Nk’uko ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bibigaragaza, abantu bashyingiranwa mbere y’imyaka 25 bakunze guhura n’ibibazo by’urugo bishobora no kuganisha kuri gatanya mu myaka ya mbere y’urushako.
Abashakashatsi bavuga ko imwe mu mpamvu nyamukuru ibitera ari uko ubwonko bw’umuntu bukomeza gukura no gutungana kugeza hafi ku myaka 25, cyane cyane igice kizwi nka prefrontal cortex, gifasha umuntu gufata imyanzuro adahubutse no kugenzura amarangamutima.
Nk’uko umushakashatsi Nicholas H. Wolfinger wo muri University of Utah yabitangaje, abantu bashaka bafite imyaka 25 bafite ibyago bike byo gutandukana kurusha abashaka bakiri bato cyane.
Yanavuze ko ibice by’ubwonko bifasha umuntu gufata imyanzuro no kugenzura amarangamutima bikomeza gukura mu gihe cy’ubwangavu kugeza umuntu ageze hafi ku myaka 25.
Impuguke mu mitekerereze y’abantu nka Laurence Steinberg agaragaza ko gushaka umuntu atarakura neza mu mitekerereze bishobora gutuma agorwa no kwihanganira ibibazo byo mu rugo, gufata inshingano cyangwa gukemura amakimbirane hagati y’abashakanye.
Mu Rwanda, imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yo mu 2025 igaragaza ko umubare munini w’abakobwa bashyingirwa bwa mbere baba bari hagati y’imyaka 20 na 24, bivuze ko benshi binjira mu buzima bw’urugo bataragera ku myaka 25.
Iyo raporo kandi igaragaza ko gatanya zikomeje kwiyongera, cyane cyane mu bashakanye bataramara imyaka 10 babana. Imibare ya NISR yerekana ko abarenga 41% by’abatandukanye baba bataruzuza iyo myaka 10, ibintu bamwe mu basesenguzi bavuga ko bishobora kuba bifitanye isano no gushyingirwa hakiri kare.
Si ibyo gusa kandi, imibare ya NISR igaragaza ko umubare w’abakora ubukwe mu Rwanda watangiye kugabanuka. Mu 2025 handitswe ubukwe 50,256, mu gihe mu 2024 hari handitswe 52,878, bivuze ko habaye igabanuka ry’abarenga 2,600 mu mwaka umwe gusa.
Bamwe mu mpuguke mu mibanire bavuga ko ubwiyongere bwa gatanya bushobora kuba buri no gutuma bamwe mu rubyiruko batangira gutinya kubaka ingo cyangwa gukora ubukwe, bitewe n’uburyo bakomeje kubona ingo nyinshi zisenyuka nyuma y’igihe gito zubatswe.
Dr. Nkundimfura Rosette, umujyanama mu by’urushako, avuga ko ibibazo byo mu muryango bigira ingaruka ku bana no ku myumvire yabo ku rushako.
Mu kiganiro yagiranye na AfriWed, yavuze ko nubwo amakimbirane yo mu ngo agira ingaruka ku bana, bidakwiye gutuma urubyiruko rucika intege zo gushaka.
Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nº 32/2016 ryo ku wa 28 Kanama 2016 rigenga abantu n’umuryango, umuntu yemerewe gushyingirwa iyo agejeje ku myaka 21 y’amavuko, yaba umugabo cyangwa umugore.
Nubwo nta bushakashatsi burakorwa mu Rwanda bwerekana neza isano iri hagati yo gushyingirwa ku myaka 21 kugeza kuri 24 na gatanya, imibare ya NISR ndetse n’ubushakashatsi mpuzamahanga bikomeje gutuma hibazwa niba kuba benshi mu bashyingirwa baba batarageza ku myaka 25 bidafite uruhare mu bwiyongere bwa gatanya.
Bigendanye n’icyo impuguke mu mibanire zibivugaho, bigaragara ko hakenewe kongera imbaraga mu gutegura urubyiruko mbere yo kubaka ingo, cyane cyane mu bijyanye no gukemura amakimbirane, gufata inshingano ndetse no gusobanukirwa ubuzima bw’umuryango.
Ku rundi ruhande ariko, hari abavuga ko imyaka yonyine idahagije gupima ubushobozi bwo kubaka urugo, kuko hari abashaka bakiri bato bakabana neza, kimwe n’uko hari abashaka bakuze bakaza gutandukana.
Urugero rutangwa na bamwe mu batuye mu Karere ka Muhanga ni urw’umusaza witwa Nzabandora Fred, utuye mu Murenge wa Nyamabuye, uvuga ko we n’umugore we bashakanye bakiri bato ariko bakaba bamaze imyaka myinshi babana neza.
Yagize ati: “Twashakanye tukiri bato kuko umugore wanjye yari afite imyaka 22, ariko si imyaka yatumye urugo rwacu ruramba. Icy’ingenzi ni ukwihangana, kuganira no kubahana.”
Avuga ko mu buzima bw’ingo, uko abantu bitwara buri munsi ari byo bifite uruhare runini kurusha imyaka bashyingiranyweho, kuko hari n’abandi bashakana bakuze ariko ntibabashe kubana neza kubera kutumvikana n’ibindi bibazo by’imibanire.
Icyakora, imibare ikomeje kugaragaza ko ikibazo cya gatanya mu Rwanda kiri gufata indi ntera, cyane cyane mu rubyiruko rukiri mu myaka yo gutangira kubaka ubuzima, ibintu bamwe bavuga ko bishobora no kugira ingaruka ku buryo abantu bazajya bafata icyemezo cyo gushaka mu myaka iri imbere.
Umwanditsi: Ngendahimana Daniel
