Si igitaramo gusa cyatumye bagarukwaho, ahubwo umwe yanditse indirimbo ibwira undi na we amusubirisha indi. Muri icyo gihe, The Ben yakoze indirimbo yitwa "Indabo Zanjye", mu gihe Bruce Melodie yakoze iyo yise "Munyakazi".
Aba bahanzi baje gutanga icyo twakwita agahenge ku bandi bahanzi kugira ngo na bo bagaragaze ibikorwa byabo.
Mu ntangiriro za Kamena 2026, byongeye kugaragara ko The Ben na Bruce Melodie ari bo bigaruriye imbuga nkoranyambaga, cyane cyane kubera ibitaramo bya Summer Country Tour bizasozwa i Rubavu ku wa 4 Nyakanga.
Mu Rwanda, benshi bibaza niba kuba aba bahanzi bombi ari bo bakomeje kuvugwa cyane bifasha cyangwa bibangamira abandi bahanzi.
Hari abavuga ko bituma abandi batabona umwanya uhagije mu bitangazamakuru, mu gihe abandi bemeza ko kugira abahanzi bakomeye bituma uruganda rw’umuziki rugira imbaraga kandi rukarushaho gukurura abafana.
Impamvu nyamukuru abandi bahanzi batari kuvugwa cyane ni uko ibikorwa bya The Ben na Bruce Melodie byabaye inkuru zikurura abantu benshi. Akenshi ni byo bihabwa umwanya munini mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Mu muziki, ubushyamirane cyangwa guhangana hagati y’abahanzi akenshi ntiba ishingiye ku rwango cyangwa ku bugome, ahubwo biba ari uburyo bw’ubucuruzi (marketing strategy) bukoreshwa nk’inkingi ikomeye yo kwagura izina ry’icyamamare mu muziki.
Iyo abahanzi bashyamiranye, bituma amakuru yabo aba ikiganiro mu binyamakuru, ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro bitandukanye. Ibi bituma umuziki wabo ugera kure bidasabye amafaranga menshi yo kwamamaza.
Indirimbo abahanzi babwiranamo amagambo (diss tracks) ziba zikurura abafana benshi. Ibi bituma abafana bazishakisha cyane kuri YouTube cyangwa Spotify, bityo inyungu z’amafaranga zikiyongera.
Ugereranyije na Ali Kiba na Diamond muri Tanzania, ubushyamirane bw’aba bahanzi bombi bwagize uruhare rukomeye mu kuzamura umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba.
Buri gihe iyo umwe yasohoraga indirimbo cyangwa akagira icyo avuga, abafana bahitaga babyuririraho barwanya undi. Ibi byatumye umuziki wa Bongo Flava uhora hejuru bombi baguma ku gasongero k’abahanzi bakurikirwa cyane.
Drake na Kendrick Lamar muri Amerika mu 2024, ubushyamirane bwabo bwazanye imibare itari isanzwe mu mateka ya Rap. Indirimbo nka Not Like Us ya Kendrick Lamar yaciye uduhigo twinshi nko kumvwa, bituma bombi binjiza amafaranga menshi kandi bagakomeza kuvugwa ku rwego mpuzamahanga.
Nubwo The Ben na Bruce Melodie ari bo bakomeje kuvugwa cyane muri iyi Summer, ntibivuze ko abandi bahanzi bahagaze. Ahubwo benshi muri bo bakomeje gukora ibikorwa birimo gusohora indirimbo nshya, gukora ibitaramo no kwitabira ibikorwa byo kwamamaza ibihangano byabo.



Drake, Diamond, Ali Kiba na Kendrick Lamar ni abahanzi bakomeye bagaragaje ikinyuranyo
