Mu Mujyi wa Kigali, abatega moto zitwara abagenzi bavuga ko bahangayikishijwe n'izamuka rikabije ry'ibiciro bishyuzwa n'abamotari, aho bamwe bavuga ko amafaranga bishyura yikubye hafi inshuro ebyiri ugereranyije n'ayo basanzwe batanga.
Abagenzi bavuga ko bamwe mu bamotari batagishaka no guciririkanya, ku buryo urugendo rwabaga rubatwara amafaranga basanzwe bamenyereye ubu rusigaye rubasaba amafaranga menshi kurushaho.
Batanga ingero zitandukanye, bavuga ko ubu urugendo ruva mu Mujyi wa Kigali rugana i Remera hari abamotari barwishyuza 3,000 Frw, mu gihe ingendo ziva mu mujyi zijya ku Gisozi, Nyamirambo, Gatenga cyangwa Kacyiru na zo usanga zitajya munsi ya 2,500 Frw.
Bamwe mu bagenzi, yaba abakoresha moto buri munsi bajya ku kazi cyangwa ku ishuri ndetse n'abazigendaho rimwe na rimwe, bavuga ko iri zamuka ry'ibiciro ryatumye gutega moto birushaho kubahenda.
Umugenzi witwa Ndagijimana Olivier yavuze ko amafaranga yo gutega moto yazamutse ku buryo atakibasha kuyikoresha buri munsi ajya ku kazi.
Yagize ati: "Mbere navaga mu mujyi njya i Remera ntanze hagati ya 1,000 Frw na 1,500 Frw, ariko ubu hari igihe badatinya kunsaba 3,000 Frw. Iyo mbonye bimeze gutyo, ndakomeza nkagenda n'amaguru cyangwa nkagenda nciririkanya n'abandi bamotari, nubwo bitwara igihe."
Undi mugenzi witwa Ishimwe Emeryne yavuze ko ikibazo gikomeye atari izamuka ry'ibiciro gusa, ahubwo ko bamwe mu bamotari batagishaka kuganira ku giciro.
Yagize ati: "Hari igihe ubabwira ko amafaranga ari menshi bakagusubiza ko ari cyo giciro. Niba utayafite, bahita bagusiga bagafata undi mugenzi."
Abandi bagenzi bo mu bice bitandukanye babwiye InyaRwanda ko ingendo ziva mu mujyi zijya ku Gisozi, Nyamirambo, Gatenga cyangwa Kacyiru na zo usanga zitajya munsi ya 2,500 Frw. Umugenzi uva mu Mujyi ajya ku Kinamba, arasabwa kwishyura 1500 Frw.
Bavuga ko iri zamuka ry'ibiciro mu Mujyi wa Kigali rikomeje gutuma gutega moto birushaho kuba umutwaro ku bazikoresha buri munsi. Ikindi giteye inkeke ni uko abamotari banga kubatwara ku biciro bisanzwe bagahitamo guparika moto zabo bakiganirira.
Ku ruhande rw'abamotari, bo babisobanura ukundi. Bavuga ko kongera ibiciro biterwa ahanini n'izamuka ry'ibiciro bya lisansi, nubwo hari n'abemera ko hari abashyiraho ibiciro uko babyumva bitewe n'amasaha cyangwa igihe, cyane cyane nijoro no mu minsi mikuru.
Umumotari witwa Musabyimana Thierry yagize ati: "Lisansi yarahenze. Ni yo mpamvu usanga twongeraho make ku giciro kugira ngo tubashe gukomeza gukora akazi."
Undi mumotari utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: "Ku manywa hari igihe dukurikiza ibiciro bisanzwe, ariko nijoro cyangwa mu minsi mikuru n'impera z'icyumweru akazi kaba kenshi kuko tuba dufite abagenzi benshi, rero ugahitamo gutwara uwaguhaye menshi".
"Ikindi kandi, n'ingaruka ku mutekano wacu ziba ziyongereye kuko mu muhanda haba harimo ibinyabiziga byinshi kandi impanuka zikaba nyinshi. Ibyo bituma hari igihe tugena ibiciro biri hejuru gato."
