Mu buzima bwa buri munsi, akazi ni ingenzi kuko gafasha abantu kubona ibibatunga no guteza imbere imibereho y'imiryango yabo. Gusa, mu gihe bamwe bahugira cyane mu kazi bakabura umwanya wo kwita ku miryango yabo, hari impungenge zigaragazwa n'abashakanye ndetse n'inzobere mu mibanire y'abantu ko ibyo bishobora guteza amakimbirane, kugabanya urukundo no kuba intandaro yo gucana inyuma hagati y'abashakanye.
Abahanga mu by'imitekerereze n'imibanire bagaragaza ko igihe cyo kuganira no gusangira ubuzima hagati y'abashakanye ari kimwe mu byubaka icyizere no kumvikana. Iyo uwo mwanya ubaye muke kubera akazi cyangwa izindi nshingano, bishobora gutuma habaho kutizerana, kumva ko uwo mwashakanye atakikwitayeho, ndetse rimwe na rimwe bikavamo gucana inyuma.
Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa InyaRwanda, Uwamahoro Denyse, umubyeyi w'abana babiri utuye mu Karere ka Muhanga, yavuze ko nubwo akazi ari ingenzi mu mibereho y'umuryango, umugabo cyangwa umugore badakwiye kwirengagiza abo bashakanye.
Yagize ati: "Akazi ni ingenzi kuko kadufasha gutunga imiryango yacu no kuyiteza imbere, ariko iyo umuntu akabije akamara igihe cyose ku kazi, ntabonere umwanya umugore cyangwa umugabo we, urukundo rugenda rugabanuka kandi bishobora gutuma umwe ashaka ibyishimo ahandi."
Undi witwa Yadufashije Clenie, utuye na we mu Karere ka Muhanga, avuga ko kubura umwanya wo kuganira no gusangira ubuzima hagati y'abagize umuryango bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mibanire.
Yagize ati: "Hari imiryango usanga abantu bahugiye mu kazi ku buryo kuganira cyangwa gusangira amafunguro hamwe bigenda bigabanuka. Iyo bigeze aho, habaho kutumvikana no kumva ko buri wese abayeho ukwe. Burya umubano uba watangiye kuzamba. Akazi ni ngombwa, ariko umuryango ni wo shingiro ry'ubuzima."
Yakomeje avuga ko n'iyo umuntu yaba afite akazi kenshi, akanya gato ko kuganira n'uwo bashakanye gafasha kubungabunga urukundo no kubaka icyizere hagati yabo.
Mpazimaka Athanase, umubyeyi w'abana babiri utuye mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, na we yemeza ko guhugira cyane mu kazi bishobora guhungabanya umubano w'abashakanye.
Yagize ati: "Iyo umuntu ahugira mu kazi ku buryo adafata umwanya wo kwita ku rugo rwe, umugore cyangwa umugabo ashobora kumva atakimubonera umwanya. Igihe cyo kuganira no kwiyumvanamo iyo kibuze, bituma urukundo rugenda rugabanuka."
Bamwe mu bagabo ntibemeranya n'ibitekerezo bivuga ko guheranwa n'akazi ari yo ntandaro y'ibibazo byinshi byo mu ngo. Bo bavuga ko akenshi baba bari mu rugamba rwo gushaka amafaranga kugira ngo imiryango yabo iticwa n'inzara kandi ibone ibikenewe mu buzima bwa buri munsi.
Hari abavuga ko abagore bashaka ko buri kintu gikorwa neza kandi mu gihe babyifuza, nyamara bo bakumva ko inshingano yo gushakira umuryango imibereho myiza ikwiye gusobanukirwa no gushyigikirwa.
Muri iyi myumvire, abagabo bavuga ko gushaka amafaranga no kwita ku muryango ari inshingano ikomeye isaba igihe kinini, bityo bakifuza ko abagore babagaragariza kwihangana no kubashyigikira mu rugendo rwo kubaka ejo hazaza h'umuryango.
Harerimana Baptista, umugabo w'abana batatu utuye mu Karere ka Gasabo, avuga ko hari igihe abagore badasobanukirwa uburemere bw'inshingano abagabo baba bafite zo gushaka imibereho myiza y'imiryango yabo.
Yagize ati: "Hari igihe umugore aba ashaka ko buri kintu gikorwa igihe kimwe kandi neza nk'uko abyifuza, ariko ntibyoroshye iyo umuntu ari guhangana n'inshingano zo gushaka amafaranga no gutunga umuryango.
Twebwe abagabo tuba dushaka ko imiryango yacu ibaho neza, ni yo mpamvu rimwe na rimwe tumara igihe kinini ku kazi. Icyo twifuza ni uko abagore babisobanukirwa kandi bakadushyigikira muri urwo rugendo rwo kubaka ejo hazaza h'urugo."
Ibi bitekerezo by'abaturage, by'umwihariko abagore, bihurirana n'ibyagarutsweho na Shirley Glass, umwe mu bahanga bazwi cyane mu by'imitekerereze n'imibanire y'abashakanye.
Mu gitabo cye cyiswe "Not Just Friends", cyasohotse mu 2003, agaragaza ko gucana inyuma akenshi bidatangirana no kubitegura, ahubwo bitangira buhoro buhoro igihe umwe mu bashakanye atakibona umwanya uhagije wo kuganira no gusangira ibyishimo n'uwo bashakanye.
Glass yagaragaje ko iyo abantu badahabwa umwanya wo kumvwa no kuganirizwa n'abo bashakanye, bashobora gutangira gushaka uwo basangira ibitekerezo cyangwa ibyishimo. Uwo mubano ushobora gutangira nk'ubucuti busanzwe, ariko uko ugenda ukura ugahinduka ikibazo gikomeye gishobora guhungabanya urugo.
Nubwo nta mibare yemewe igaragaza umubare nyawo w'abantu bacana inyuma abo bashakanye mu Rwanda, inzobere mu mibanire y'abashakanye zigaragaza ko kubura igihe cyo kuganira, kutizerana no kudahana umwanya hagati y'abashakanye bishobora kongera ibyago byo gushaka ibyishimo ahandi.
Abasesenguzi bemeza ko gucana inyuma atari ikibazo giterwa n'impamvu imwe gusa, ahubwo ko akenshi biterwa n'urusobe rw'ibibazo birimo amakimbirane adakemurwa, ibibazo by'ubukungu, kutizerana no kubura itumanaho hagati y'abashakanye.
Inzego z'u Rwanda zikurikirana imibereho y'imiryango zigaragaza ko ibibazo byo mu ngo akenshi biterwa n'impamvu nyinshi zitandukanye zirimo amakimbirane adakemurwa, ibibazo by'ubukungu, kutizerana, ihohoterwa ryo mu rugo ndetse n'itumanaho ridahagije hagati y'abashakanye.
Imibare y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko mu mwaka wa 2025 handitswe gatanya 4,479, muri zo 2,629 zemejwe n'inkiko. Ibi bigaragaza ko ibibazo by'imibanire bikomeje kuba ikibazo gikomeye mu muryango nyarwanda.
