Gutandukana kwe na Tom Cruise byatumye Katie Holmes aba undi muntu mushya

Hanze - 11/08/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Gutandukana kwe na Tom Cruise byatumye Katie Holmes aba undi muntu mushya

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Radaronline kuba wenyine byatumye Katie abona umunezero yari yarabuze igihe cyose yabanaga na Tom Cruise wahoze ari umugabo we.

Iki kinyamakuru kiragira kiti:Ubu yishimiye kuba ari umusiribateri.Katie yabonye ubwigenge n’umwanya wo kwiyitaho ndetse no kwita ku muryango n’ababyeyi be.Radaronline ikomeza ivuga ko ibi byose Atari kubibonera umwanya akiri kumwe na Tom Cruise.


Katie Holmes avuga kandi ko Tom Cruise yatumaga adakoresha neza impano ye yo gukina filime ariko kubera ubwigenge afite ubu akaba yizeye ko agiye guhindura byinshi mu mikinire ye nta nkomyi ndetse nta n’umuntu umuvangira.

Katie na Tom bakimara gutandukana abantu benshi bari bazi ko bizateza ibibazo bikomeye dore ko bari banafitanye umwana w’umukobwa Suri w’imyaka 6,ariko siko byagenze kuko kugeza ubu bemeje ko umwana azajya abasura bose,ndetse buri ruhande ubu rukaba rutangaza ko ibintu byifashe neza kuva batandukana.

Robert N.Musafiri.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...