Gutwara ibicuruzwa n’amakamyo bizajya bikorwa nijoro! Ibyo abikorera basabwa mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare

Imikino - 02/09/2025 5:49 PM
Share:

Umwanditsi:

Gutwara ibicuruzwa n’amakamyo bizajya bikorwa nijoro! Ibyo abikorera basabwa mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yamenyesheje abikorera ko abazakenera gutwara ibicuruzwa cyangwa gutwara amakamyo mu gihe cya shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali, bazabikora nijoro.

Harabura iminsi 19 gusa ubundi u Rwanda rugakora amateka yo kuba igihugu cya mbere ku mugabane wa Afurika cyakiriye shampiyona y’Isi y’Amagare. Izaba kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025 mu mujyi wa Kigali. 

Kuri ubu MINICOM ibinyujije ku rubuga rwa X yashyize hanze itangazo rigendanye n’icyumweru kizaberamo Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025. Yavuze ko muri iki gihe ari amahirwe akomeye yo gutanga serivisi zinoze.

Iti: ”Igihe cy’isiganwa ni amahirwe akomeye yo gukora ubucuruzi no gutanga serivisi zinoze ku bazaryitabira, abazasura u Rwanda ndetse n’abazaba bari kurireba umunsi ku wundi.”

Yavuze ko abikorera basabwa gushyira mu bubiko ibicuruzwa bihagije. Iti: ”Abikorera barasabwa gushyira mu bubiko ibicuruzwa bihagije kugira ngo igihe imihanda bakoreshaga izaba ifunze bitazabangamira imirimo yabo.”

MINICOM yavuze ko mu gihe bibaye ngombwa ko hari abatwara ibicuruzwa bazajya bakora ingendo nijoro ndetse bikazagenda gutyo no kubatwara amakamyo.

Itangazo rya MINICOM


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...