Aya makuru mashya yatangajwe n’abayobozi bashinzwe ubuzima muri Thailand nyuma y’uko batangiye iperereza kuri clinique yo muri Bangkok, aho yaherewe iyi serivisi bwa nyuma, ku wa 5 Werurwe 2026, umunsi umwe mbere y’urupfu rwe.
Ubiribo wari ufite imyaka 43, yari azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka “Tiny”, “Denisi” cyangwa “Ego”, aho yari afite abarenga 180,000 bamukurikira kuri Instagram. Yari ari muri Thailand mu biruhuko ari kumwe n’umugore we, Daniella Simba Allen.
Yari amaze imyaka ibiri ajya kuri iyo clinique
Iperereza ryakozwe n’Ikigo cya Thailand gishinzwe serivisi z’ubuzima (Department of Health Service Support – DHSS) ryagaragaje ko Ubiribo yari umukiriya usanzwe w’iyo clinique kuva muri 2024.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakurur People, ubuyobozi bwavuze ko, ubuyobozi bw’iyo clinique bwababwiye ko Ubiribo yari yarakorewe serivisi yo kongeresha igitsina inshuro enye hagati ya 2024 na 2025, mbere yo kongera kujyayo ku nshuro ya gatanu ku wa 5 Werurwe 2026.
Ku nshuro ya nyuma, clinique yavuze ko yakoresheje 40 cc yo kongera umubyimba w’igitsina (filler). Abayobozi bavuga ko umuganga yari yasabye ko igikorwa kigabanywa mu byiciro bibiri, ariko Ubiribo ahitamo ko bikorerwa rimwe.
Clinique kandi yabwiye abagenzuzi ko Ubiribo yasinyaga impapuro zemewe z’ubuvuzi mbere ya buri gikorwa, kandi ko yahabwaga amabwiriza y’uko agomba kwitwara nyuma. Ubuyobozi bw’iyo clinique buvuga ko nta kibazo yari yarigeze agaragaza ku bikorwa byabanje.
Yatangiye kugira ibibazo nyuma ya serivisi ya nyuma
Nyuma y’igikorwa cyo kongeresha igitsina ku wa 5 Werurwe, Ubiribo yatangiye kugira ububabare mu gatuza ndetse aza no kugwa igihumure no gutakaza ubwenge.
Yajyanywe mu bitaro byo muri Bangkok kugira ngo abaganga bamukorere ibizamini. Abaganga bakekaga ko ashobora kuba afite ikibazo kijyanye n’umuvuduko w’amaraso, maze bategura ikizamini cyo kureba uko imiyoboro y’amaraso imeze.
Nyuma y’amakuru mashya ku rupfu rwa Ubiribo, Minisiteri y’Ubuzima ya Thailand yategetse inzego zibishinzwe, zirimo Department of Health Service Support (DHSS) na Food and Drug Administration (FDA), gukora iperereza kuri iyo clinique.
Abagenzuzi bayisuye ku wa 7 Nzeri 2026, bareba niba yari yujuje ibisabwa mu gutanga serivisi z’ubuvuzi ndetse banakusanya amakuru n’ibimenyetso bijyanye n’ibyabaye.
Abayobozi bavuze ko bazakusanya ibimenyetso byose, hanyuma ibyerekeye imyitwarire n’imikorere y’abaganga bikagezwa ku Medical Council of Thailand, izasuzuma niba hari ibitagendanye n’amahame agenga umwuga w’ubuvuzi.
Kugeza ubu, nta cyemezo cyatangajwe ko iyo clinique cyangwa umuganga wayo bakoze amakosa y’ubuvuzi. Iperereza riracyakomeje.
