Iyi raporo ivuga ko abashakanye bari munsi y’iyo myaka bafite amahirwe agera kuri 50% yo gutandukana mbere y’uko bamara imyaka itanu bashyingiranwe, ugereranyije n’abashyingiranwa bakuze kurushaho.
Abashakashatsi bavuga ko imwe mu mpamvu nyamukuru ituma ibi bibaho ari uko ubwonko bw’umuntu butaba bwageze ku rwego rwuzuye rw’imikurire mbere y’imyaka 25, cyane cyane igice cyitwa “prefrontal cortex” gifasha umuntu gufata imyanzuro ikomeye, gutekereza ku ngaruka z’icyo agiye gukora no kugenzura amarangamutima.
Iki gice cy’ubwonko ni cyo gifasha umuntu kugira ubushishozi mu gufata ibyemezo birebana n’ejo hazaza he, birimo no kubaka urugo. Abahanga bavuga ko umuntu uri munsi y’iyo myaka aba agifite impinduka nyinshi mu mitekerereze, imyitwarire ndetse no mu buryo abona ubuzima.
Ni yo mpamvu bavuga ko gushyingirwa hakiri kare bishobora kugorana, kuko umuntu aba ataramenya neza uwo ari we n’ibyo ashaka mu buzima.
Ubushakashatsi bugaragaza ko uko imyaka igenda yiyongera, ari na ko abantu barushaho kugira ubushobozi bwo gukemura ibibazo, guhosha amakimbirane, kugenzura amarangamutima no gufata imyanzuro ihamye ifasha urugo gukomera.
Abashakashatsi bagereranyije gushyingirwa mbere y’imyaka 25 no kuva mu birori hakiri kare, bavuga ko umuntu aba atarabona umwanya uhagije wo gukura no gusobanukirwa neza ubuzima.
Ibi ariko ntibisobanuye ko abantu bose bashakana bakiri bato byanze bikunze batandukana, ahubwo ubushakashatsi bwerekana ko imyaka n’ubukure bwo mu mutwe bishobora kugira uruhare rukomeye mu gutuma urugo ruramba.
Impuguke mu buzima bwo mu mutwe n’imibanire y’abashakanye zikomeza gushishikariza urubyiruko gufata igihe gihagije cyo kwimenya, gukura no gutegura neza ejo hazaza mbere yo gufata icyemezo cyo kubaka urugo.
