Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri
bashya barimo abagiye gutangira manda
yabo yambere nka Dr Uwamariya Valentine
na Gasana Alfred.
Ni mu gihe Prof. Dusingizemungu Jean Pierre na Uwizeyimana Evode bo bari basanzwe muri
Sena, bagiye gutangira manda ya kabiri.
Kuri uyu wa Gatanu Umukuru w’igihugu yakiriye
indahiro z’aba basenateri yaherukaga gushyiraho ndetse n’abandi batowe
n’Ihuriro ry'Igihugu Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki,
Frank Habineza na Nkubana Alphonse.
Nyuma yo kwakira indahiro zabo, Perezida Kagame
yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko cyane cyane Sena ifite uruhare rukomeye mu
miyoberere y’igihugu.
Ati: ”Inteko Inshinga Amategeko cyane cyane Sena ifite
uruhare rukomeye mu miyoberere y’igihugu cyacu. Sena ituma inzego z’igihugu
zibona aho zishyira imbaraga kandi igakora isuzuma rikenewe kugira ngo inzego
zose zigume ku murongo”.
Yavuze ko iyo urebye ibyo Abanyarwanda bifuza ari
byinshi cyane ndetse birenze n’amikoro y’igihugu bityo ko n’amikoro ahari
agomba gukoreshwa neza.
Ati: ”Ubundi urebye ibyo Abanyarwanda bifuza ni
byinshi cyane ndetse birenze n’amikoro yacu ariko ibyo ni byo bitwibutsa ko n’amikoro
macye tugomba kuyakoresha neza kugira ngo agere ku byo dushobora dushingiye kuri
ibyo bicye dufite.
Yavuze ko inshingano Sena ifite zidakwiye
kwirengagizwa ahubwo zikwiye gukoreshwa neza. Perezida Kagame yabwiye Abasenateri ko u Rwanda, n'iyo
umuturanyi yakoze amakosa ari rwo rubibazwa bityo ko bagomba kubishyira mu
mikorere yabo.
Ati: ”U Rwanda n'iyo umuturanyi yakose amakosa ,yateye ibibazo, inkoni
zikubitwa u Rwanda ,nitwe tugomba kubisubiza. Ibyo mugomba kubimenya ndetse
mukabishyira mu mikorere. Twebwe dufite ikibazo cy’ubwoko bubiri cy’uko tubazwa
ibyacu tukabazwa n’iby'abandi ni ko biteye. Aho kugira ngo abantu bicare baganye batabaze abantu bishakamo imbaraga zo
guhangana n'ibyo ngibyo. Ntabwo ari twe tubitera ariko nitwe tugomba guhangana
nabyo”.
Yavuze ko icyo bagomba gusezeranya ari uko ibyo
bidashobora kubavana mu nzira zo kwiyubaka ndetse ko guhangana biruta
gusabiriza.
Ati: ”Icyo dukwiriye gusezeranya ni uko ibyo
bidashobora kutuvana mu nzira zo kwiyubaka, zo kwigenera, zo kujya aho dushaka
no kugera aho dushaka dukwiriye kuba turi. Nta muntu dusaba uburenganzira bwo kubaho kuko
dukwiriye kuba turiho, ibyo Umunyarwanda utabyumva aba afite ikibazo.
Guhangana biruta gusabiriza mujye muhangana urebe
umuntu mu maso umubwire icyo wagakwiye kumubwira, nutabikora urakuramo iki se
ubundi?.
Abo bakora ibyo ni ibiremwa nka mwe. Nta kiremwa
kibereyeho kurema abandi bantu cyangwa kubabaza uko babayeho. Iyo ni yo politike
yacu y’u Rwanda, abatayumva ibyo bibazo byanyu na byo tuzahangana nabyo”.
Nyuma y’irahira ry’aba basenateri batandatu, Sena
y’u Rwanda igizwe n’abagore 13 ndetse n’abagabo 13. Ni ukuvuga Sena y’u Rwanda
igizwe na 50% b’abagore.



Perezida Kagame yakiriye indahiro z'Abasenateri

Perezida Kagame yerekanye ko aho kugira ngo u Rwanda rusabirize rugomba guhangana n'ibibazo byose