Bisa n’aho ijoro rya tariki 5 Kanama 2023 ryasize urwibutso
rudasaza mu mutima wa Ally Soudy nyuma yo guhuriza hamwe amagana y’abantu mu
gitaramo cya mbere yakoze yise “Ally Soudy&Friends Live Show " cyabereye
muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ally Soudy yamaze amasaha arenga atatu ariwe uyoboye
iki gitaramo, imbere y’ibyamamare nka Butera Knowless n'umugabo we Ishimwe Clement, Uncle Austin, Mico The
Best, Massamba Intore, Makanyaga Abdul, Adrien Misigaro n’umufasha we, Sadate
Munyakazi, Rocky, B-Threy, Dram T, Bwiza, Platini P n’abandi.
Yari imbere kandi y’umuryango we-umugore we n’abana be.
Kuri Ally Soudy ni umuhigo yesheje, kuko yari amaze igihe atekereza gukora
igitaramo nk’iki.
Yabwiye InyaRwanda ko amarangamutima ye ashingiye ku
kuba ‘igitaramo cyaragenze neza cyane, nanjye bikandenga pe’.
Ally Soudy yibuka ko mbere y’uko umunsi ugera yashatse
gusubika iki gitaramo kubera ‘uruhurirane rw’ibitaramo byinshi byabaye kuri
iriya tariki ya 5 Kanama muri Kigali no mu Ntara.’
Kuri iriya tariki habaye igitaramo cya Rayon Sports
yizihirijemo Umunsi w’Igikundiro kuri Kigali Pelé Stadium, Ikipe ya Mukuru
yizihirije kuri Sitade ya Huye imyaka 60 ishize ibonye izuba, kuri Canal Olmpia
habereye iserukiramuco rya Hill Festival, Hôtel des Mille Collines yizihizaga
imyaka 50 imaze ibayeho.
Habaye kandi ubukwe bw’inshuti ze mu ruganda rw’imyidagaduro, hasozwaga kandi irushanwa rya Afro-Basketball mu mikino y’abagore ndetse n’irushanwa rya Iron Man ryabereye mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Kuri Ally Soudy kuba yarabonye abantu bitabiriye
igitaramo cye ‘birenze imyumvire yanjye’.
Akomeza ati “Ntakindi nakora uretse gushima Imana
ndetse nkanashima abantu bashyigikira ibyo nkora bamba hafi kuva na kera za
2007 ntangira umwuga w'itangazamakuru."
Akomeza ati “Ndashima buri umwe wese watumye ngera ku nzozi
zanjye kandi mfite ikizere ko Ally Soudy & Friends Live Show Edition 2
izaba vuba, inshallah."
Iki gitaramo cyabaye umwanya mwiza wo kuganira ku
bantu batari baherukanye, ariko kandi cyabaye n’umwanya wo kubaza ibibazo
binyuranye abahanzi.
Cyaranzwe no gutambuka ku itapi itukura, kandi amafoto
n’amashusho byafashwe mu buryo bw’ibiganiro bitambutswa kuri Televiziyo.
Ally Soudy atekereza ko gisize inkuru nziza imusozi,
kandi kigatanga n’ishusho y’uko ‘ahari ubufatanye (ibintu) byose byakunda’.
Ni ubwa mbere igitaramo nk’iki cyari kibaye ku butaka
bw’u Rwanda. Ally usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko
gushyigikirwa na bagenzi be bahuriye mu ruganda rw’imyidagaduro ‘byatumye
ntacika intege bituma nshobora kugera ku nzozi zanjye’.
Iki gitaramo yagikoze imbona nkubone ashushanya uburyo
yajyaga akora ibiganiro birimo Isango na Muzika, Sunday Night, Salus Relax n’ibindi
biganiro byamwubakiye izina.
Ally Soudy avuga ko atekereza gutegura iki gitaramo
yigiye ku biganiro birimo nk’icy’umunyamerika Ellen DeGeneres, Jimmy Kimmel,
Churchill Show, Le Plus Grand Cabaret du Monde n’ibindi.
Uyu mugabo avuga ko yifuza kuzana uburyo bushya bwo
kumurika impano z’abakiri bato, yaba mu muziki, abakora ubufindo, n’indi
mikino.
Ati “Byose bigamije mu gufatanya mu kurushaho kubaka uruganda rwacu rw’imyidagaduro rukomeye mu ngeri zose."
Ally Soudy avuga ko gutegura igitaramo ku nshuro ya
mbere ukabona abaterankunga nabyo ari igitangaza mu kindi.
Ati “Biragoye kubona amagambo ashimira abantu
bakugirira ikizere cyane ari ku nshuro ya mbere uteguye igikorwa."
“Mwarakoze cyane kuduha imbaraga zirenze zo gutuma
turushaho gukunda ibyo dukora no kurushaho gusobanukirwa umusanzu wacu mu kubuka
u Rwanda no kuba abarinzi b'ibyagezweho."
Asobanura ko nta baterankunga, nta ruganda
rw'imyadagaduro rwashobora kubaho aho ariho hose mu isi. “
Ati “Muri inkingi ikomeye ituma uyu umunsi
abanyarwanda bidagadura bakishima, tukaryoherwa n’amahoro ubuyobozi bw'igihugu
buhora buharanira ngo adahungabana. Imana izasubize aho mwakuye inshuro
ibihumbi."




Ubwo Ally Soudy yashyikiriza igikombe Massamba Intore amushimira imyaka 40 ishize ari mu muziki
Muri iki gitaramo, Ally Soudy yaserukanye n'abana
be-Umugore we yari ahari yaje kumushyigikira
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Ally Soudy