Gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga byabaye nko kujya kwipimisha SIDA - Abayisenga wa Isibo Radio

Amakuru ku Rwanda - 07/01/2026 3:37 PM
Share:

Umwanditsi:

Gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga byabaye nko kujya kwipimisha SIDA - Abayisenga wa Isibo Radio

Umunyamakuru Christian Abayisenga wa Isibo Radio yerekanye ko gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bisigaye bimeze nko kujya kwipimisha Virusi itera SIDA dore ko bamwe bajya kurukorera bihishe kugira ngo nibatsindwa badasekwa.

Ibi yabigarutseho ku wa 06 Mutarama 2026 mu kiganiro Isibo Morning Live gitambuka kuri Isibo Radio guhera kuwa Mbere kugera kuwa Gatanu saa Moya n'igice za mu gitondo kugera saa Tatu n'igice. 

Ubwo bari ku ngingo ijyanye no gukorera uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga, Christian Abayisenga yavuze ko hari abantu benshi barukorera inshuro nyinshi gusa bikarangira batsinzwe. Yavuze ko ibi bituma hari abajya kurukorera bihishe batabibwiye abo mu miryango yabo cyangwa inshuti kugira ngo nibatsindwa ntibabimenye ngo babaseke.

Ati: ”Umuntu yampaye ikigereranyo arambwira ngo mu Rwanda kujya gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ngo bisigaye bimeze nko kujya kwipimisha SIDA. Ngo iyo umuntu agiye kwipimisha SIDA ugenda wenyine nta muntu ubwiye uko bimeze kuko uba uvuga ngo ibaze nsanze nyirwaye".

"Gusa iyo usanze uri muzima ugenda ubivuga. No ku ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kugira ngo abana n’umugore cyangwa izindi nshuti zawe bataguseka kubera ko watsinzwe, ugenda batabizi warubona ukabivuga."

Yavuze ko niba mu bizamini 4 umuntu atsinze bitatu agatsindwa kimwe, igihe ahise yiyandikisha ngo akore bitarenze amezi 6 utasobanura ko ibyo yatsinze yabyibagiwe ku buryo wongera kumusubirishamo ibizamini 4 byose kandi hari bitatu yatsinzwe. Ku bw'ibyo arasaba ko uwo muntu yajya asubiramo icyo yatsinzwe gusa.

Ati: ”Njyewe rero igitecyerezo mfite niba umuntu atsinzwe ikizamini kimwe, hari ibindi bitatu yatsinze numva bakwiye kubika ibyo bitatu yatsinze ubundi azagaruke akore bya bindi yatsinzwe."

Christian Abayisenga usanzwe abakora ikiganiro Holy Room gitambuka ku Isibo Tv, abona ko ibi bizagabanya umubare w'abantu batwara badafite impushya bateza impanuka biruka bacika inzego z'umutekano.

Polisi y'u Rwanda ivuga ko uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rufatwa nk’ikimenyetso kigaragaza ko utwaye ikinyabiziga afite ubumenyi bwo gutwara kandi asobanukiwe amategeko y’umuhanda.

Mu myaka yashize, mu Rwanda, serivisi yo gukoresha ibizamini no gutanga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga byakorwaga mu buryo busanzwe aho byasabaga abiyandikisha gutonda imirongo, gukora urugendo rurerure bagana kuri site y’ibizamini no gutinda gusohoka kw’amanota, nabyo byabaga ari nk’ikizamini ubwabyo gisaba kwihangana kwiyongera ku bumenyi bw’amategeko no gutwara ikinyabiziga.

Bamwe babibonaga nk’inzira itoroshye bagahitamo kubivamo, abandi bakavuga ko ari umurongo waba warashyizweho ugamije kubatoza imyitwarire myiza no gusigasira umutekano wo mu muhanda nyamara siko bikimeze kuko byagiye bihinduka uko iminsi igenda.

Binyuze mu mavugurura yakozwe, Ishami rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga (Testing & Licencing Department) muri Polisi y’u Rwanda, urugendo rwo kubona uruhushya rwarorohejwe kandi birushaho gukorwa mu buryo bwujuje ibipimo n’ubunyamwuga.

Uyu munsi, gusaba uruhushya ntibikiri ugutakaza ibyumweru byinshi urwirukaho. Ukanze kuri mudasobwa inshuro zitari nyinshi, kuri ubu buri wese ashobora kwihitiramo aho azakorera, itariki y’ikizamini, kwishyura amafaranga, ndetse no guhitamo aho azafatira Uruhushya hamwegereye.

Nubwo ibyo kwishimira ari byinshi mu byakemuwe na Polisi y'u Rwanda, hakenewe umuti urambye ku kibazo cyagaragajwe na Christian Abayisenga cyo gukora bundi bushya ugasubiramo ibizamini byose harimo n'ibyo watsinze ku nshuro ya mbere. Ikizamini gikunze gutsinda benshi ni Demarrage ndetse hari abasabye ko byakurwaho.

Ikizamini cya Demarrage ari na cyo cya nyuma muri bine bikorwa n’abifuza uruhushya rwa burundu rwa B, gisanzwe gikorwa aho imodoka ishyirwa ahantu hahanamye, ubundi ukora ikizamini agahaguruka adasubiye inyuma, akagira aho ahagarikwa inshuro ebyiri adakoze kuri feri ahubwo akoresheje embrayage/clutch na accélérateur/accelerator [umuriro].

Inkuru ducyesha Radio & Tv10 ivuga ko iki kizamini cyakunze guteza impaka ku bakora ibizamini by’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, aho bakunze gutsindwa n’iki kizamini, bityo bakongera gukora bakagisubiramo hamwe n'ibindi bari batsinze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko impamvu iki kizamini cya Demarrage gikorwa, ari ukubera imiterere y’u Rwanda, atanga urugero rw’imiterere ya Kigali, igizwe n’ahantu henshi hahanamye.

Yagize ati: “Hari ibice bihanamye, ku buryo hari igihe bisaba kugenda uhagarara […] Kubera ko ugomba kwirinda ko wasubira inyuma ngo wangirize undi, demarrage igufasha kudasubira inyuma, ariko nanone ntikora ahatambika kuko uri mu mubyigano w’ibinyabiziga; nko ku Gishushu ntuzayikenera.”

Mu nkuru y'ubutaha tuzagaruka ku byo Polisi itangaza ku bijyanye no kuba ibizamini bya perime watsinze utakongera kubisubiramo igihe wongeye gukora ikizamini mu gihe kitarenze amezi 6. 

Abayisenga Christian avuga ko umuntu utsinzwe ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga adakwiye gutangirira kuri zero kandi hari ibyo yari yatsinze mbere



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...