Ni mu musangiro uzaba tariki ya 7 Ugushyingo 2025 ukabera kuri
Nobu Hotel London Portman Square mu Bwongereza.
Uyu musangiro wateguwe na kompanyi yitwa JEN C Events uzaba urimo
umuziki ndetse no gusangira na Sheila Ebana usanzwe ari nyina wa Lamine Yamal
ukinira FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Espagne.
Kwinjira muri uyu musangiro bizaba biri mu byiciro bitatu aho hari icyiciro cyo kwishyurwa arenga ibihumbi 255 Frw, icyiciro cya kabiri akaba ari ukwishyura arenga ibihumbi 680 Frw naho muri VIP wishyura arenga Miliyoni 1 Frw.
Muri ibi birori hazaba harimo abantu 400 aho nta mwana uri munsi y’imyaka
18 wemerewe kubyitabira.
Gusangira na nyina wa Lamine Yamal byagizwe ubucuruzi