Guha akazi abantu 1,000, gufasha imfubyi, gusubukura umuziki: Imihigo ya Frodouard wasoje Master's

Iyobokamana - 29/09/2026 1:34 PM
Share:

Umwanditsi:

Guha akazi abantu 1,000, gufasha imfubyi, gusubukura umuziki: Imihigo ya Frodouard wasoje Master's

Ev. Frodouard Uwifashije, uzwi nka Obededomu, umunyamakuru, umuramyi, uvugabutumwa, akaba n'umujyanama w'abahanzi, yasoje amasomo ya Master's [Master’s Degree in Business Administration (MBA)], nyuma y’urugendo avuga ko rutari rworoshye kubera guhuza akazi, kwita ku muryango no kwiga.

Frodouard yakoze 'defense' y’igitabo cye ku Cyumweru, tariki ya 27 Nzeri 2026, muri Kigali Independent University (ULK), aho yari amaze umwaka yiga ibijyanye no gucunga no kuyobora ubucuruzi.

Igitabo yanditse gifite umutwe ugira uti “Leadership Practices and Organizational Productivity: A Case Study of Gisozi Sector, 2022–2025”, bukaba bwaribanze ku mikorere y’ubuyobozi n’umusaruro w’imiryango, hashingiwe ku bushakashatsi bwakorewe mu Murenge wa Gisozi.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Frodouard yavuze ko urugendo rw’ubuzima bwe rwamwigishije akamaro ko kuba umuntu w’umumaro ku bandi, ari na byo byatumye agira inzozi zo gushinga ikigo kizatanga akazi ku bantu benshi.

Ati: “Ndi umuntu wabayeho mu buzima bukakaye cyane, rero muri uko kuba muri ubwo buzima nagiye niga byinshi. Muri byo harimo kuba umuntu w’umumaro, nk’uko nanjye hari abagiye bangirira umumaro.”

Yavuze ko yakoze mu bigo bya Leta, imiryango itegamiye kuri Leta no mu bikorera, aho yagiye ahura n’abantu bafite ibibazo bitandukanye, barimo imfubyi n’abana batabashaga gukomeza amashuri kubera ibibazo byo mu miryango.

Uyu mugabo ufatanya umuziki n'itangazamakuru aho akorera ikinyamakuru Paradise.rw, yavuze ko ibyo yabonye byatumye arushaho kugira inyota yo kwiga ibijyanye no gutangiza imishinga, kuyicunga no kuyobora ubucuruzi.

Ati: “Mu kwiga Business Administration, mfite inzozi zo kuzashinga ikigo gikomeye kizatanga akazi ku bantu benshi, nkagira uruhare mu kugabanya ubushomeri.”

Yavuze ko kuba yaragiriwe amahirwe yo kwishyurirwa kaminuza na Leta byamuhaye isomo ryo gutekereza ku buryo na we yazagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ati: “Nagize amahirwe y’uko Leta yandihiriye kaminuza, rero mba nifuza ko naba umufatanyabikorwa mwiza wa Leta. Nashinga icyo kigo nkajya ninjiriza Leta imisoro nibura itari munsi ya miliyoni 10 Frw ku kwezi, nkaha abakozi 1,000 akazi, nkagira uruhare mu kurihirira imfubyi, nkishyurira abatishoboye Mutuelle, nkajya ntanga amahugurwa n’ibindi.”

Frodouard avuga ko kuba yaragabanyije ibikorwa bye bwite bya muzika bitavuze ko yaretse kuramya Imana. Avuga ko yashyize imbaraga mu gushyigikira abandi bahanzi, ari na ho yahereye ashinga label yise Trinity For Support (TFS). 

Ati: “Ntabwo kuririmba nabiretse, gusa nashyize imbaraga mu gushyigikira abandi bahanzi, ari na yo mpamvu nashinze TFS.”

Mu muziki we, yanditse indirimbo zirimo “Indunduro y’Ijambo”, “Wihogora”, “Ndi Amahoro”, “Umurage”, “Ubuhamya”n’izindi. Avuga ko afite gahunda yo gusubira mu muziki mu mwaka utaha, aho zimwe mu ndirimbo ze azongera kuzitunganya mu buryo bugezweho ndetse akanakora izindi zijyanye n’igihe.

Muri TFS yashinze, hanyuzemo abahanzi batandukanye barimo Divine Muntu na Umurizabageni Umurerwa Nadia, kandi avuga akomeje gushaka uburyo yafasha izindi mpano zitandukanye gutera imbere.

Uretse gahunda yo guhanga imirimo no gufasha imfubyi, Frodouard yavuze ko afite n’icyifuzo cyo kugira uruhare mu gutinyura abantu bafite ubumuga ndetse n’abagore, kugira ngo barusheho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yavuze ko ashimishwa no kubona abagore batandukanye batinyuka, bagakoresha impano n’amajwi yabo mu gufasha abandi kwigirira icyizere. 

Yagarutse ku barimo Esther Niyifasha, Bijoux washinze Honour Events, Umusizi Murekatete, Tonzi, Aline Gahongayire na Sarah Sanyu, avuga ko ari bamwe mu bantu abona nk’abafasha abandi gutsinda ubwoba no kwigirira icyizere.

Ati: “Mu mishinga mfite harimo gukorana n’abantu nk’abo mu gutinyura abandi bafite kwitinya muri bo, ariko bafite icyo mpano.”

