Habaye iki cyatumye Diamond azimirizwaho ibyuma mu gitaramo i Kigali?

Imyidagaduro - 30/08/2026 10:44 AM
Share:

Umwanditsi:

Habaye iki cyatumye Diamond azimirizwaho ibyuma mu gitaramo i Kigali?

Mu masaha akuze y’ijoro, ubwo abafana bari bakiri mu byishimo byo kongera kubona Diamond Platnumz ku rubyiniro i Kigali, igitaramo cyari kigeze aharyoshye. Nyamara saa munani n’iminota ibiri z’ijoro, mu buryo benshi batari biteze, ibyuma by’umuziki birazimywa, amatara aragabanuka, Diamond ahita asezera ku bafana be atarasoza uko yabyifuzaga.

Ibi byabereye mu gitaramo gikomeye cyiswe “Diamond Platnumz Experience” cyabereye muri ‘Parking’ ya BK Arena, aho uyu muhanzi wo muri Tanzania yari amaze isaha n’iminota 17’ asusurutsa Abanyarwanda bari bamwakiranye urukumbuzi rwinshi nyuma y’imyaka hafi itatu adarataramira mu Rwanda.

Amakuru agaragaza ko impamvu nyamukuru yatumye ibyuma bizimwa ari uko amasaha yari yemewe yo gusoza igitaramo yari yamaze kugera, ndetse Diamond akaba yari amaze no kurenza iminota yari yahawe kuri gahunda y’igitaramo.

Diamond yinjiye saa 00: 45’ atangirana na ‘Pom Pom’

Byari saa sita z’ijoro n’iminota 55’ ubwo urusaku rw’ibyishimo rwuzuraga muri Parking ya BK Arena. Mu myambaro y’umweru, Diamond Platnumz yinjiye ku rubyiniro aririmba amagambo agira ati ‘Niwemera Pom Pom’ ahita atangiza indirimbo ‘Pom Pom’ yakoranye n’umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie.

Ni indirimbo yakiriwe n’amashyi menshi, kuko yahise yibutsa benshi umubano w’umuziki umaze imyaka hagati ya Diamond n’abahanzi bo mu Rwanda.

Ubwo yari akimara kuyinjiramo, abafana bose bari bamaze guhaguruka, bamwe baririmba buri jambo ryayo, abandi babyina mu byishimo byo kongera kumubona i Kigali.

Diamond yakurikirijeho ‘Komasava’, imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane kuva yasohoka mu 2024, ibintu byatumye umurindi w’igitaramo urushaho kuzamuka.

Mu gihe igitaramo cyakomezaga, Diamond yahinduye injyana yinjira mu ndirimbo zakunzwe mu bice bitandukanye bya Afurika. Indirimbo ‘Waah’, yakoranye n’icyamamare Koffi Olomide, ni imwe mu zabyinishije cyane abari bitabiriye iki gitaramo.

Iyi ndirimbo imaze imyaka itanu isohotse, ariko urukundo abafana ba Diamond bayifitiye ntirwagabanutse. No ku rubuga rwa YouTube imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 201, ibintu bikomeza kuyigaragaza nk’imwe mu ndirimbo zikomeye zakozwe n’uyu muhanzi.

Nyuma yayo, Diamond yageze kuri ‘Inama’, indirimbo yakoranye na Fally Ipupa. Aha bwo abafana barushijeho kumufasha kuririmba no kubyina, ku buryo urubyiniro n’abari barukikije byari byahindutse nk’ahantu hamwe hahurijwe umuziki n’ibyishimo.

Muri rusange, buri ndirimbo yasohokaga yasubizwaga n’amajwi y’abafana, bigaragaza ko uyu muhanzi yari akumbuwe cyane mu Rwanda, dore ko aheruka kuhataramira mu Ukwakira 2023.

Isaha n’iminota 17 by’akataraboneka, ariko amasaha yari yamaze kugera

Diamond Platnumz yamaze ku rubyiniro isaha imwe n’iminota 17, kuva saa 00:45 kugeza saa 02:02 z’ijoro. Uko igitaramo cyagendaga kirushaho kuryoha ni ko nawe yakomezaga kugaragaza ko atifuza guhita ava ku rubyiniro.

Amakuru y’ibanze avuga ko gahunda yari yateguwe yateganyaga ko Diamond asoza kuririmba saa saba n’iminota 45 z’ijoro (01:45 AM).

Nyamara kubera uburyo yari yakiriwe n’urukumbuzi rw’abafana, yakomeje kuririmba arenza ayo masaha.

Ubwo amasaha yegerezaga saa munani, Diamond ubwe yakomeje gusaba abafana kumwihanganira bakamuha iminota mike.

