari baherukanye, ariko kandi cyabaye n’umwanya wo kubaza ibibazo binyuranye abahanzi.

Cyaranzwe no gutambuka ku itapi itukura, kandi amafoto n’amashusho byafashwe mu buryo bw’ibiganiro bitambutswa kuri Televiziyo.

Ally Soudy atekereza ko gisize inkuru nziza imusozi, kandi kigatanga n’ishusho y’uko ‘ahari ubufatanye (ibintu) byose byakunda’.

Ni ubwa mbere igitaramo nk’iki cyari kibaye ku butaka bw’u Rwanda. Ally usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko gushyigikirwa na bagenzi be bahuriye mu ruganda rw’imyidagaduro ‘byatumye ntacika intege bituma nshobora kugera ku nzozi zanjye’.

Iki gitaramo yagikoze imbona nkubone ashushanya uburyo yajyaga akora ibiganiro birimo Isango na Muzika, Sunday Night, Salus Relax n’ibindi biganiro byamwubakiye izina.

Ally Soudy avuga ko atekereza gutegura iki gitaramo yigiye ku biganiro birimo nk’icy’umunyamerika Ellen DeGeneres, Jimmy Kimmel, Churchill Show, Le Plus Grand Cabaret du Monde n’ibindi.

Uyu mugabo avuga ko yifuza kuzana uburyo bushya bwo kumurika impano z’abakiri bato, yaba mu muziki, abakora ubufindo, n’indi mikino.

Ati “Byose bigamije mu gufatanya mu kurushaho kubaka uruganda rwacu rw’imyidagaduro rukomeye mu ngeri zose."

Ally Soudy avuga ko gutegura igitaramo ku nshuro ya mbere ukabona abaterankunga nabyo ari igitangaza mu kindi.

Ati “Biragoye kubona amagambo ashimira abantu bakugirira ikizere cyane ari ku nshuro ya mbere uteguye igikorwa."

“Mwarakoze cyane kuduha imbaraga zirenze zo gutuma turushaho gukunda ibyo dukora no kurushaho gusobanukirwa umusanzu wacu mu kubuka u Rwanda no kuba abarinzi b'ibyagezweho."

Asobanura ko nta baterankunga, nta ruganda rw'imyadagaduro rwashobora kubaho aho ariho hose mu isi. “

Ati “Muri inkingi ikomeye ituma uyu umunsi abanyarwanda bidagadura bakishima, tukaryoherwa n’amahoro ubuyobozi bw'igihugu buhora buharanira ngo adahungabana. Imana izasubize aho mwakuye inshuro ibihumbi."

 Ally Soudy yatangaje ko umutima we wishimye nyuma y'uko yakoze igitaramo yahurijemo inshuti ze n'abahanzi barimo nka Drama T wo mu Burundi
Ally Soudy avuga ko yashatse gusubika iki gitaramo bitewe n'uko cyahuriranye n'ibindi birori bikomeye
Ally yavuze ko ashima buri wese wamushyigikiye, kandi iki gitaramo kizakomeza buri mwaka 

Ubwo Ally Soudy yashyikiriza igikombe Massamba Intore amushimira imyaka 40 ishize ari mu muziki

Muri iki gitaramo, Ally Soudy yaserukanye n'abana be-Umugore we yari ahari yaje kumushyigikira     

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Ally Soudy


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...