Rukotana,
wamamaye mu bihangano byuje umuco n’indangagaciro nyarwanda, yari asanzwe
aririmbira ahantu hatandukanye cyane cyane muri za hoteli.
Ariko
kuri iyi nshuro yatangaje ko yahisemo kureka gutaramira muri hoteli ahubwo
akajya ategura ibitaramo bye byihariye, abantu bakazajya bateranira hamwe
bagasangira umuziki, bakiga ibisakuzo, bagaca imigani, ndetse bakibuka imigenzo
ya kera.
Uyu
muhanzi avuga ko intego ye ari ugutuma abanyarwanda n’inshuti zabo barushaho
gukunda no gusigasira umuco nyarwanda, anabinyujije mu bitaramo bizajya biba
buri kwezi.
Ati:
“Nabanje gukorera ibitaramo muri Hoteli, ariko nasanze ibyo nkora bigomba
kugira umwihariko, byatumye rero ndeka gutaramira muri Hoteli. Niyemeje
gushyiraho ibitaramo byanjye, aho abantu bazajya bateranira hamwe tukaririmba
indirimbo zanjye, tugasubira mu muco wacu. Ni umwanya wo gusabana no
gususurutswa n’umuziki gakondo.”
Ibi
abivuze mu gihe aherutse gusohora Album ye ya mbere yise Imararungu, irimo
indirimbo nka: Umunyana, U Rwanda, Amatajye, Mpobera, Ku Muyange, Juru,
Inyange, Hozana ndetse na Yampayinka.
Victor
Rukotana amaze imyaka irindwi mu muziki, aho yagiye anashyira hanze ibindi
bihangano byiganjemo indirimbo z’urukundo n’izindi zitandukanye zirimo Sweet
Love, Promise, Warumagaye, Romance, Umubavu, Se Agapo, Love, na Kideyo.
Ibi
bitaramo biteganyijwe bizaba urubuga rwo guhuza abakunzi b’umuziki n’umuco
gakondo nyarwanda, ndetse bikazafasha uyu muhanzi gukomeza umurongo we wo
gufatanya n’abanyarwanda gusigasira indangagaciro z’umuco. Ni ibitaramo avuga
ko bizatangira mu Ukwakira 2025.
Rukotana
yatangaje ko agiye gukora ibitaramo bya gakondo bigamije gusigasira umuco
nyarwanda no gususurutsa abakunzi b’umuziki
Rukotana
yavuze ko yahagaritse ibitaramo yakoreraga muri hoteli, ahitamo gushyiraho ibye
bwite byihariye
Victor
yemeje ko muri ibi bitaramo hazajya haba umwanya wo kuririmba indirimbo, kwiga
indangagaciro za kinyarwanda n'ibindi
Ibi
bitaramo bigamije gutuma abanyarwanda barushaho gukunda umuco wabo no
kuwusigasira binyuze mu muziki n’indi
KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM ‘IMARARUNGU’ YA VICTOR RUKOTANA