DORE
UKO WABONA UMUKOBWA WAKURWAJE IBIKANU UKAMWIGARURIRA
1.Igaragaze
buri munsi ube hafi ye ajye akubona
Ukwiriye kwigarurira umutima we, ugakurura
amarangamutima ye binyuze mu buryo akubona, ndetse n’umwanya aguha buri
munsi. Ujye umuba hafi umwiteho , ku buryo igihe kizagera akabona ko akwiriye
kwishingikiriza kuri wowe. Iteka iyo umukobwa abonye imbaraga n’umurava uri
gushyiramo kugira ngo umubone, nibwo aguha umwanya kandi akagukunda yirengagije miliyoni y’abasore
bari kumwegera, mufate neza cyane.
2.Muterete umubwira amagambo meza, umwereke ko ari we mwiza
cyane
Uwo mukobwa mwerereke ko ari mwiza. Ahari wasanga ari cyo
kintu yabuze mubo yabonye bose. Muhe umwanya, umukunde , umusabe kureba ubwiza
bwe nawe. Urashaka ko agukunda kandi akuba hafi. Ngaho mwiyegereze hafi. Vuga ibyo
umukundira.
3.Marana igihe
nawe muganira
Marana igihe nawe cyangwa ukimarane n’inshuti ze
ubundi urebe ngo uramwigarurira wese. Umuntu ugukunda ntabwo akuburira umwanya, ntabwo
bishoboka. Umuntu ugukunda akuba iruhande. Fata umwanya wawe, uwumarane n’abo
yita inshuti. Inshuti ze nizigukunda nawe azagukunda cyane.
Mukorere ibyo atigeze abona ku bandi. Mube hafi , mbese
ba wowe , umwereke ko umukunda nkawe ubwawe.
Inkomoko: Inspiredot
