Gukina Champions League kwa Manchester United, kujyana Amavubi muri AFCON - Joy Lance Mickels yavuze-VIDEO

Imikino - 21/09/2026 7:52 AM
Share:

Umwanditsi:

Gukina Champions League kwa Manchester United, kujyana Amavubi muri AFCON - Joy Lance Mickels yavuze-VIDEO

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Joy-Lance Mickels, yasabye Abanyarwanda gukomeza kwizera ko u Rwanda rushobora kugera ku ntego yo gusubira mu Gikombe cya Afurika, avuga ko we ubwe yanyuze mu bihe bigoye ariko agakomeza kwizera kugeza ubwo agiriwe amahirwe yo gukina UEFA Champions League.

Ibi yabigarutseho ubwo yari akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali kiri i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026 aho aje mu mwiherero w’Amavubi utegura umukino na Liberia na Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027.

Mickels ukinira Sabah FK yo muri Azerbaijan, ikipe iri gukina UEFA Champions League, yavuze ko urugendo rwe nk’umukinnyi rwamwigishije kudacika integer.

Yagize ati: “Ntuzigere uhagarika kwizera, komeza ugende nubwo hari igihe ibintu bisa n’ibiri mu mwijima. Uko ni na ko nagendaga nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru. Hari igihe naretse kwizera ko nakina Champions League, ariko nyuma inzozi zikomeza gukura, zigenda ziba nini kurushaho.”

Yavuze ko uko yagendaga agira intambwe mu mupira, yarushagaho kwizera Imana, ndetse ko ibyo amaze kugeraho abikesha yo. Ati: “Uko nagendaga ndushaho kugira icyo ngeraho, ni ko narushagaho kwizera Imana. Nakwemeza ko ibi byose ari ibyayo. Komeza kwizera, ntuhagarike kwizera kandi ukomeze kwiyizera.”

Yakiniye Champions League kuri Old Trafford

Mickels kandi yavuze ko gukina umukino wa UEFA Champions League kuri Old Trafford, ikibuga cya Manchester United, byari ibintu byihariye kuri we kuko ari umufana w’iyi kipe yo mu Bwongereza.

Ati: “Byari ibyiyumvo byiza cyane kuko nanjye ndi umufana wa Manchester United. Kujya kuriya, gukora imyitozo kuri Old Trafford, byari ibintu byihariye cyane kandi nishimiye cyane kuba narakiniye umukino wanjye wa mbere wa Champions League kuri Old Trafford.”

Uyu mukinnyi kandi yashimiye Abanyarwanda uburyo bakiriye ubutumwa bwe ku mbuga nkoranyambaga, aho yakunze gukoresha indirimbo n’amagambo yo mu Kinyarwanda.

Yasobanuye ko yabikoze agamije gutanga umusanzu we ku gihugu no kugira ngo ubutumwa bwe bugere kuri benshi. Ati: “Ndashaka kugira icyo ngarurira igihugu. Ni yo mpamvu nshaka ko buri wese yumva ibyo nandikaga, aho kuba abantu bavuga Icyongereza gusa ari bo babyumva. Ni yo mpamvu nakoresheje ikinyarwanda ku mbugankoranyambaga”.

Intego ni gusubiza Amavubi muri AFCON

Mickels yavuze ko intego nyamukuru y’Amavubi ari ugushaka itike y’Igikombe cya Afurika, kandi ko yifuza kugira uruhare mu gufasha u Rwanda kugera kuri iyo ntego nyuma y’igihe kirekire rutakina iri rushanwa.

Ati: “Intego ni ugushaka itike ya AFCON. Hashize igihe kirekire, bityo nanjye ndi hano kugira ngo mfasha u Rwanda gusubira mu Gikombe cya Afurika. Nizeye ko twabigeraho nk’ikipe.”

Yakomeje avuga ko atiyumvisha ko ashobora kubikora wenyine, ahubwo ko ari inshingano y’ikipe yose. Ati: “Nzi ko ntashobora kubikora njyenyine, ariko nzafasha kugira ngo tugere kuri iyo ntego.”

Yasabye Abanyarwanda kuzuza Stade Amahoro

Mickels kandi yatanze ubutumwa ku bakunzi b’Amavubi mbere y’imikino iri imbere, asaba Abanyarwanda kuza gushyigikira ikipe y’igihugu. Ati: “Umukino wa mbere uzabera hano i Kigali, nizera ko stade izaba yuzuye. Mudushyigikire, muze kuri stade, tuzakora ibishoboka byose.”

Yavuze ko n’umukino uzakurikiraho hanze y’u Rwanda, ikipe izakomeza gukora ibishoboka byose, ariko ko intego ari ugushaka intsinzi muri buri mukino.

Ati: “No muri Cape Verde tuzakora ibishoboka byose. Tuzareba icyo dushobora gukora, ariko imikino yose turashaka kuyitsinda. Turashaka amanota atandatu kandi ni yo ntego yacu.”

Uyu mukinnyi yavuze ko kuva bwa mbere yagera mu Rwanda, yakunze uburyo Abanyarwanda bamwakiriye.

Amavubi azakina na Liberia ku wa Gatanu w’iki Cyumweru mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Uganda,Tanzania na Kenya.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...