Uyu
munsi, Mondiant Nshimiyimana Dogon azwi nk’umuyobozi wa Mondiant Initiative,
umuryango umaze kuba ikiraro ku rubyiruko rw’impunzi n’abandi batishoboye
bashaka amahirwe yo kwiga, kwiteza imbere no kugira uruhare mu miyoborere y’ejo
hazaza.
Mondiant
Nshimiyimana Dogon avuga ko n’ubwo ubuzima bwo mu nkambi butari bworoshye,
bwamubereye ishuri rikomeye ry’ubuzima. Amahirwe yo kubona buruse yo gukomeza
amashuri, akigira muri Kaminuza y’u Rwanda, hanyuma akazakomereza mu mahanga
aho yakuye impamyabumenyi za Master’s na PhD muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
ni byo byamufunguriye amaso.
Ariko
nubwo yageze ku rwego rwo hejuru mu burezi, ntiyibagiwe inkomoko ye. Ahubwo,
yahisemo kugaruka mu Rwanda kugira ngo ubumenyi yahawe budasigara mu bitekerezo
bye gusa, ahubwo bugire uruhare mu guhindura ubuzima bw’abandi.
Avuga
ati “Ntabwo byari byoroshye nk’uko ubivuga. Ndi umukomangani wagize amahirwe
niga muri Kaminuza y’u Rwanda, nyuma njya kwiga muri Amerika ‘Master’s ndetse
na ‘PhD’ ariko numvise icyiza ari uko nagaruka mu Rwanda, ibyo mfite
nkabikoresha hano. Nkaha abanyarwanda akazi, nkaha akazi impunzi, rero
ntekereza ko ari yo mpamvu turi gukora ibyo twerekanye uyu munsi, yaba inganda
dufite, abanyeshuri mwabonye dufite n’ibindi.”
Impamvu yagarutse
mu Rwanda
Imwe
mu mpamvu zikomeye zituma avuga ko yagarutse, ni ibiganiro yagiranye na
Perezida Paul Kagame. Ayo mahirwe yo guhura n’umukuru w’igihugu, yamuhaye
icyizere n’umurongo mushya wo gutekereza ku hazaza he n’igihugu cye.
Ati
“Hari abagera muri Amerika bakumva ko ari bwo buzima, ariko iyo ugezeyo ugiye
kwiga ukabona ibyo wagiye kwiga ukabona ko wabikoresha aho ujya hose, niyo
mpamvu navuze nti ubumenyi nabonye reka mbukoreshe mu Rwanda. Niyo mpamvu
nagarutse aho nakuriye.”
Akomeza
ati “Guhura no kuganira na Perezida Paul Kagame nibyo byatumye numva nashinga
‘Mondiant Initiative’. Ni umuntu wabaye muri Amerika, cyo kimwe nanjye, ariko
yageze igihe afata umwanzuro wo kugaruka ku rugamba. Ntekereza ko rero guhura
nawe tukaganira byampaye icyizere cy’uko nshobora kugaruka kandi nkabikora
neza.”
Ibi
byatumye afata icyemezo cyo gushinga Mondiant Initiative, umuryango ugamije
guhindura ubuzima bw’impunzi binyuze mu burezi n’ubushobozi.
Uko Mondiant
Initiative ikora
‘Mondiant
Initiative’ ni umushinga urihira abana batsinze neza bava mu miryango
itishoboye ndetse n’impunzi muri Kaminuza; uyu mushinga ufasha abana barenga
120 biga muri Kaminuza zo mu Rwanda bava mu bihugu bitandatu (6).
Uretse
kwishyurira amashuri, Mondiant Initiative inabaha: Icumbi,
Intego
si ukugira abanyeshuri gusa, ahubwo ni ukugira abayobozi n’abahindura sosiyete
zaho baturuka.
“Brilliance Beyond
Borders”: Guhana ubumenyi nta mipaka
Kuri
iyi nshuro, Mondiant Initiative yakoze ku nshuro ya kabiri igikorwa
ngarukamwaka cyiswe Brilliance Beyond Borders, gihuza abantu batandukanye bagira
uruhare mu guteza imbere impunzi n’imibereho myiza y’abantu.
Mondiant
Initiative yafunguwe ku mugaragaro mu muhango wabereye muri Marriott Hotel i
Kigali ku wa 17 Kamena 2026.
Program
ya Mondiant Leadership Academy yo izajya itanga internship muri America,
Europe; ndetse n’ahandi ku Isi, bakahuza abanyeshuli ba hano mu Rwanda n’abandi
bo muri America nka university ya Harvard; Columbia; New York university, Princeton,
Oxford ndetse n’izindi.
Mu
mwaka ushize i New York, umwe mu bahawe igihembo yari umuyobozi wa Google ku
Isi. Kuri iyi nshuro i Kigali, hatanzwe ibihembo ku bantu babiri bagize uruhare
mu guteza imbere uburezi n’imibereho myiza.
Igihembo
cyahawe Reeta Roy washinze Mastercard Foundation, na Prof Dr Rwigamba Balinda
washinze washinze Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) n'Ishuri rikuru rya ULK
Polytechnic Institute (UPI).
Hari
kandi abandi bayobozi bitabiriye barimo Umuyobozi w’Ishami ry'Umuryango
w'Abibumbye ryita ku Impunzi (UNHCR) mu Rwanda, Ritu Shroff; Mutabazi Eric wari
uhagarariye Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) n’abandi
bafatanyabikorwa batandukanye.
Gahunda nshya:
Mondiant Leadership Academy
Muri
uyu muhango kandi hatangijwe ku mugaragaro gahunda nshya yiswe Mondiant
Leadership Academy.
Iyi
gahunda igamije: Guhugura urubyiruko rw’impunzi ku bijyanye n’ubuyobozi, Kubaha
ubumenyi mu ikoranabuhanga n’imicungire y’umutungo, Kubafasha kwandika
imishinga no gushaka akazi, no kubahuza n’amahirwe yo kwiga no kwimenyereza
umwuga.
Mondiant
Nshimiyimana Dogon avuga ko iyi gahunda izafasha urubyiruko “kutaba abareba
gusa ejo hazaza, ahubwo bakaba abayubaka.”
Ijwi
ry’abafatanyabikorwa
Prof
Dr Rwigamba Balinda, umwe mu bahawe igihembo, yashimye iyi gahunda avuga ko ari
igikorwa gitanga icyizere ku rubyiruko. Ati: “Ni igihembo kidutera imbaraga zo
gukomeza gukora.”
Yongeyeho
ko yiteguye gukomeza gufasha Mondiant Initiative kuko bahuje intego yo guteza
imbere uburezi.
Na
UNHCR ibinyujije ku uhagarariye ibikorwa byayo mu Rwanda, yashimye uru rugendo
rugaragaza ko impunzi zishobora kugira uruhare mu iterambere iyo zibonye
amahirwe.
MINEMA
na yo yagaragaje ko nubwo u Rwanda rwakoze byinshi mu kwemerera impunzi kwiga
mu mashuri abanza n’ayisumbuye, hakiri icyuho ku rwego rwa kaminuza, asaba
ubufatanye mu kugikemura.
Inzozi z’ejo
hazaza
Mondiant
Initiative ivuga ko buri munyeshuri akenera nibura $6,000 kugira ngo abone
ubufasha bwuzuye burimo amashuri, icumbi, ubuzima bwa buri munsi n’amahugurwa
y’ubuyobozi.
Intego
yabo ni ukurema “changemakers” - urubyiruko rushobora guhindura imiryango yarwo
n’igihugu.
Mondiant
Nshimiyimana Dogon asoza avuga ko urugendo rwe atari inkuru y’umuntu umwe
wazamutse, ahubwo ari urugero rw’uko ubumenyi bwakoreshejwe neza bushobora
guhindura isi.
Mondiant
Nshimiyimana Dogon ni umwanditsi w’ibitabo bitandatu; afite ibitabo nka Those
we throw away are diamonds, The you who waits on the other side, every loss is
part of the win; the girl from North Kivu, and when the rain was the only
witness, yavukiye muri Congo akurira mu Rwanda, asoje muri Kaminuza y’u Rwanda
ajya gukomereza Master’s na PhD muri Amerika.
Mondiant
Dogon yabonye ko kurihira abana muri kaminuza bidahagije ahita ashinga uruganda
rukora amasabune kugira ngo ahe abanyeshuri be akazi ndetse n’abandi
banyarwanda. Kandi uruganda rwe rufite gahunda yo guha akazi abarenga 2000 mu
mwaka wa 2030.
Uyu
mugabo ni isomo rikomeye ku rubyiruko rw’impunzi n’abandi bose bumva ko aho
baturutse hagomba kubashyiraho imbibi. Ku bwe, inkomoko si iherezo ry’inzozi,
ahubwo ni intangiriro y’icyerekezo gishya.
Mondiant
Initiative n’ibikorwa byayo birimo “Brilliance Beyond Borders” na Mondiant
Leadership Academy, bigaragaza ko uburezi, iyo buhujwe n’icyerekezo n’ubushake,
bushobora guhindura ubuzima bw’abantu ku rwego mpuzamahanga.


