Habaye impinduka mu mikino ya APR FC muri CECAFA Kagame CUP

Imikino - 01/09/2025 11:38 AM
Share:

Umwanditsi:

Habaye impinduka mu mikino ya APR FC muri CECAFA Kagame CUP

Ikipe ya APR FC yongeye guhindurirwa gahunda y’imikino ihuza amakipe yo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati, ndetse igaterwa inkunga na Perezida Paul Kagame ya CECAFA Kagame Cup.

Umukino ubanza uzahuza iyi kipe y’Ingabo z’igihugu na Bumamuru yo mu Burundi washyizwe ku wa Gatatu tariki ya 3 Nzeri, aho kuba kuri uyu wa Kabiri nkuko byari byatangajwe mbere.

Uretse umukino ubanza, APR FC izakina umukino wa kabiri ku wa Gatandatu tariki ya gatandatu mu gihe uwa nyuma izawukina ku Mbere w’icyumweru gitaha tariki ya 8 Nzeri.

Izindi mpinduka zabaye muri iyi mikino ni uko ikibuga cya Azam Complex cyari no kuzakira umukino ubanza kitagikoreshejwe, ahubwo cyasimbujwe icy’ubwatsi busanzwe cya Major General Isamuhyo Stadium.

APR FC yageze i Dar es Salaam muri Tanzani ku munsi wejo aho icumbikiwe muri Royal Village Hotel yabagamo no mu mwaka ushize.

Kuri uyu wa Mbere abakinnyi bazindukiye mu myitozo ku kibuga cya KMC kizakinirwaho umukino wa mbere.

Umukino wa mbere wa APR FC muri CEC AFA Kagame Cup 2025 washyizwe ku wa Gatatu



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...