Ibi yabigarutseho ubwo yari akigera ku kibuga
mpuzamahanga cy’indege cya Kigali kiri i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa
Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026 aho aje mu mwiherero w’Amavubi utegura umukino na
Liberia na Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027.
Mickels ukinira Sabah FK yo muri Azerbaijan, ikipe iri
gukina UEFA Champions League, yavuze ko urugendo rwe nk’umukinnyi rwamwigishije
kudacika integer.
Yagize ati: “Ntuzigere uhagarika kwizera, komeza ugende
nubwo hari igihe ibintu bisa n’ibiri mu mwijima. Uko ni na ko nagendaga
nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru. Hari igihe naretse kwizera ko nakina
Champions League, ariko nyuma inzozi zikomeza gukura, zigenda ziba nini
kurushaho.”
Yavuze ko uko yagendaga agira intambwe mu mupira,
yarushagaho kwizera Imana, ndetse ko ibyo amaze kugeraho abikesha yo.
Yakiniye Champions League kuri Old Trafford
Mickels kandi yavuze ko gukina umukino wa UEFA
Champions League kuri Old Trafford, ikibuga cya Manchester United, byari ibintu
byihariye kuri we kuko ari umufana w’iyi kipe yo mu Bwongereza.
Ati: “Byari ibyiyumvo byiza cyane kuko nanjye ndi
umufana wa Manchester United. Kujya kuriya, gukora imyitozo kuri Old Trafford,
byari ibintu byihariye cyane kandi nishimiye cyane kuba narakiniye umukino
wanjye wa mbere wa Champions League kuri Old Trafford.”
Uyu mukinnyi kandi yashimiye Abanyarwanda uburyo
bakiriye ubutumwa bwe ku mbuga nkoranyambaga, aho yakunze gukoresha indirimbo
n’amagambo yo mu Kinyarwanda.
Yasobanuye ko yabikoze agamije gutanga umusanzu we ku
gihugu no kugira ngo ubutumwa bwe bugere kuri benshi.
Intego ni gusubiza Amavubi muri AFCON
Mickels yavuze ko intego nyamukuru y’Amavubi ari
ugushaka itike y’Igikombe cya Afurika, kandi ko yifuza kugira uruhare mu
gufasha u Rwanda kugera kuri iyo ntego nyuma y’igihe kirekire rutakina iri
rushanwa.
Ati: “Intego ni ugushaka itike ya AFCON. Hashize igihe
kirekire, bityo nanjye ndi hano kugira ngo mfasha u Rwanda gusubira mu Gikombe
cya Afurika. Nizeye ko twabigeraho nk’ikipe.”
Yakomeje avuga ko atiyumvisha ko ashobora kubikora
wenyine, ahubwo ko ari inshingano y’ikipe yose.
Yasabye Abanyarwanda kuzuza Stade Amahoro
Mickels kandi yatanze ubutumwa ku bakunzi b’Amavubi
mbere y’imikino iri imbere, asaba Abanyarwanda kuza gushyigikira ikipe
y’igihugu.
Yavuze ko n’umukino uzakurikiraho hanze y’u Rwanda,
ikipe izakomeza gukora ibishoboka byose, ariko ko intego ari ugushaka intsinzi
muri buri mukino.
Ati: “No muri Cape Verde tuzakora ibishoboka byose.
Tuzareba icyo dushobora gukora, ariko imikino yose turashaka kuyitsinda.
Turashaka amanota atandatu kandi ni yo ntego yacu.”
Uyu mukinnyi yavuze ko kuva bwa mbere yagera mu
Rwanda, yakunze uburyo Abanyarwanda bamwakiriye.
Amavubi azakina na Liberia ku wa Gatanu w’iki Cyumweru
mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera
muri Uganda,Tanzania na Kenya.
