Gufata amafoto n’amashusho ababuranyi mu mbibi z’Urukiko ntibyemewe

Amakuru ku Rwanda - 10/06/2026 2:14 PM
Share:

Umwanditsi:

Gufata amafoto n’amashusho ababuranyi mu mbibi z’Urukiko ntibyemewe

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yasabye abantu bose bitabira iburanisha ry’imanza kubahiriza amabwiriza agamije kurinda umutekano n’ituze mu nkiko, anashimangira ko gufata amafoto, amashusho cyangwa amajwi by’ababuranyi mu mbibi z’Urukiko bitemewe keretse byatangiwe uburenganzira.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2026, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yavuze ko aya mabwiriza agamije kubungabunga umutekano ugomba kuranga ibikorwa by’ubutabera no kurinda uburenganzira n’ubwisanzure by’ababuranyi.

Iri tangazo rishingiye ku Itegeko Nº 012/2018 ryo ku wa 4 Mata 2018 rigena imitunganyirize n’imikorere y’Ubutegetsi bw’Ubucamanza nk’uko ryahinduwe, ndetse no ku Itegeko Nº 22/2018 ryo ku wa 29 Mata 2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye abitabira iburanisha ry’imanza kurangwa n’imyitwarire iboneye no kubaha gahunda z’inkiko igihe cyose baba bari mu mbibi zazo.

Mu mabwiriza yatanzwe harimo kwitwara neza no kugira ikinyabupfura n’ituze igihe umuntu ari mu mbibi z’Urukiko, mu cyumba cy’iburanisha cyangwa ahandi hose Urukiko ruburanishiriza.

Abitabiriye iburanisha basabwe kandi kwirinda ibikorwa byose bishobora gutera icyugazi inteko iburanisha, ababuranyi cyangwa abashinzwe umutekano.

Hari kandi amabwiriza asaba abantu guha inzira ababuranyi n’imodoka zibageza ku Rukiko igihe zigeze mu mbibi zarwo kugira ngo ibikorwa by’ubutabera bikomeze nta nkomyi.

Ikindi cyagarutsweho cyane ni uko gufata amajwi, amafoto cyangwa amashusho by’ababuranyi igihe bari mu mbibi z’Urukiko, mu cyumba cy’iburanisha cyangwa ahandi hose Urukiko ruburanishiriza bitemewe, keretse umuntu yabanje kubihererwa uburenganzira na Perezida w’Urukiko.

Perezida Mukantaganzwa yanibukije ko buri wese agomba kubahiriza uburenganzira bw’ababuranyi badashaka gufatwa amafoto, amashusho cyangwa amajwi, ashimangira ko kubahiriza ayo mabwiriza ari imwe mu nzira zo kurinda icyubahiro cy’inkiko no gutuma ubutabera butangwa mu buryo butekanye kandi bwubahiriza uburenganzira bwa buri wese.

Aya mabwiriza aje mu gihe inkiko zikomeje kwakira abantu benshi bakurikirana imanza zitandukanye, harimo n’izikunze gukurura amatsiko y’abaturage n’itangazamakuru, ibintu bituma hakenerwa kurushaho kubahiriza amategeko agenga imyitwarire mu nkiko no kurinda ubuzima bwite bw’ababuranyi.

Abitabira iburanisha ry’imanza bibukijwe ko gufata amafoto, amashusho n’amajwi by’ababuranyi mu mbibi z’Urukiko bitemewe keretse byatangiwe uburenganzira

Mu rwego rwo kurinda umutekano n’uburenganzira bw’ababuranyi, Urukiko rw’Ikirenga rwashyizeho amabwiriza asaba abantu kubahiriza ituze, kwirinda guteza icyugazi no kutagira uwo bafata amafoto cyangwa amashusho batabiherewe uburenganzira


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...