Muri iki gitaramo cya Groove tour kibaye ku nshuro ya mbere mu mateka y’iri rushanwa rya Groove Awards mu Rwanda, cyaririmbwemo n’abahanzi biganjemo abakizamuka bitabiriye iri rushanwa dore ko abafite amazina azwi bari kuririmba, benshi muri bo batigeze banahakandagira. Abaririmbye berekanye ubuhanga n’impano bafite mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, abantu bagera ku 1000 bitabiriye icyo gitaramo barushaho kubishimira cyane banyurwa n’amajwi n’ubutumwa biri mu ndirimbo zabo.
Abahanzi bari mu cyiciro cy’abahanzi bakizamuka ni bamwe mu bagaragaje ubuhanga muri icyo gitaramo na cyane ko benshi muri bo bazi kuririmba banicurangira ibyuma bya muzika. Abandi bishimiwe cyane ni abaraperi bari mu cyiciro cy'abaraperi bafite indirimbo nziza ya Hip hop. Abandi bishimiwe ni amatsinda atandukanye ahatanira ibihembo muri iri rushanwa ry’uyu mwaka wa 2016.
Abahanzi muri rusange bishimiye muri iki gitaramo hari: Manzi Olivier, Arsene Tuyi, Clever Papy, Sano Olivier, Daniel Svensson, MD, Blaise Pascal, Prof P, Rev Kayumba, The Chrap n’amatsinda arimo: Shekinah Drama team, Praise Again Drama team, Planet Shakers na Heman worshipers yamamaye mu ndirimbo ‘Nimetosheka’
Benshi mu bahanzi baririmbye ni abakizamuka, bakaba berekanye ubuhanga buhanitse bafite mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ku rutonde Inyarwanda.com yabashije kubona rwari ruriho abahanzi bacye bazwi bagombaga kuririmba aribo: Kipenzi, Janvier Muhoza, Janvier Kayitana, Thacien Titus, Gogo na Favor, byarangiye bataririmbye ndetse ntihatangazwa impamvu bataririmbye. Ibi bamwe babihuje no kuba irushanwa rya Groove Awards ry'uyu mwaka ryaritabiriwe ahanini n'abahanzi bakizamuka bityo na bake baririmo bazwi bakaba badashishikajwe na ryo.
Bamwe mu bahanzi ntibishimiye uburyo batungujwe kuririmba muri iki gitaramo
Umwe mu bahanzi baririmbye muri icyo gitaramo wifuje ko amazina agirwa ibanga, yabwiye Inyarwanda.com ko na we bamutunguje kuririmba, bakamubwira ari nka saa cyenda ko ari buririmbe ariko kuko nta kundi yari kubigira ndetse akaba atari kubasuzugura, akaba yagerageje uko ashoboye akaririmba, gusa ngo byatumye aririmbana igihunga ndetse nta n’abacuranzi afite. Irindi tsinda rikomeye hano mu Rwanda ryatangarije Inyarwanda ko ritishimiye kuririmba mu masaha ya nyuma urusengero rusigayemo abantu mbarwa biturutse ku kutubariza igihe.
Iki gitaramo muri rusange cyaranzwe n’ubwitabire buri ku rwego rwo hasi ukurikije uburemere cyari gifite ukongeraho no kuba aho cyabereye ari ahantu hasanzwe habera ibitaramo byitabirwa cyane. Iki gitaramo cyaranzwemo kandi na ‘sound’ itameze neza, ikaba yagoye cyane abaririmbyi dore ko banyuzagamo bakavuga ko ibyuma birimo kubatenguha. Uburyo cyateguwemo nabwo ntibwanyuze bamwe bari aho ndetse iki bikaba byahamijwe n’umwe mu bayobozi ba Bethesda Holy church wabwiye Inyarwanda ko icyo gitaramo cyasaga nk’ikidafite ugitegura kuko yabonaga harimo akavuyo no kudahuza.
Ku ruhande rwa Groove Awards Rwanda, Rene Hubert ushinzwe gutanga amakuru yavuze ko igitaramo bacyishimiye cyane, gusa nawe yemeye ko hari udukosa twabayemo na cyane ko bwari ubwa mbere icyo gitaramo kibaye. Yasezeranyije abanyarwanda ko ubutaha bazadukosora mu gitaramo kindi giteganyijwe kuba tariki 6/12/2016. Yagize ati:
Igitaramo twakibonye neza kandi cyagenze neza dukurikije ubuhamya n'ibyo twumvanye abakitabiriye. Icyo tuzakosora ubutaha ni ukunoza imitegurire y'igitaramo na cyane cyane ko Groove Tour ari bwo bwa mbere yari ibaye, bisobanuye ko amakosa atari kubura ariko na none ntabwo yabaye amakosa akomeye cyangwa ngo kibe ikibazo cyatuma igitaramo kitaba. Kuri twe twishimiye umusaruro wavuyemo kuko abantu babashije kumva ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristu. Ikindi nuko abahanzi bishimye nubu bari bari kubitubwira. Nababwira ko abahanzi bagabanyije mu bice bibiri aho ikindi gice kizaririmba ku itariki 6 Ugushyingo ari nayo Tour ya kabiri tuzaba dukora.