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rusobanura ko rugena ibiciro by'ingendo za moto hashingiwe ku mabwiriza agena uburyo bwo kubara intera. Hakurikijwe icyemezo cya RURA, urugendo ruri hagati ya kilometero 0 na 2 rugira igiciro fatizo cya 300 Frw, hanyuma hakiyongeraho 107 Frw kuri buri kilometero ikurikiyeho.
Iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo gushyiraho uburyo bumwe bwo kubara ibiciro no kugabanya akajagari mu rwego rw'ubwikorezi.
RURA ivuga ko iyi sisitemu igamije kurinda abagenzi kwishyuzwa amafaranga uko bishakiye no guteza imbere serivisi z'ubwikorezi mu mucyo, aho ibiciro bigomba kugendana n'intera y'urugendo aho kugenwa gusa n'ubwumvikane hagati y'umugenzi n'umumotari.
Icyakora, uru rwego rugaragaza ko ihindagurika ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli rishobora kugira ingaruka ku mikorere y'ubwikorezi.
Nubwo RURA yashyizeho aya mabwiriza, ubushakashatsi butandukanye ku bwikorezi bwo mu mijyi ya Afurika, harimo n'ubwa JICA kuri Kigali n'isesengura rya FLUX Journal ku ikoranabuhanga mu bwikorezi bwo muri Kigali, bugaragaza ko uburyo bwo kubara ibiciro bushingiye ku ntera butubahirizwa kimwe hose. Hari aho ibiciro bikomeza kugenwa hashingiwe ku bwumvikane hagati y'umugenzi n'umumotari.
Mu buryo bw'isesengura, iki kibazo kigaragaza ko hakenewe igisubizo kirambye gishingiye ku kubahiriza amategeko n'imiyoborere myiza y'urwego rw'ubwikorezi. Bigaragara ko hari aho isoko ry'ingendo za moto ritangiye kugendera ku mategeko y'isoko ryisanzuye aho gukurikiza amabwiriza yashyizweho.
Kuba hari abagenzi bavuga ko ibiciro bishyirwaho binyuze mu bwumvikane aho gukurikiza uburyo bwashyizweho n'inzego zibishinzwe, bigaragaza icyuho mu ishyirwa mu bikorwa ry'amabwiriza agenga ibiciro by'ingendo.
Ibi bituma hakenerwa ko Leta, binyuze mu nzego zishinzwe kugenzura ubwikorezi nka RURA, ishyiraho ingamba zifatika kandi zubahirizwa hose, kugira ngo ibiciro bya moto bigire umurongo uhamye nk'uko bimeze ku zindi serivisi z'ubwikorezi rusange.
Gushyiraho no kubahiriza neza uburyo bwo kubara ibiciro byafasha kugabanya guciririkanya no gutandukana kw'ibiciro ku rugendo rumwe, bityo bikarinda amakimbirane hagati y'abagenzi n'abamotari.
Mu buryo bwagutse, ikibazo cy'ibiciro bya moto kigaragaza ko hakwiye gushakwa igisubizo kirambye gihuza inyungu z'abagenzi n'iz'abamotari, ku buryo ababikora babona inyungu, ariko n'abaturage bagahabwa serivisi ku giciro kigenzurwa kandi gisobanutse.
Ibi byagerwaho binyuze mu kunoza ishyirwa mu bikorwa ry'amabwiriza asanzweho, kongerera imbaraga ikoreshwa rya sisitemu z'ikoranabuhanga zibarura ibiciro no gukomeza gukurikirana isoko ry'ubwikorezi kugira ngo haboneke uburinganire hagati y'impande zombi.
Impuguke mu bukungu n'imibereho zigaragaza ko izamuka ry'ibiciro by'ubwikorezi rishobora kugira ingaruka ku mibereho y'imiryango, kuko amafaranga yagenewe ibindi bikenerwa nk'ibiribwa, uburezi n'ubuvuzi ashobora kugabanuka.
Banavuga ko gutinda kugera ku kazi cyangwa ku ishuri bitewe no kubura ubushobozi bwo kwishyura urugendo bishobora kugira ingaruka ku musaruro w'imirimo ya buri munsi.
