Gukoresha icyambu cya Tanga bizafasha iki u Rwanda n'abakoresha ibikomoka kuri peteroli?

Amakuru ku Rwanda - 10/07/2026 3:56 PM
Share:

Umwanditsi:

Gukoresha icyambu cya Tanga bizafasha iki u Rwanda n'abakoresha ibikomoka kuri peteroli?

Mu gihe ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli bikomeje kuzamuka, bigatuma ubuzima buhenda ku baturage n'abacuruzi, u Rwanda rwatangije gahunda nshya yo gutumiza peteroli ishobora kugabanya ibiciro no gutuma itangwa ryayo rirushaho kugira umutekano. ‎

Iyi gahunda ishingiye ku gutumiriza hamwe ibikomoka kuri peteroli binyuze mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu (Rwanda National Energy Corporation - RNEC), hagamijwe kugabanya ibibazo by'ubwikorezi no kongera amahirwe yo kubona peteroli igihe cyose ikenewe.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko mu mpera za Nyakanga 2026 u Rwanda ruzakira ubwato bwa mbere butwaye toni 40,000 z'ibikomoka kuri peteroli, buzagera ku cyambu cya Tanga muri Tanzania.

Yabitangaje ku wa 9 Nyakanga 2026 ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma bigamije kongera ubushobozi bw'u Rwanda mu kubungabunga ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage no guhangana n'ingaruka z'ibibazo biva imbere mu gihugu n'ibituruka hanze yacyo.

Dr. Nsengiyumva yavuze ko Guverinoma yafashe icyemezo cyo koroshya uburyo bwo gutumiza peteroli binyuze mu bufatanye n'ibihugu bicukura kandi binatunganya peteroli.

Yagize ati: "Mu rwego rwo koroshya ubucuruzi bwo gutumiza ibikomoka kuri peteroli no kugabanya ibiciro mu buryo burambye, Guverinoma yashyizeho gahunda yo gutumiriza hamwe ibikomoka kuri peteroli bitunganyijwe binyuze muri RNEC, ku bufatanye n'ibihugu bicukura kandi binatunganya peteroli."

Yakomeje avuga ko buri kwezi u Rwanda ruzajya rwakira ubwato butwaye peteroli. "Ubwato bwa mbere butwaye toni 40,000 buzagera ku cyambu cya Tanga mu mpera za Nyakanga 2026. Nyuma yaho, buri kwezi tuzajya twakira ubwato. Ibi bizadufasha kugira ibiciro bihamye kandi bidahindagurika mu gihe kirekire."

U Rwanda rwongereye inzira rwohererezwamo peteroli

Ku wa 29 Kamena 2026, u Rwanda rwasinye amasezerano na Kenya agamije korohereza itumizwa rya peteroli binyuze ku cyambu cya Mombasa. Aya masezerano azafasha u Rwanda kubona ububiko, imiyoboro n'ibikorwaremezo byo gutwara peteroli muri Kenya, bityo hagabanywe inzitizi zaterwaga n'ubwikorezi.

Nyuma yaho kandi, u Rwanda rwasinyanye na Tanzania amasezerano yo gutumiza lisansi na mazutu binyuze ku cyambu cya Tanga, hagati ya RNEC na Gulf Bulk Petroleum Tanzania Limited (GBP).

Kuki icyambu cya Tanga ari ingenzi?

Kubera ko u Rwanda ari igihugu kidakora ku nyanja, rushingira ku byambu byo mu bihugu bituranye kugira ngo rutumize ibikomoka kuri peteroli.

Raporo ya Minisiteri y'Ibikorwa Remezo (MININFRA) yo mu 2013 igaragaza ko kuba igihugu kidafite icyambu cyangwa umuyoboro wa peteroli bituma gishingira ku bikorwa remezo byo mu bindi bihugu.

Ni n'ikibazo cyagarutsweho na raporo y'Umuryango w'Abibumbye ushinzwe Ubucuruzi n'Iterambere (UNCTAD), ivuga ko ibihugu bidakora ku nyanja bikunze guhura n'ikiguzi kinini cy'ubwikorezi ndetse n'ubukererwe mu kugeza ibicuruzwa ku masoko.

Ubushakashatsi bwa Banki y'Isi na bwo bugaragaza ko kugira inzira nyinshi zo gutwara ibicuruzwa bifasha ibihugu nk'u Rwanda kugabanya ingaruka ziterwa n'ihagarara ry'inzira imwe cyangwa ibibazo bibaye ku byambu n'imihanda.

Ni muri urwo rwego, gukoresha icyambu cya Tanga bizafasha u Rwanda kugira indi nzira yizewe yo gutumiza peteroli no kugabanya kwishingikiriza ku cyambu kimwe.

Ese bizagabanya ibiciro bya lisansi, mazutu na gaz?

Kugeza ubu, ibiciro byashyizweho ku wa 5 Kamena 2026 ni:

Litiro ya lisansi: 2.938 Frw

Litiro ya mazutu: 2.927 Frw

Abaturage benshi bizeye ko iyi gahunda izagira uruhare mu kugabanya ibiciro.

Hari umwe wagize ati: "Bahere kuri gaz, twayikumbuye."

Undi na we ati: "Izamuka rya mazutu ryari ryaratumye tuzibika."

Icyakora, impuguke zigaragaza ko nubwo iyi gahunda ishobora kugabanya ikiguzi cyo gutwara no kubika peteroli, igiciro cya nyuma kizakomeza guterwa n'ibindi bintu birimo igiciro cya peteroli ku isoko mpuzamahanga, ivunjisha n'imisoro.

Icyo iyi gahunda isobanuye ku Rwanda

Muri rusange, gukoresha icyambu cya Tanga no gutumiriza hamwe peteroli binyuze muri RNEC ni intambwe ikomeye mu gushimangira umutekano w'itangwa ry'ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda.

Iyi gahunda ishobora gutuma igihugu kigira inzira nyinshi zo kubona peteroli, kigabanya ibiciro by'ubwikorezi, kirushaho kwihanganira ibibazo bishobora kuvuka ku nzira zisanzwe z'ubucuruzi, ndetse kikagira uburyo burambye bwo kubona ingufu zikenewe mu kuzamura ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage.

Nubwo abaturage bategereje kubona niba ibiciro bizagabanuka mu buryo bugaragara, kuba u Rwanda rugiye kwakira peteroli ku bwinshi binyuze ku cyambu cya Tanga bifatwa nk'intambwe ishobora kugira uruhare mu gutuma isoko ry'ibikomoka kuri peteroli rirushaho gutekana no kugira ibiciro bihamye mu gihe kiri imbere.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...