Groove Awards Rwanda yaboneyeho gutangaza ko hari indi gahunda barimo yitwa Gifted Voices yo gushaka umuhanzi mushya ufite impano mu kuririmba uzahiga abandi bakazamuhemba kumukorera indirimbo muri studio ya mbere hano mu Rwanda. Yagize ati:
Naho kuri sound yo muri rusange ntiyari mbi, ahubwo ni uko abantu bose baba bahanze amaso sound bamenyereye ya Groove Awards itarabashije kudukundira 100% ku munsi w’ejo ariko icyo Imana yari yaduhaye gutanga twagerageje kugitanga uko dushoboye kandi turayishimira. Ubutaha tuzarushaho kunoza neza ibijyanye na sound nkuko byari bisanzwe, no kurushaho gufasha abahanzi time management. Mbibutse ko ku wa gatandatu hari habaye Gifted Voices aho habashije gutsinda abahanzi babiri kandi iyo gahunda ikomeje nayo. Kugeza ubwo hazaboneka umuhanzi umwe mushya kandi uzahembwa na Groove Awards Rwanda gukorerwa indirimbo muri studio nziza ya mbere mu Rwanda.
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI IKI GITARAMO CYA GROOVE TOUR
Bishop Rugamba Albert ubwo yahaga ikaze abitabiriye iki gitaramo cya Groove Tour
Abantu batari bacye bafashijwe
Uyu musore wo muri Kenya ni umwe mu barebereraga iki gitaramo
Pastor Kaiga John yizihiwe afasha abaririmbyi guceza umuziki
Pastor Kaiga John ukuriye akanama nkemurampaka ni we wiyoboreye iki gitaramo
Olivier The Legend (M Olivier) ni we wabimburiye abandi bahanzi kuri stage
Rev Rwibasira nawe yitabiriye iki gitaramo
Bright Patrick na Blaise Pascal abaraperi bakomeye muri Gospel
Favor yafashijwe cyane azamurira Imana icyubahiro
Gisubizo Ministries ikunze gukererwa mu bitaramo iba yatumiwemo, muri iki gitaramo yikosoye
Arsene Tuyi yagaragaje ubuhanga buhanitse afite mu kuririmba no gucuranga gitari
Mu rusengero rwa Bethesda Holy church
Eric Mashukano uyobora Moriah Entertainment yari yibereye ku buhanga bw'ibyuma
Sano Olivier mu ndirimbo ye 'I Believe' na we yagaragaje ubuhanga mu kuririmba
Daniel Svensson ukunzwe mu ndirimbo 'Ibikomere'
Alain Numa ni we wari uhagarariye MTN Rwanda
Umuraperi MD yahagurukije benshi bari aho bamufasha kurapa
Umunyamakuru Ronnie na Maneri bagaragaje ko ari abafan bakomeye ba Hip hop
Abafana ba MD bari bitwaje ibyapa
Umuraperi Blaise Pascal yagaragaje ko kurapa ari ibintu bye
Blaise Pascal ati 'Ako gasura ufite ni ukubera Imana'
Dj Spin ni we wavangavangaga imiziki
P Professor yaririmbye indirimbo yahimbye mu kwibuka nyina wahoze muri korali Hoziyana
Rev Kayumba yaririmbye 'Waratoranyijwe' ari hamwe na Jack B
Patient Bizimana ati 'Uyu ni we Rev Kayumba najyaga numva?'
Diana Kamugisha ati "Njyewe ndi umufana ukomeye wa Rev Kayumba"
The Pink umukobwa urapa bagasigara basiganuza
Abahanzi benshi baririmbaga bacurangaga umuziki wa Live
Planet shakers abasore n'inkumi ba Apotre Rwandamura nabo bakanyujijeho
Planet Shakers bati 'Yesu we turakwemera'
MTN yari umuterankunga ukomeye w'iki gitaramo
Praise Again Drama Team yanyuzemo Miss Mutesi Aurore nayo yerekanye ubuhanga yibitseho
Shekinah Drama Team ya Restoration church yagaragaje ubuhanga mu mbyino zigezweho
Bati "Aba basore n'inkumi ntibaducika tudasigaranye amashusho yabo baririmba"
Korali Gibiyoni yo muri ADEPR yabonye itike mu buryo butavugwaho rumwe na yo yaririmbiye abari aho
Umuramyi Albert Niyonsaba yishimiwe cyane mu ndirimbo ye 'Isezerano'
Heman worshiper International bishimiwe bikomeye mu ndirimbo 'Nimetosheka'
Confiance utera indirimbo 'Nimetosheka' ya Heman worshipers Int'l
Aline Gahongayire yagiye mu Mwuka yishimira kubona impano nshya ziri kuvuka
Diana Kamugisha yari yagiye mu Mwuka wo kuramya Imana
Umunyamakuru Tumusiime Juliet yakozweho mu buryo bukomeye
Aba bo kumenya niba bizihiwe byari bigoranye, bamwe ibitotsi byari byose
Mama Paccy uri mu cyiciro cy'umuhanzikazi w'umwaka na we yari ahibereye
Diana Kamugisha wabaye umuhanzikazi w'umwaka muri 2015 ni we wasenze isengesho risoza
AMAFOTO: Moses Niyonzima/Afrifame Pictures