Guverinoma y’u Rwanda igiye kongera gusuzuma imikorere y’imikino y’amahirwe

Amakuru ku Rwanda - 08/10/2026 12:28 PM
Share:

Umwanditsi:

Guverinoma y’u Rwanda igiye kongera gusuzuma imikorere y’imikino y’amahirwe

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiye kongera gusuzuma imikorere y’imikino y’amahirwe, nyuma y’uko hagaragajwe ko urusimbi rukomeje kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage, zirimo ubukene, ubusinzi ndetse no kwishora mu bikorwa binyuranyije n’amategeko.


Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko ikibazo cy’urusimbi kigiye kongera kwitabwaho, hagashakishwa ingamba nshya zo kugabanya ingaruka zacyo.

Yabigarutseho ubwo yari yitabiriye inama ihuriweho n’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, yari igamije kurebera hamwe ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no guteza imbere urwego rw’imari.

Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko hari ingamba zimwe zatangiye gushyirwa mu bikorwa mu guhangana n’ibibazo bitandukanye byugarije abaturage, ariko ko n’urusimbi rugomba kongera gusuzumwa.

Ati: “Icyo kibazo cy’urusimbi, na cyo turaza kucyireba, wa mugani nk’uko twarebye ibyuma kuko ingamba twafashe zisa nkaho zitacyiranduye.”

Ibi bije mu gihe bamwe mu bakina imikino y’amahirwe, by’umwihariko urubyiruko, bavuga ko uru rusimbi rwabateje ibibazo bikomeye birimo gutakaza amafaranga n’ibyo bari batunze.

Bamwe mubaganiriye na RBA barimo, Habimana Joseph avuga ko yatangiye gukina imikino y’amahirwe mu 2013, ubwo yari atuye i Gisenyi, afite akazi ndetse n’iduka, ariko aza gutakaza ibyo yari afite kubera urusimbi.

Ati: “Ngewe natangiye ibintu bijyanye na betting cyangwa urusimbi mu mwaka wa 2013 i Gisenyi, ubwo nari mfite akazi n’iduka ariko birashya.”

Nyamahirwe Beatrice na we avuga ko urusimbi rwagize uruhare mu ihungabana ry’ubucuruzi bwe. Avuga ko yari afite akabari kari gafite agaciro ka miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, ariko amafaranga yabonaga akayashyira mu mikino y’amahirwe.

Ati: “Nari mfite akabari byibura gahagaze miliyoni 2 Frw, ariko uko nazaga kurangura nkazana 100,000 Frw bakarirya.”

Ubuyobozi bw’ihuriro rw’ibigo y’imikino y’amahirwe mu Rwanda na bwo buvuga ko ikoranabuhanga rishobora gufasha mu kugabanya ingaruka z’urusimbi.

Umuyobozi wa Rwanda Gaming Association, Claude Mushimire, yavuze ko hateganywa gukoresha ikoranabuhanga mu kumenya abakina urusimbi no gufasha kurinda abagaragaza ibimenyetso byo kuba bashobora kugira ibibazo biturutse kuri iyi mikino.

Ati: “Urwego ngenzamikorere ruri gufasha abantu kuva kuri za land base na online ku buryo ya makuru yihuta akanamenyekana, wa muntu akamenyekana. Haje na AI ni amahire ku buryo ya sura ya wa muntu izajya imenyekana bikoroha kumurinda ya mikino y’amahirwe.”

Icyemezo cyo kongera gusuzuma imikorere y’imikino y’amahirwe kije mu gihe Guverinoma ishaka ko ibikorwa by’imari bifasha abaturage guteza imbere imibereho yabo, aho kugira uruhare mu bibashyira mu bibazo by’amafaranga.

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yagaragaje ko ingamba zari zisanzweho zigomba kongera kurebwa, kugira ngo harebwe niba zigera ku ntego yo gukumira ingaruka z’urusimbi mu baturage.




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...