Mu magambo ye, yumvikanishaga ko ibitaramo bye asanzwe akora mu buryo bumara igihe kirekire, rimwe na rimwe bikageza no mu masaha ya mu gitondo.

Icyakora, ibyo ntibyahinduye gahunda yari yashyizweho. Saa munani n’umunota umwe z’ijoro, Diamond yari akiri ku rubyiniro, hanyuma saa munani n’iminota ibiri (02:02 AM), ibyuma by’umuziki birazimywa kugira ngo igitaramo gisozwe.

Mu yandi magambo, Diamond yari amaze kurenza iminota 17 ku masaha yari yahawe yo gusoza igitaramo.

Diamond yinjiye saa 00:45, gahunda yari iteganya ko asoza saa 01:45, ariko ibyuma byazimijwe saa 02:02 amaze kurenza iminota 17.

Ubwo ibyuma byari bimaze kuzima, ntabwo byasobanuraga ko igitaramo cyahindutse akajagari. Ahubwo Diamond yahise afata umwanya wo gusezera ku bafana be mu buryo bwuje amarangamutima.

Yavuye ku rubyiniro acaniwe n’amatara y’amatoroshi n’ababyinnyi be, mu gihe abafana bakomezaga kumuririmbira.

Ni amashusho yasize benshi bishimira uburyo igitaramo cyari cyagenze, nubwo cyasojwe mu buryo bwatunguranye kubera ko amasaha yari yemewe yari ageze.

Kuki ibyuma byazimijwe?

Kuba Diamond Platnumz yarakomeje kuririmba kugeza saa munani n’iminota 2 z’ijoro, mu gihe gahunda yari yateganyije ko asoza saa saba n’iminota 45, byatumye ibyuma by’umuziki bizimwa kugira ngo igitaramo gisozwe.

Ibi bibaye mu gihe mu Rwanda hari amabwiriza agenga amasaha ibikorwa by’imyidagaduro, birimo ibitaramo, utubari n’utubyiniriro, bigomba gufungiraho.

Aya mabwiriza ateganya ko kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane, ibikorwa by’imyidagaduro bigomba kuba byafunze bitarenze saa saba z’ijoro (01:00 AM), mu gihe ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, amasaha yo gufunga agera saa munani z’ijoro (02:00 AM).

Ku rundi ruhande, utubari n’inzu z’imyidagaduro byemerewe gutangira ibikorwa guhera saa kumi n’imwe za mu gitondo (05:00 AM).

Icyakora, ku bitaramo bidasanzwe cyangwa ibikorwa bikomeye by’imyidagaduro bitegurwa bikabera mu Rwanda, ababitegura bashobora guhabwa uruhushya rwihariye rwo kongera amasaha yo gukomeza igikorwa, bitewe n’imiterere yacyo.

Ni muri urwo rwego, kuba Diamond yari akiri ku rubyiniro nyuma ya saa saba n’iminota 45 byari biteganyijwe ko asoza, bishobora gusobanura impamvu yagejeje ku isaha ya saa munani n’iminota 2, mbere y’uko ibyuma bizimwa.

Aya mabwiriza kandi ntagarukira ku gihe ibitaramo bigomba kurangirira. Ahantu habera ibitaramo cyangwa ibikorwa by’imyidagaduro hasabwa kuba hubatse ku buryo bwagabanya urusaku rwasohoka rukabangamira abaturage baturanye, binyuze mu buryo bwo gukumira urusaku (soundproofing).

Hari kandi amabwiriza arebana n’abanywa ibisindisha. Ba nyiri utubari, ibitaramo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro bafite inshingano zo kutagurisha cyangwa guha ibisindisha umuntu utarageza ku myaka 18.

Abacuruzi basabwa kandi gusaba umukiriya indangamuntu igihe cyose bafite impungenge cyangwa gushidikanya ku myaka ye, kugira ngo birinde guha ibisindisha umwana.

Ikindi gikomeye, ba nyiri utubari n’abategura ibitaramo babujijwe guha cyangwa kugurisha inzoga umuntu ugaragaza ibimenyetso byo kuba yasinze cyane.

Iyi ngingo igaragaza ko amabwiriza agenga imyidagaduro mu Rwanda atagamije gusa kugena igihe ibitaramo birangirira, ahubwo anagamije kurinda umutekano n’ituze by’abitabira ibikorwa by’imyidagaduro ndetse n’abaturage babituriye.

Kuri Diamond Platnumz, nyuma y’iminota 17 yari amaze kurenza ku gihe yari yateganyijweho cyo gusoza, ibyuma byaje kuzima saa munani n’iminota 2, bituma asezera ku bafana be, avuye ku rubyiniro acaniwe amatoroshi ari kumwe n’ababyinnyi be.





VIDEO: Melvin Pro/ InyaRwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...