Ni ibikubiye mu butumwa Guverinoma y'u Rwanda yashyize hanze ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2026.
Leta yashimiye byimazeyo Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi, abayobozi mu Nzego z’Ibanze n’abaturage muri rusange bafatanyije mu gutabara, bagakora ibishoboka byose mu gutuma nta muntu n’umwe uhasiga ubuzima, no gukumira ko umuriro wadukira izindi nyubako z’ubucuruzi zegeranye n’iri soko.
Muri iyi nkongi abantu babiri barakomeretse byoroheje, abandi 15 barahungabana kandi bose bagejejwe mu bitaro bitandukanye n’abaganga. Abenshi bamaze gusezererwa, naho babiri mu bahungabanye ni bo bagikurikiranwa.
Inzego zibifitiye ububasha zirimo gukora igenzura ku cyaba cyarateye iyi nkongi, kandi Leta y’u Rwanda irizeza ubufatanye mu gusana iri soko kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bisubukurwe.

