Nubwo kuri benshi bisa nk'urwenya cyangwa umukino usetsa, iri rushanwa rifite amateka maremare ashingiye ku nkuru zo mu kinyejana cya 19, rikaba ubu rihuza abakinnyi baturutse hirya no hino ku Isi.
Amateka y'iri rushanwa ashingiye ku mugani uvuga ku mugizi wa nabi wo muri Finland witwaga Herman 'Herkko' Rosvo-Ronkainen, wabayeho mu mpera z'ikinyejana cya 19.
Bivugwa ko uyu mugabo yari ayoboye agatsiko k'abajura bakoreraga mu mashyamba yo mu gace ka Savonia. Kugira ngo umuntu yemererwe kwinjira muri ako gatsiko, yasabwaga gukora ikizamini gikomeye cyo kwiruka atwaye umutwaro uremereye ku mugongo.
Hari n'inkuru zivuga ko iryo tsinda ryajyaga ryiba amatungo ndetse rimwe na rimwe rikajyana abagore bo mu bindi bice, ribatwaye ku mugongo. Nubwo aya mateka atemezwa yose n'abashakashatsi, ni yo afatwa nk'inkomoko y'umuco wabyaye iri rushanwa.
Irushanwa rya mbere rya kijyambere rya Wife Carrying World Championship ryabaye mu mwaka wa 1992 mu mudugudu wa Sonkajarvi, uherereye mu burasirazuba bwa Finland.
Abateguye iri rushanwa bifuzaga guhuza amateka yo muri ako gace n'umukino ushimishije ushobora gukurura ba mukerarugendo. Icyo gihe ryitabiriwe n'abantu bake, ariko uko imyaka yagiye ishira ryagiye rikura cyane.
Uyu munsi, buri mwaka mu mpeshyi, Sonkajarvi yakira ibihumbi by'abasura n'abitabira iri rushanwa baturutse mu bihugu bitandukanye.

Uko irushanwa rikorwa
Abahatana bagomba kurangiza inzira ifite uburebure bwa metero 253.5. Iyo nzira iba irimo inzitizi zirimo: ibidendezi by'amazi, imisozi mito, ndetse n’inzitizi z'ibiti n'izindi zigoye kunyuramo.
Umugore atwarwa mu buryo butandukanye, ariko uburyo bwamamaye cyane ni ubwitwa Estonian Carry, aho umugore amanika amaguru ku bitugu by'umugabo, umutwe we ukareba hasi, mu gihe umugabo amufata ku matako (guhekwa mapyisi). Nubwo izina ry'irushanwa rivuga "umugore", umuntu utwawe si ngombwa ko aba ari umugore w'uwo basiganwa.
Ashobora kuba inshuti, umukobwa bakundana cyangwa undi muntu mukuru wemeye kubigiramo uruhare, ariko agomba kuba yujuje imyaka nibura 17, kandi afite nibura ibiro 49. Iyo apima munsi y'ibyo biro, hongerwaho undi mutwaro kugira ngo agere kuri ibyo biro.

Igihembo gitangwa
Ikintu cyamenyekanishije cyane iri rushanwa ni igihembo. Uwatsinze ahabwa; inzoga zingana n'ibiro by'umuntu yari ahetse, igikombe cy'ubutwari n’ibindi bihembo bitangwa n'abaterankunga. Igitangaje muri byo, niba uwo yari atwaye afite ibiro 60, uwatsinze ahabwa inzoga zingana n'ibiro 60.
Uko ryagiye rikura ku Isi
Nk’uko tubikesha urubuga rwa Wife Carrying World Championship, mu myaka yakurikiyeho, iri rushanwa ryatangiye gukorerwa no mu bindi bihugu n'uturere dutandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australia, u Bwongereza, Estonia, Ubudage, Suwede na Hong Kong.
Ibihugu byinshi bitegura amarushanwa y'igihugu, hanyuma amakipe yabyo akajya guhagararira ibihugu mu marushanwa y'Isi abera muri Finland.

Ese kugeza ubu rihagaze gute?
Muri iki gihe, iri rushanwa ntabwo ikiri umukino ushingiye gusa ku gusetsa abantu. Yahindutse igikorwa gikomeye cy'ubukerarugendo n'ubukungu muri Finland, kikinjiriza ako gace amafaranga menshi binyuze mu bakerarugendo, amahoteli, resitora n'abaterankunga.
Buri mwaka amakipe aturuka mu bihugu byinshi yitabira iri rushanwa, rikaba ryarahindutse kimwe mu bikorwa byihariye bizwi ku Isi kubera umwihariko waryo.
Ese uyu muco usobanura iki?
Nubwo izina ryawo ryatuma bamwe batekereza ko ari ugusuzugura abagore, abategura iri rushanwa bavuga ko rigamije gukorera hamwe nk'abashakanye cyangwa nk'itsinda, kwizera mugenzi wawe, gushimisha abantu binyuze muri siporo idasanzwe ndetse no kubungabunga amateka n'umuco byo mu gace ka Sonkajarvi.
Ni yo mpamvu usanga abagore n'abagabo bombi baryitabira bishimye, bakarifata nk'umukino wo kwidagadura no guhatana.
Uyu muco waje kuvamo irushanwa ryatangiriye ku nkuru za kera zo mu kinyejana cya 19, ariko kuva ryatangira ku mugaragaro mu mwaka wa 1992 i Sonkajarvi muri Finland, Wife Carrying World Championship ryabaye rimwe mu marushanwa adasanzwe azwi cyane ku Isi.
Guhuza amateka, siporo, ubukerarugendo n'urwenya byatumye ukomeza gukurura ibihumbi by'abitabira n'abakurikirana buri mwaka, mu gihe igihembo cy'inzoga zingana n'ibiro by'uwo utwaye gikomeje kuba kimwe mu bintu bituma rimenyekana cyane.
