Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’ibitaro by’abana bya C.S. Mott biri muri Kaminuza ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bugaragaza ko abarenga kimwe cya kabiri cy’ababyeyi bafite abana bafite hagati y’imyaka 18 na 25 bakoresha ikoranabuhanga mu kubakurikirana.
Benshi mu babyeyi bavuze ko babikora kugira ngo bagabanye impungenge, bamenye aho abana babo bari mu gihe cy’ibibazo, cyangwa bumve ko bafite umutekano. Ariko hafi 25% by’abakoresha ubu buryo bavuze ko hari igihe kubakurikirana bibongerera ubwoba aho kubaha amahoro.
Impuguke mu by’itumanaho, Kara Alaimo, yavuze ko rimwe na rimwe kubona amakuru make gusa bishobora gutuma umubyeyi yibwira ibintu bitari ukuri. Ati: “Iyo ufite amakuru amwe gusa, ubwonko bushobora guhimba ibisobanuro bisigaye. Ushobora gutangira gutekereza ibintu bitandukanye bishobora kuba bitabayeho.”
Sarah Clark, umushakashatsi muri Kaminuza ya Michigan, avuga ko gukurikirana abana bamaze kuba bakuru bidakwiye kuba umuco udasobanutse, kuko bishobora kugira ingaruka ku mubano w’umwana n’umubyeyi ndetse bikabangamira ubushobozi bw’umwana bwo kwigenga no gufata ibyemezo bye. Ati: “Gukurikirana bishobora kugera aho umubyeyi yinjira cyane mu buzima bw’umwana.”
Nubwo ababyeyi benshi bavuga ko impamvu nyamukuru ari umutekano, impuguke ziraburira ko kumenya aho umuntu ari bitavuze ko ushobora guhita umufasha mu gihe ikibazo kibaye. Kumenya aho umwana wawe uri ntibihita bisobanura ko ushobora guhita ukemura ikibazo cyangwa ukamurinda, nk’uko Clark yabigaragaje.
Abahanga bavuga ko gukurikirana bishobora kugira akamaro mu bihe bimwe, nko mu gihe umwana akiri muto, agiye ahantu hashya cyangwa ari ku nshuro ya mbere agiye mu rugendo cyangwa ku rundi rugendo rutamenyerewe. Ariko ku muntu ukuze, bagaragaza ko ikigomba kubanza kuba ari ikiganiro no kubaka icyizere.
Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko hafi ababyeyi bose bakurikirana abana babo baba babizi, ariko kimwe cya kabiri gusa ni bo bavuze ko abana babo babigira ku bushake.
Impuguke zishishikariza imiryango kuganira ku mbibi zo gukurikirana igihe umwana avuye mu bwana ajya mu bukure. Aho gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kugenzura buri ntambwe, umubyeyi ashobora kumvikana n’umwana ku buryo bwo kujya amumenyesha aho ari mu buryo bwubaka icyizere.
Kara Alaimo yavuze ko kwigisha urubyiruko gufata ibyemezo byiza bishobora kururinda kurusha guhora rukurikiranwa. Ati: “Iyo umuntu amaze kuba mukuru, agomba kwiga gufata ibyemezo no kwirinda ibibazo, aho kwishingikiriza ku mubyeyi uhora umukurikirana.”
Ababyeyi benshi baba bashaka kurinda abana babo kubera urukundo n’impungenge, ariko abahanga bavuga ko gukura bisaba no guha umwana umwanya wo kwiga, gukora amakosa no kubaka ubuzima bwe.
Gusa abashakashatsi bakagaragaza ko rimwe na rimwe, ubutumwa bugufi bwo kubaza uko umuntu ameze bushobora kuba ingenzi kurusha kumenya buri mwanya aho umwana ari.
