Guhagarika kugura peteroli mu Burusiya! Trump yatangaje icyarangiza vuba intambara yo muri Ukraine

Inkuru zishyushye - 14/09/2025 12:10 PM
Share:
Guhagarika kugura peteroli mu Burusiya! Trump yatangaje icyarangiza vuba intambara yo muri Ukraine

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize hanze ibaruwa asaba abanyamuryango ba NATO gukurikiza amabwiriza yihariye. Yemeza ko uburyo bwe bushobora guhagarika intambara ya Ukraine n'u Burusiya.

Trump yagaragaje ko mu gihe ibihugu byose bigize Umuryango wo gutabarana wa OTAN/NATO, byahagarika kugura peteroli mu Burusiya, iyi ntambara yahita irangira. Yanavuze ko hagomba gushyirwaho imisoro iri hagati ya 50% na 100% ku Bushinwa ku bwo kugura peteroli y'u Burusiya. Avuga ko ibi bishobora “gusenya ubwo bufatanye bukomeye” hagati y'u Burusiya n’u Bushinwa.

Perezida wa Amerika yashyize iyi baruwa ku rubuga rwe rwa Truth Social, ashimangira ko abanyamuryango ba NATO bagura peteroli y'u Burusiya “batangaje”. Yagize ati: “Niteguye gushyira ibihano bikomeye ku Burusiya igihe cyose ibihugu byose bya NATO byabyemeranyijeho kandi byabitangiye, ndetse igihe cyose bizahagarika kugura peteroli mu Burusiya.”

Yanenze kandi NATO kuba idashyira imbaraga zihagije mu kurangiza iyi ntambara, avuga ko ibyo ikora “bitaragera ku rwego rwuzuye rw’ijana ku ijana (100%)”

Nk’uko ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Bijyanye n’Ingufu n’Ikirere bubigaragaza, igihugu cya Turukiya, umunyamuryango wa NATO, ni cyo cya gatatu mu kugura peteroli y'u Burusiya nyuma y’u Bushinwa n’u Buhinde. Ibindi bihugu bya NATO bigura peteroli y'u Burusiya birimo Hungary na Slovakia.

Iyi baruwa ya Trump isohotse mu gihe gikomeye cy’intambara, nyuma y’uko indege z’intambara z'u Burusiya zagaragaye mu kirere cya Pologne, igihugu cya NATO. Nubwo Pologne yahanuye izo ndege, Trump yagabanyije uburemere bw’icyo gikorwa avuga ko “gishobora kuba cyari ikosa.”

Nubwo Trump avuga ko azarangiza intambara vuba, kugeza ubu ntarashyira igitutu gikwiye ku by’ingenzi byashoboraga kurangiza urugomo, ndetse rimwe na rimwe agaragara nk’utinya guhangana na Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin.

Kuri ubu, Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika iri gushaka kumusaba gushyigikira umushinga w’itegeko rikaza ibihano, nyuma y’uko Trump yakiriye Putin muri Alaska mu kwezi gushize mu biganiro bitigeze bigira icyo bigeraho mu kugarura amahoro.

Ku nama yihutirwa y’Umuryango w’Abibumbye ku mutekano yabaye ku wa Gatanu, ambasaderi w’agateganyo wa Amerika, Dorothy Shea, yavuze ko Amerika “izirinda buri gice cya NATO” kandi ko drone z'u Burusiya zageze muri Pologne “zaba zabigambiriye cyangwa zitabigambiriye, ari ikimenyetso gikomeye cyo kutubaha imbaraga Amerika ishyira mu kurangiza iyi ntambara.”

Ku wa Gatanu, u Bwongereza bwafashe ingamba zo guhagarika ubucuruzi bwa peteroli y’u Burusiya, buha ibihano ubwato 70 bukekwaho kubigiramo uruhare. Bwanashyizeho ibihano ku bantu n’ibigo 30, birimo ibyo mu Bushinwa no muri Turukiya, bikurikiranweho kohereza mu Burusiya ibikoresho by’ikoranabuhanga, imiti, imyuka iturika n’ibindi bikoresho byifashishwa mu ntwaro.

Mu ibaruwa ye, Trump yavuze ko guhagarika kugura peteroli y'u Burusiya muri NATO, hamwe n’iyo misoro ku Bushinwa, “byaba intambwe ikomeye yo kurangiza iyi ntambara y’ubupfu ariko iteje akaga.”

Ikinyamakuru Mirror cyanditse ko Trump yavuze ko ibihugu bya NATO bigomba gushyiraho imisoro iri hagati ya 50% na 100% ku Bushinwa, bikazayikuraho igihe intambara yatangijwe n'u Burusiya mu 2022 izaba irangiye. Yagize ati: “Ubushinwa bufite ububasha bukomeye ndetse n’imbaraga ku Burusiya.”

Perezida wa Amerika yamaze gushyiraho umusoro wa 25% ku bicuruzwa bituruka mu Buhinde, by’umwihariko ku bijyanye n’aho icyo gihugu kigura ingufu mu Burusiya. Muri rusange yashyizeho umusoro wa 50% ku Buhinde, ariko yagaragaje ko ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w'u Bbuhinde, Narendra Modi, bishobora gutuma impaka zirangira.

Trump yavuze ko inshingano z’iyi ntambara ziri kuri Joe Biden, uwamubanjirije, ndetse na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, ariko ntiyigeze ashyira ku rutonde Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin, ari na we wayitangije.

Perezida Putin niwe watangije iyi ntambara yo muri Ukraine, bikaba bivugwa ko rimwe na rimwe Trump agaragara nk’utinya guhangana na Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin

Perezida Trump yagaragaje ko mu gihe ibihugu byose bigize NATO, byahagarika kugura peteroli mu Burusiya, iyi ntambara yahita irangira

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky aherutse kugirana ibiganiro na Trump ku ntambara yugarije igihugu cye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...