Prof
Dr Rwigamba Balinda [Uwa kabiri uvuye iburyo] washinze washinze Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) n'Ishuri
rikuru rya ULK Polytechnic Institute (UPI), yahawe igihembo na Mondiant
Initiative

Roger Niyomugabo yahawe igihembo cy'umukozi Mwiza w'umwaka (Best Employee of the year 2026) wa Mondiant Initiative

Uwambaza Jean Louis yahawe igihembo cy'umukozi mwiza w'umwaka ku bw'uruhare rwe mu iyaguka ry'uruganda rw'amasabune Cléza Group Ltd
Umusizi Junior Rumaga [Uri hagati] yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro Mondiant Initiative wabereye muri Marriott Hotel i Kigali

Mondiant Nshimiyimana Dogon azwi nk’umuyobozi wa Mondiant Initiative, umuryango umaze kuba ikiraro ku rubyiruko rw’impunzi n’abandi batishoboye bashaka amahirwe yo kwiga

‘Mondiant
Initiative’ ni umushinga urihira abana batsinze neza bava mu miryango
itishoboye ndetse n’impunzi muri Kaminuza; uyu mushinga ufasha abana barenga
120 biga muri Kaminuza zo mu Rwanda bava mu bihugu bitandatu (6)

Program ya Mondiant Leadership Academy yo izajya itanga internship muri America, Europe; ndetse n’ahandi ku Isi, bakahuza abanyeshuli ba hano mu Rwanda n’abandi bo muri America nka university ya Harvard; Columbia; New York university, Princeton, Oxford ndetse n’izindi

Mondiant Dogon yanditse ibitabo byinshi birimo na "Every Loss is part of the win"



Mondiant Nshimiyimana Dogon ari kumwe n'umuhanzi wamamaye nka Kevin Montana



Kanda hano urebe amafoto menshi
AMAFOTO: Dox Visual/ InyaRwanda
