Minisitiri w’Intebe Dr.
Justin Nsengiyumva yavuze ko ikibazo cy’urusimbi kigiye kongera kwitabwaho,
hagashakishwa ingamba nshya zo kugabanya ingaruka zacyo.
Yabigarutseho ubwo yari
yitabiriye inama ihuriweho n’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, yari
igamije kurebera hamwe ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no guteza imbere urwego
rw’imari.
Dr. Justin Nsengiyumva
yavuze ko hari ingamba zimwe zatangiye gushyirwa mu bikorwa mu guhangana
n’ibibazo bitandukanye byugarije abaturage, ariko ko n’urusimbi rugomba kongera
gusuzumwa.
Ati: “Icyo kibazo
cy’urusimbi, na cyo turaza kucyireba, wa mugani nk’uko twarebye ibyuma kuko
ingamba twafashe zisa nkaho zitacyiranduye.”
Ibi bije mu gihe bamwe mu
bakina imikino y’amahirwe, by’umwihariko urubyiruko, bavuga ko uru rusimbi
rwabateje ibibazo bikomeye birimo gutakaza amafaranga n’ibyo bari batunze.
Bamwe mubaganiriye na RBA
barimo, Habimana Joseph avuga ko yatangiye gukina imikino y’amahirwe mu 2013,
ubwo yari atuye i Gisenyi, afite akazi ndetse n’iduka, ariko aza gutakaza ibyo
yari afite kubera urusimbi.
Ati: “Ngewe natangiye
ibintu bijyanye na betting cyangwa urusimbi mu mwaka wa 2013 i Gisenyi, ubwo
nari mfite akazi n’iduka ariko birashya.”
Nyamahirwe Beatrice na we
avuga ko urusimbi rwagize uruhare mu ihungabana ry’ubucuruzi bwe. Avuga ko yari
afite akabari kari gafite agaciro ka miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda,
ariko amafaranga yabonaga akayashyira mu mikino y’amahirwe.
Ati: “Nari mfite akabari
byibura gahagaze miliyoni 2 Frw, ariko uko nazaga kurangura nkazana 100,000 Frw
bakarirya.”
Ubuyobozi bw’ihuriro rw’ibigo
y’imikino y’amahirwe mu Rwanda na bwo buvuga ko ikoranabuhanga rishobora
gufasha mu kugabanya ingaruka z’urusimbi.
Umuyobozi wa Rwanda
Gaming Association, Claude Mushimire, yavuze ko hateganywa gukoresha
ikoranabuhanga mu kumenya abakina urusimbi no gufasha kurinda abagaragaza
ibimenyetso byo kuba bashobora kugira ibibazo biturutse kuri iyi mikino.
Ati: “Urwego
ngenzamikorere ruri gufasha abantu kuva kuri za land base na online ku buryo ya
makuru yihuta akanamenyekana, wa muntu akamenyekana. Haje na AI ni amahire ku
buryo ya sura ya wa muntu izajya imenyekana bikoroha kumurinda ya mikino
y’amahirwe.”
Icyemezo cyo kongera
gusuzuma imikorere y’imikino y’amahirwe kije mu gihe Guverinoma ishaka ko
ibikorwa by’imari bifasha abaturage guteza imbere imibereho yabo, aho kugira
uruhare mu bibashyira mu bibazo by’amafaranga.
Minisitiri w’Intebe Dr.
Justin Nsengiyumva yagaragaje ko ingamba zari zisanzweho zigomba kongera
kurebwa, kugira ngo harebwe niba zigera ku ntego yo gukumira ingaruka
z’urusimbi mu baturage.
