Amashyirahamwe y’imikino mu bihugu bitandukanye arimo n’ishyirihamawe ry’umupira w’amaguru
muri Palestine yagiye asaba ko Israel yahagarikwa mu marushanwa mpuzamahanga
bitewe n’ibitero ikomeje kugaba muri Gaza.
Ku munsi w'ejo i London mu Bwongereza mu nama yahuje abayobozi batandukanye bo mu
mupira w’amaguru, Visi Perezida wa FIFA, Victor Montagliani yavuze ko ibyo
gukura Israel mu marushanwa mpuzamahanga biri mu biganza by’impuzamashyirahamwe
y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi, UEFA.
Ati: "Mbere na mbere ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru
muri Israel, ni umunyamuryango wa UEFA kandi niyo igomba kubikurikirana ndetse n’ubaha
izo nzira n’umwanzura bafata”.
Abajijwe niba bo nta perereza ryabo, yavuze ko nta
busesenguzi ku giti cyabo bigeze bakorera ubusabe bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru
muri Palestine bwo gukura Israel mu marushanwa mpuzamahanga nk'uko byageze ku Burusiya nyuma yo gutera Ukraine.
Mu minsi yashize Espagne yavuze ko Isreal niramuka itabujijwe gukina igikombe cy’Isi cya 2026 yo itazacyitabira. Israel ntabwo mu mateka yayo irakina igikombe cy’Isi kuva mu 1970 ariko kuri ubu ifite amahirwe yo kugikina dore ko mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 iri ku mwanya wa 3 mu itsinda irimo aho inganya amanota n’ikipe ya kabiri.
Israel ikomeje gusabirwa gukurwa mu marushanwa mpuzamahanga