Ubuzima bwe bwamwigishije kudaca abandi intege

Frodouard avuga ko imwe mu mpamvu atajya aca umuntu intege ari uko ubuzima bwe bwite bwamweretse uko amagambo y’umuntu ashobora kugira ingaruka ku wundi.

Yavuze ko yahuye n’ibigeragezo bikomeye kuva akiri umwana, birimo kubura nyina afite imyaka 10, kubaho mu buzima bugoye ndetse no kujya asiba ishuri kugira ngo akore imirimo yo kubumba amatafari.

Avuga kandi ko mu bwana bwe yarokotse impanuka zitandukanye, zirimo kugwa mu bwiherero, kurumwa n’inzuki ndetse no kurokoka impanuka yo mu mazi aho yari apfiriye muri Nyabarongo, Imana igakinga ukuboko.

Ku wa 13 Kanama 2002, Frodouard yagiye koga muri Nyabarongo hamwe n’abandi bana batandatu, ariko we akaba ari we gusa utari uzi koga. Yararohamye ariko Imana iramurokora, mu gihe mubyara we wari uzi koga kurusha abandi yaje gupfa.

Ageze mu mashuri yisumbuye, Frodouard yahuye n’indwara avuga ko yamaranye imyaka irenga 13, bituma agira ibibazo birimo kudidimanga ndetse n’ibindi bibazo by’imikorere y’umubiri.

Avuga ko kubera uko yavugaga, bamwe mu banyeshuri biganaga bamusekaga ndetse bakamwigana, bituma afata umwanzuro wo kutongera kuvuga kugira ngo atongera gukorwa n’isoni.

Yageragezaga kandi kwinjira mu 'refectoire' abandi bamaze kwinjiramo cyangwa akajya mu ishuri abandi bamaze kuhagera, kugira ngo yirinde ko bagenzi be bamuseka.

Muri ibyo bihe, avuga ko yagize inshuti zamufashije cyane, zirimo umunyeshuri witwaga Fils, wamugiriye inama ndetse akanamuha inkweto.

Lucky Nzeyimana yamubwiye amagambo amwubaka

Mu bantu Frodouard avuga ko bagize uruhare mu kongera kumwubaka no kumugarurira icyizere harimo Lucky Nzeyimana, umunyamakuru wa RBA bize ku kigo kimwe.

Yibuka ko mu gihe cy’ukwezi kwa Ramadhan, Lucky yigeze kumusura akamuzanira icupa rinini ry’amavuta. Frodouard avuga ko icyo gihe kubona ibintu nk’amavuta, isabune cyangwa ibindi bikoresho by’ibanze byari bigoye kuri we.

Lucky yaramubwiye ati: “Humura, nubwo uri kunyura mu bihe bikomeye, uzaba umuntu ukomeye.”

Aya magambo ngo yagize uruhare mu kumufasha kongera kwigirira icyizere no gutangira kwizera ko na we ashobora kugira icyo ageraho. Ati: “Naje gutangira kwigirira icyizere nongera gutekereza, nyamara mbere numvaga ntacyo nagambirira ngo nkigereho.”

Frodouard avuga ko ibyo yanyuzemo byose byamwigishije kudaca abandi intege. Ati: “Mu bintu nzi ku buzima bwanjye, sinshobora guca umuntu intege. Iyo numvise umuntu ubwira undi amagambo amuca intege nka ‘Wa gicucu we, ntacyo uzageraho,’ birambabaza cyane.”

Avuga ko ubwo yigishaga, yakundaga kwita by’umwihariko ku banyeshuri bafite intege nke, akabakurikirana kugira ngo abafashe kongera kwigirira icyizere.

Uyu munsi, Frodouard arashimira Imana kuba yarabashije kunyura muri ibyo bihe, akiga kaminuza, agasoza icyiciro cya Master’s, akagira umuryango ndetse akanagira amahirwe yo gukorera mu nzego zitandukanye.

Frodouard Uwifashije uzwi ku izina ya Obededomu yashakanye na Emerance Wihogora ku wa 5 Ukuboza 2015, bakaba bafitanye abana bane: Ineza Asifiwe Oliveira, Izere Shukuru Galenia, Himbazwa João Salomon na Imena Basia Pedrina, wavutse ku wa 20 Nzeri 2023.

Uyu mugabo wakuze arota kuzakinira ikipe ya Rayon Sports, ariko ntibimukundire, avuga ko abana be bose batojwe kubaha Imana, ndetse ko umuryango we ari imwe mu nkingi akuraho imbaraga zo gukomeza gukora no kugera ku ntego yihaye.

Urugendo rw’ubuzima bwe, kuva ku bihe bikomeye byo mu bwana kugeza ku gusoza Master's, rumukomeza mu nzozi zo kuba umuntu w’umumaro ku bandi, guhanga imirimo, gufasha abatishoboye no gukomeza gukoresha impano Imana yamuhaye mu kubaka abandi.

Ibyishimo ni byose kuri Frodouard nyuma yo gusoza amasomo y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza

Ev. Frodouard yashimiwe n'umugore we Emerance ku ntambwe yateye mu masomo ye

Ev. Frodouard Uwifashije hamwe n'umuryango we afata nk'inkingi akuraho imbaraga zo gukomeza gukora no kugera ku ntego yihaye

Ev. Frodouard na Emerance bamaze imyaka 10 n'amezi 10 babana nk'umugabo n'umugore kuko barushinze mu Ukuboza 2015


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...