Mu kiganiro na InyaRwanda, New Melody Choir yasobanuye ko icyatumye itumira True Promises Ministry muri iki gitaramo ari uko bahuje intego yo gukoresha umuziki wa Gospel, ibiterane n’ivugabutumwa mu kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku bantu.
Yagize iti: “Icya mbere, twese dukora umuziki wa Gospel, ibiterane n’ivugabutumwa rikorwa mu buryo butaziguye. Turi abo mu kigero kimwe, kandi tubona ibintu mu buryo bumwe. Intego yacu twese ni kugeza ubutumwa bwa Yesu Kristo ku bantu no kubafasha gukura mu kwizera.”
New Melody yakomeje igaragaza ko, uretse kuba bahuje intego mu murimo w’ivugabutumwa, banasanzwe bafitanye ubucuti. Yagize iti: “Ariko by’umwihariko, ni inshuti zacu.”
New Melody Choir, imwe mu makorali akunzwe cyane mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ko igiye kongera gutaramira abakunzi bayo mu gitaramo yise “Selah Concert III”, kizaba ku wa 8 Ugushyingo 2026, muri Camp Kigali, guhera saa cyenda z’amanywa.
Iyi korali ibarizwa mu kigo cya New Melody Industries, ikaba igizwe n’abaririmbyi baturuka mu matorero atandukanye ya Gikristo. Mu bayigize harimo abahanzi n’abaririmbyi bazwi nka Neema Marie Jeanne, Josue Shimwa, Jado Sinza na Esther, Bosco Nshuti, Emelyne Penzi n’abandi.
Igizwe n’abaririmbyi bafite impano mu miririmbire, bakoresha amajwi yabo mu kuramya no guhimbaza Imana. Uretse umuziki, abanyamuryango bayo bakora n’ibikorwa by’urukundo birimo gusura abarwayi mu bitaro, bakabagezaho ihumure, ibyiringiro n’urukundo rwa Kristo.
Mu ndirimbo zayo zakunzwe harimo “Yarambabariye”, “Ndakwiringiye”, “Imana Ntisinzira”, “Ndashimira Umwami”, “Haleluya”, “Soko y’Ibyishimo”, “Nuzuye Ibyishimo”, “Yego”, “Uhembuwe” na “Imbabazi”.
Selah Concert igiye kugaruka nyuma y’imyaka umunani
Josue Shimwa, washinze New Melody Choir akaba ari na we wagize iyerekwa ryo kuyitangiza, yabwiye inyaRwanda ko iyi korali igiye gukora ku nshuro ya gatatu igitaramo cya “Selah”.
Iki gitaramo ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi iyi korali ikomeje gutegura mu rwego rwo kugeza ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana ku bantu binyuze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Imyaka umunani irashize kuva New Melody iheruka gukora igitaramo cya “Selah Concert II”, cyabaye ku wa 25 Ugushyingo 2018 muri Camp Kigali. Icyo gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi bazwi barimo Aline Gahongayire, Knowless Butera, Mani Martin na Christopher.
Umushyitsi mukuru muri icyo gitaramo yari Edouard Bamporiki, wari Perezida w’Itorero ry’Igihugu icyo gihe, akaba yari ahagarariye n’abaterankunga ba New Melody. Icyo gitaramo cyatanze umusaruro mu ivugabutumwa, kuko hari abantu bakiriye agakiza.
Nubwo ibitaramo bya Selah byari bimaze imyaka umunani bitaba, New Melody yakomeje gukora ibindi bikorwa bigamije kwamamaza ubutumwa bwiza. Mu 2024, yakoze igitaramo cyiswe “Evening of Salvation Songs”, cyabereye muri Bethesda Holy Church ku Gisozi, ku wa 8 Ukuboza 2024.
Imishinga mishya ya New Melody
Uretse igitaramo cya Selah Concert III, New Melody ifite n’indi mishinga igamije guteza imbere umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu muziki.
Muri iyo mishinga harimo gutegura imigoroba yo kuramya no guhimbaza Imana, amahugurwa y’abaririmbyi, abayobozi b’indirimbo n’abatekinisiye, ndetse no gufata amajwi n’amashusho y’indirimbo nshya mu ndimi zitandukanye.
Iyi mishinga igaragaza intego ya New Melody yo gukomeza gukoresha impano z’abaririmbyi mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no gufasha abantu gukura mu kwizera.

New Melody ifite umwihariko wo kuba ibarizwamo abaririmbyi b'ibyamamare

New Melody igeze kure imyiteguro y'igitaramo yise Selah III kizabera muri Camp Kigali

True Promises igiye guhurira ku ruhimbi na New Melody mu gitaramo "Selah III"
