Gukanjakanja ibyo kurya neza ni imwe mu ntwaro ikumira kuribwa mu nda

Ubuzima - 05/06/2025 3:52 PM
Share:

Umwanditsi:

Gukanjakanja ibyo kurya neza ni imwe mu ntwaro ikumira kuribwa mu nda

Abantu benshi bajya binubira kenshi ikibazo cyo kuribwa mu nda bitarangira. Ikintu kidakunzwe kibabaza benshi mu bijyanye n’indwara zo mu nda ni ukubyimba inda, kenshi binajyana no guhumura nabi iyo umuntu arekuye umwuka (Gusura).

Ibi bibazo akenshi biba bifitanye isano n’igice cyo hasi cy’umuyoboro w’ibiryo (digestive system), cyane cyane mu rura ruto (small intestines), mu mara manini (Large intestines), no mu kibuno (rectum). Ikindi kibazo kivugwa cyane ni indwara y’igisuka (gastric ulcer), ariko yo iba ifite ishusho isobanutse kuko ikunda gufata igice cyo hejuru cy’umuyoboro w’ibiryo.

Inkuru dukesha The New Times yanditswe na Dr Joseph Kamugisha, igaruka ku bijyanye no kubyimba inda bifata igice cyo hasi cy’umuyoboro w’ibiryo, rimwe na rimwe umuntu aba atagifite bagiteri nziza zihagije mu mara. Izi bagiteri, zitaweho na siyansi nk’izidatera uburwayi (non-toxic bacteria), iyo zidahari, hahita hifashishwa imbi zitera indwara, zishobora no kuguma mu mara zikagwira ku buryo umubiri utazishobora.

Ukuri ni uko mikorobi zishobora kubangamira ubuzima zinjira mu mara yawe buri munsi. Ariko iyo ufite bagiteri nyinshi nziza, zifasha guhangana n’izo mbi zishobora guteza ibyago. Ibi bigufasha kwirinda kuribwa mu nda no kuribwa mu gifu kenshi.

Iyo bagiteri nziza zidahagije, imbi ziriyongera, zikagwira mu mara, zifata urukuta rw’amara. Iyo habayeho ibyo twita parasitic invasion (kwinjirirwa n’udukoko twandura), harimo bagiteri mbi, udukoko duto tw’indwara (parasites), na fungi, urukuta rw’amara rushobora gusatirana rukarekura ibinyabutabire n’intungamubiri zidasya ibyo kurya neza, bikaba intandaro yo kugira ikibazo cyitwa Leaky Gut Syndrome – urukuta rw’amara rudasanzwe rukinjiza ibyo rutagombye kwinjiza.

Iki kibazo ntabwo gikunze kumenyekana cyangwa kuvurwa n’imiti isanzwe kuko nta miti yabugenewe irabyemezwa cyangwa ngo haboneke uburyo bwemewe bwo kubagwa bugikemura.

Umenya ko ufite iki kibazo iyo uhorana umwuka utari mwiza cyane nyuma yo kurya, guhorana impatwe (constipation) cyangwa impatwe ivanze n’impiswi (diarrhea).

Impamvu zitera kwangirika kw’amara bisasanzwe harimo gukoresha imiti ya antibiyotike kenshi, kurya kenshi ibiribwa birimo isukari nyinshi cyangwa ibikomoka ku ifu yera (nk’imigati, biscuit, n’ibindi), kurya birengeje urugero no kunywa inzoga kenshi.

Mu gihe umubiri uri muri ubu buzima bubi, ushobora guhura n’ibindi bibazo bikomeye. Urugamba rukomeye hagati y’ubudahangarwa bw’umubiri n’uburozi byinjira mu maraso bishobora guteza uburibwe bukabije mu bice bitandukanye by’umubiri. Icyo wakora cy’ingenzi kurusha ibindi mu gufashe neza umuyoboro w’ibiryo ni ugukanjakanja neza ibyo urya.

Uburyo bworoshye bwo kwirinda ikibazo cya leaky gut ni ugukanjakanja neza ibyo urya. Iyo usya neza, bifasha umubiri gutandukanya ibiryo mu bice byoroheje (micronutrients) byoroshye kwinjira mu maraso binyuze mu mara mato.

Amenyo agenewe gusya ibiryo, naho igice gisigaye cy’umuyoboro w’ibiryo kigenewe kubisesengura hifashishijwe imisemburo n’amazi y’igifu. Iyo ufite ikibazo mu menyo cyangwa mu akanwa gituma utabasha gusya neza, ni byiza ko ubanza ibyo kurya ukabitunganya neza.

Gukanjakanja neza ibyo kurya bituma amatembabuzi yo mu kanwa n’imisemburo y’igogora bitangira akazi kabyo hakiri kare, bikarushaho gufasha igogorwa. Ibi bikanagira uruhare mu gutuza umubiri mu gihe cyo kurya, bigatuma amaraso ajya mu gifu mu buryo bwiza, bityo igogora rikagenda neza.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...