Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko gukona abagabo byongera iminsi yabo y’uburambe, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru 7s7.be.
Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe ku bagabo b’inkone bo mu gihugu cya Koreya gugakorerwa muri Kaminuza ya Koreya, bugatangazwa mu kinyamakuru Wired, gukona byaba bituma abagabo baramba.
Mu gukora ubu bushakashatsi, hakaba harakurikiranywe uruhererekane rw’imiryango itandukanye muri kiriya gihugu, aho byaje kugaragara ko abagabo bakonnye baramba kurusha abandi.
Mu mibare yashyizwe ahagaragara n’ubu bushakashatsi, yerekana ko abagabo bakonnye bafite amahirwe yo kubaho kugeza ku myaka 70 mu gihe abandi bo bafite amahirwe yo kuramba ku kigereranyo cy’imyaka 56.
Iyi mibare kandi, ikomeza itangaza ko batatu mu bagabo 81 bakozweho ubushakashatsi bo bafite amahirwe yo kuramba imyaka kugeza hejuru y’ijana (100).
Mu bijyanye n’ubumenyi, mu dusabo tw’intanga hasanzwe habamo hormone yitwa testostérone, ariyo ishobora kuba igabanya amahirwe yo kuramba ku mugabo. Iyo hormone, ikorerwa mu dusabo tw’intanga, niyo igabanya ubwirinzi bw’umubiri w’umugabo, aho bavuga ko uko umuntu afite izi hormone nke ariko agira amahirwe menshi yo kuramba.
Hagati aho, ntibiremezwa burundu ko abagabo bakonnye baramba kurusha abadakonnye kuburyo babigiramo inama abandi n’ubwo hari ubushakashatsi burikugenda bubyemeza.
Jean Paul IBAMBE