Kuri uyu wagatandatu muri JOC guhera i saa tatu za mugitondo nibwo abakinnyi bagera ku ijana batoranyijwe (casting) kuzakina muri filimi yitwa AYO MU MURWA.
Mu guhitamo abakinnyi babanzaga gufata imyirondora y'abakinnyi.
Fils Jean Luc HABYARIMANA wateguye iyi film wari unayoboye igikorwa cyo gutoranya abakinnyi, yadutangarije ko iki gikorwa cyagenze neza kuruta uko yabiteganyaga kuko cyabashije kwitabirwa n’abantu b’ingeri zose kandi kikanarangira kare.
Umuhanzi Dereck mu igeragezwa.
Mu magamo ye yagize ati: “ Bitandukanye ho gato n’uko nabiteganyaga, ibyabaye ni byo nabonye byari byiza kuko twakiriye abantu dufitiye ubushobozi.” yakomeje avuga ko ibizavamo bizatangazwa nyuma y’ukwezi kumwe.
Abatangaga amanota ku bakinnyi.
Arthur nk’umwe mu batangaga amanota yavuze ko nta marangamutima yagendeweho. Ati: “Ntitwigeze duhamagara umuntu ku giti cye ahubwo twahamagaye buri muntu wese wunva abishoboye.”
Ngarambe wo mu ikinamico Urunana na we ni umwe mu bakinnyi bashaka kujya muri iyi filimi.
Film Ayo mu murwa, Jean Luc yayanditse akurikije ibyo abona bibera muri Kigali ari naho yakuye iri zina. Iyi filimi igamije kwerekana ibibera mu ngo cyane cyane izo mu mujyi wa Kigali hitawe ku buryo abana n’ababyeyi babo baba bafite inzozi zitandukanye bitewe n’imyunvire yabo kubera imyaka bafite n’ikigero bagezemo.
MC Arthur yifashishijwe mu guhitamo abakinnyi kuri uyu munsi.
Nyina w'umuhanzi Eddy Mico mu gikorwa cyo guhitamo abakinnyi.
Umuhanzi Jules Sentore na we yari yaje guhatanira gukina muri iyi filimi.
Eric N.Rubangura.