Umukinnyi uzwiho gutera neza imipira y'imiterekano irimo 'Coup franc' Kalisa Rachid yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa AS Kigali nyuma yo gusinya amasezerano y'amezi atatu muri iyi kipe iri mu biganza by'Umujyi wa Kigali.
Kalisa Rachid yahishuye ko ubwo yayisinyigaraga mu ntangiriro z'umwaka w'imikino 2024/25 bitamuhiriye kuko ikipe yahise ifatirwa ibihano na FIFA byo kutandikisha abakinnyi, gusa nyuma yabonye andi mahirwe yo gusinyira indi kipe yo muri Libya ariko nayo birangira atayikiniye kubera ibihano iyo kipe.yafatiwe.
Mbere yo gufata icyemezo cyo gusinyira AS Kigali, Kalisa Rachid yavuze ko yari yaragiye muri Qatar. Kalisa Rachid yatangaje ko AS Kigali ayifata nk'umuryango we kuko mu gihe yayibayemo yagize ibihe byiza ndetse n'ubu ikaba yemeye kongera kumwakira anashimira abagize komite ya AS Kigali.
Yagize ati: "Nyifata nk'umuryango, ni nk'abavandimwe kandi uhita ubibona n'uburyo bemeye kunyakira muri ibi bihe. Ndashimira Visi Perezida Anne Lisa, Bayingana Innocent mu byo bakomeje kumfasha mu rugendo rwanjye rwa ruhago."
Rachid watwaranye na AS Kigali ibikombe bitandukanye birimo icy'Amahoro na Super Cup yongeye kwibutsa abantu ko agarukanye intego zo kongera guterura ibikombe bahereye ku Gikombe cy'Amahoro, gusa yongeyeho Shampiyona yo kuyitwara bigoye.
Ati: "Natwaranye na AS Kigali ibikombe byinshi, mu ntego zitumye ngaruka hari n'igikombe cy'Amahoro kuko kugitwara birashoboka kandi nasanze n'intego abakinnyi b'ikipe bafite harimo kugitwara, nzi uko igikombe gitwarwa kandi bizakunda. Kuri Shampiyona ho biragoye gusa tuzagerageza tubone imyanya myiza y'imbere."
Kalisa Rachid yari amaze iminsi irenga icyumweru akorana imyitozo n'abakinnyi ba AS Kigali mu gihe bari bategereje ibyangombwa bimwemerera gukina. Rachid yakiniye AS Kigali kuva 2018-2022 ayivamo yerekeza mu makipe arimo Rayon Sports na Kiyovu Sports atabashije gukinira.

Kalisa Rachid yongeye gusubira muri AS Kigali ku masezerano y'amezi atatu
