Abahanga bavuga ko ikibazo atari uko umuntu agira stress cyangwa ko imisemburo nka cortisol na adrenaline yiyongera mu gihe umuntu ahuye n’ikintu kimuteye ubwoba. Ikibazo gikomeye kiba igihe umubiri unanirwa gusubira ku rwego rusanzwe nyuma y’iyo stress.
Iyo umuntu ahuye n’akaga cyangwa igitutu, umubiri uhita utangira uburyo bwo kwirwanaho buzwi nka “fight or flight”, aho witegura guhunga cyangwa guhangana n’ikibazo. Muri icyo gihe, umuvuduko w’amaraso ushobora kwiyongera, isukari ikazamuka ndetse ubwonko bukarushaho kuba maso.
Iyo stress ibaye kenshi, umubiri ushobora guhora uri muri iyo mimerere, bigatera ibyo abahanga bita kwangirika gahoro gahoro kw’umubiri. Ibi byagiye bifitanywa n’ibibazo by’ubuzima birimo indwara z’umutima.
Abahanga bagaragaza ubwoko bune bw’ingenzi bwa stress:
1. Stress itunguranye
Iyi ni stress iza mu gihe gito, urugero nko gutongana n’umuntu, gutinda mu muhanda, gukora ikizamini cyangwa kugira impanuka.
Mu gihe gito, stress nk’iyi ishobora gufasha umuntu kuba maso no kwitegura guhangana n’ikibazo. Umubiri wongera umuvuduko w’amaraso n’isukari, ndetse ubwonko bugakora cyane.
Abahanga bavuga ko ingaruka z’umubiri ziterwa na stress ntoya zisanzwe zigabanuka mu minota 40 kugeza kuri 60, igihe cortisol isubira ku rwego rusanzwe.
Iyo umuntu ahuye n’ikintu gikomeye cyangwa kibabaje cyane, ariko, ingaruka za stress zishobora kumara igihe kirekire cyane.
Icyakorwa: Nyuma ya stress, umuntu ashobora gufasha umubiri gutuza akoresheje guhumeka cyane no kuruhuka cyangwa gukora imyitozo yoroheje.
2. Stress imara igihe kirekire
Iyi ibaho iyo umuntu amaranye stress ibyumweru cyangwa amezi. Ishobora guterwa n’ibibazo by’amafaranga, akazi kenshi, ibibazo mu muryango, kubura ibitotsi cyangwa ibindi bibazo bikomeza umuntu igihe kirekire.
Umuntu ushobora kuba afite stress idakira ashobora kugira umunaniro, kubura imbaraga, guhangayika cyangwa kugira umwuka mubi.
Iyo umubiri umaze igihe kirekire uri muri “fight or flight”, bishobora kugira ingaruka ku mikorere yawo. Stress idakira ishobora kugirana isano n’isukari nyinshi mu maraso, indwara z’umutima, stroke, umwijima w’ibinure ndetse n’ibibazo bimwe na bimwe by’imyororokere.
Icyakorwa: Umuntu ashobora gukenera kuruhuka, gukora siporo, kuvugana n’umuntu yizeye cyangwa gushaka ubufasha bw’inzobere mu buzima bwo mu mutwe.
3. Stress umuntu ahisha imbere muri we
Hari abantu bahura na stress ariko ntibayivugeho. Bamwe batinya kuba umutwaro ku bandi, abandi bakagira isoni zo kugaragaza uko biyumva.
Abahanga bavuga ko gukomeza guhunika amarangamutima bishobora gutuma stress ikomeza kwiyongera mu mubiri.
Ubushakashatsi bumwe bwerekanye ko guhora umuntu ahisha cyangwa akandamiza amarangamutima bishobora kugira uruhare mu bibazo by’umubiri no mu kugabanuka kw’imikorere y’ubwenge n’ububiko bw’amakuru.
Icyakorwa: Kuvugana n’umuntu wizeye, kugisha inama inzobere ndetse no gukora siporo bishobora gufasha umuntu gucunga stress yamaze igihe ayihishe.
Imyitozo ngororamubiri nka kugenda, kwiruka, gutwara igare cyangwa koga ishobora gufasha kugabanya guhangayika no kuzamura imiterere y’umubiri n’ubwonko.
4. Stress nziza
Ntabwo stress yose ari mbi.
Urugero, umuntu ushobora kugira ubwoba mbere y’ikizamini, interview y’akazi cyangwa amarushanwa. Ibyo bishobora gutuma arushaho kuba maso, kwibanda ku byo akora no gukora neza.
Abahanga bavuga ko stress ishobora kuba nziza igihe iza mu gihe gito kandi umubiri ukabasha gusubira ku rwego rusanzwe nyuma yayo.
Ik’ingenzi ni ukutareka stress ikomeza kuba nyinshi igihe kirekire.
Ni iki wakora nyuma yo kugira stress?
Nyuma y’igihe umuntu yagize stress, ni ngombwa guha umubiri n’ubwonko umwanya wo gutuza.
Guhumeka gahoro kandi cyane, gukora siporo, kuruhuka, gutekereza ku bintu bituje, kuvugana n’umuntu wizeye no gushaka ubufasha bw’inzobere igihe bikenewe bishobora gufasha.
Abahanga bavuga ko stress ubwayo atari umwanzi, ahubwo ikibazo kiba iyo iba nyinshi, ikamara igihe kirekire cyangwa umuntu akayihisha aho kuyicunga.
