Habayeho kubaha akazi k’undi - Nyambo ku cyakomeje umubano we na Killaman muri Cinema (VIDEO)

Imyidagaduro - 30/06/2026 9:26 AM
Share:

Umwanditsi:

Habayeho kubaha akazi k’undi - Nyambo ku cyakomeje umubano we na Killaman muri Cinema (VIDEO)

Mu gihe usanga mu ruganda rwa sinema hari abatangirana imishinga ariko nyuma bakaza gutandukana bitewe n'ibibazo by'akazi cyangwa kutumvikana, umwanditsi akaba n'umukinnyi wa filime Nyambo Jessica, wamamaye nka Miss Nyambo, we avuga ko imyaka amaze akorana na Killaman yaranzwe no kubahana, kwizerana no guha agaciro ibyo buri wese akora.

Ni umubano umaze imyaka myinshi, watangiye bahurira mu mishinga itandukanye ya sinema, kandi kugeza n'ubu ukomeje gutanga umusaruro, aho bombi bakomeje kuba bamwe mu bafite izina rikomeye muri sinema nyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Miss Nyambo yavuze ko kimwe mu byatumye umubano we na Killaman uramba ari uko buri wese yubaha akazi ka mugenzi we, ndetse hakabaho no kuganira igihe habaye impinduka cyangwa hari icyemezo kigomba gufatwa.

Ati: "Yagize uruhare runini cyane. Kuko njyewe twatangiye gukorana nkiri gutangira gukina filime muri The Message. Ndatekereza ko ari muri 2023, niba atari muri Kanama 2022, hagati aho ngaho. Kuva icyo gihe turacyari kumwe, ntiturashwana."

Yakomeje avuga ko mu buzima bwe atibuka na rimwe kuba yarigeze agirana amakimbirane na Killaman, ibintu abona bishingiye ku buryo bombi bubahana kandi bakubahiriza inshingano za buri wese.

Ati: "Si ndibona mu buzima bwanjye mbwirana nabi na Killaman. Kwa kundi abantu bakorana bagashwana, njye ntekereza ko impamvu tutarashwana cyangwa tutaragirana ikibazo ari uko buri wese aha agaciro akazi k'undi. Hashobora kubaho impinduka, ukabimumenyesha."

Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko uretse kubahana mu kazi, hagati yabo harimo n'ubucuti bukomeye bwatumye imyaka ishira undi akomeza kuba hafi y'undi.

Ati: "Hagati yanjye na we harimo kubahana. Buri wese yubaha akazi k'undi kandi harimo n'ubushuti bwimbitse cyane."

Miss Nyambo ntiyahishe ko Killaman ari umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu iterambere rye muri sinema, yaba mu gukina, mu kwandika inkuru no kumufasha kurushaho gusobanukirwa umwuga.

Yavuze ko kuba yarahuriye na we akiri mushya muri sinema byamubereye amahirwe akomeye, kuko yamwigishije byinshi byatumye agenda yiyubaka nk'umukinnyi ndetse n'umwanditsi.

Ati: "Killaman ni umuhanga. Nta kintu na kimwe wamuha gukina ngo kimunanire. Umuntu nk'uwo umwigiraho ibintu byinshi, yaba mu mukinire no mu myandikire kuko na we aba yandika. Kuba yaratangiye mbere yawe aba akurusha ubumenyi, rero hari byinshi umwandikiraho. Navuga ko yigisha benshi."

Ibi byongera gushimangira ko umubano wabo utashingiye gusa ku gukorana, ahubwo ko unashingiye ku gusangizanya ubumenyi no gufashanya mu rugendo rwabo rwa sinema.

Nyambo na Killaman bamaze igihe bakorana mu mishinga itandukanye ya sinema, harimo filime nka The Message, Amaraso Yanjye n'izindi zagiye zikundwa n'abakunzi ba sinema nyarwanda.

Bombi si abakinnyi ba filime gusa, ahubwo banandika inkuru zazo ndetse bakagira uruhare mu gutunganya imishinga itandukanye, ibintu byatumye bubaka izina rikomeye mu ruganda rwa sinema mu Rwanda.

Nyambo amaze imyaka irenga itanu akora sinema, mu gihe Killaman we amaze imyaka irenga irindwi ari muri uru ruganda.

Nubwo amaze kubaka izina rikomeye muri sinema nyarwanda, Miss Nyambo avuga ko adafata uyu mwuga nk'ubucuruzi bugamije amafaranga gusa.

Avuga ko sinema ari umwuga ushingiye ku ntego no ku rukundo umuntu aba ayifitiye, kuko hari ibihe ushobora kunguka, ariko hari n'ubwo ushobora guhomba. Kuri we, icy'ingenzi ni ugukomeza gukora ibintu bifite ireme no gutanga umusanzu mu iterambere rya sinema nyarwanda.

Uyu mukobwa usibye gukina filime, ni n'umwanditsi wazo ndetse akaba n'umushoramari, ibintu byatumye aba umwe mu bagore bafite ijambo rikomeye mu ruganda rwa sinema mu Rwanda.

Ku rundi ruhande, Niyonshuti Yannick, uzwi nka Killaman cyangwa Killaman Major Daddy, ni umwe mu bakinnyi n'abanditsi ba filime bafite ubunararibonye, wamamaye cyane binyuze muri filime zinyuranye zinyuzwa ku rubuga rwa YouTube.

Mu rugendo rwe, yanegukanye igihembo cya Best Actor mu bakinnyi ba filime z'uruhererekane zinyuzwa kuri YouTube, ibintu byamushimangiye nk'umwe mu bafite impano ikomeye muri sinema nyarwanda.

Uyu munsi, Nyambo asanga kuba amaze imyaka myinshi akorana na Killaman nta makimbirane arimo, ari isomo rikomeye ku bantu bose bakorana. Avuga ko kubahana, kuvugana no guha agaciro akazi ka mugenzi wawe ari byo bituma umubano uramba, ndetse bigafasha n'imishinga gukomeza gutera imbere.

Nyambo yatangaje ko imikoranire ye na Killaman yatumye yaguka mu iterambere rye rya Cinema


Nyambo yavuze ko yatangiye gukorana na Killaman kuva kuri filime ‘The Message’

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS NYAMBO






Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...