'Gripe' no kuririmba iminota 56: Ni iki cyatumye The Ben atitwara neza i Rubavu?

Imyidagaduro - 06/07/2026 12:54 PM
Share:

Umwanditsi:

'Gripe' no kuririmba iminota 56: Ni iki cyatumye The Ben atitwara neza i Rubavu?

Ubwo hasozwaga ibitaramo bya Summer Country Tour, The Ben yemeje ko Bruce Melodie yitwaye neza cyane icyakora avuga ko atanze amanota yakwiha 10 na Bruce Melodie akamuha 10.

Mbere y’uko aba bahanzi bajya mu Karere ka Rubavu, bombi bivugaga imyato ko bagomba guca impaka ndetse buri umwe avuga ko agomba kurusha undi.

Ku wa Gatandatu tariki 04 Nyakanga 2026, ni bwo iki gitaramo cyabaye aho The Ben yageze ku rubyiniro saa 21:58, aririmba indirimbo 18 zose ahereye uri "Sibeza" yamwinjije ku rubyiniro kugera kuri "Thank You" agahita ahamagara Green P na P Fla ku rubyiniro.

Nyuma yo kuririmba, The Ben yavuye ku rubyiniro saa 22:54 hanyuma ajya muri 'back stage' aho bamwe mu bafana be bahise bamusanga bishimana nawe. Yamaze ku rubyiniro iminota 56.

Nyuma y’uwo munsi wo ku wa Gatandatu, The Ben yavuze ko Bruce Melodie yakoze neza cyane ariko habayeho ikibazo cya Playlist.

Yagize ati: “Mu ijoro ryakeye, numvaga nshaka gukora performance yo guhuza urugwiro n’abantu. Ntabwo nagize playlist nk’iyo nari nsanzwe nkora. Ndatekereza byari ikibazo cya playlist ariko byarangiye ntanze ibikwiye.”

Uko yari yapanze indirimbo, yari kuririmba indirimbo "Kwicuma" akayifatanya na Tuff Gang agaherutsa indirimbo "Thank You" ariko yarazicurikiranyije mu gihe "Sikosa" yari kuba iya gatatu uhereye inyuma yaje mu ndirimbo 5 za mbere yaririmbye.

N’ubwo avuga ko yorohejemo gacye, yahishuye ko ku wa Gatatu w’icyumweru gishize yari yarwaye ‘gripe’ agira n’impungenge z’uko agomba kwitwara i Rubavu ariko yakoze ibishoboka byose.

Yagize ati: “Ku wa Gatatu nagize gripe ya 'danger' nkeka ko nshobora gushaka ubundi buryo ariko mu ijoro ryakeye numvaga nta kibazo mfite.”

Nk'ijisho ry'uwari kuri Sitade, The Ben yakoze ibyashobokaga byose ndetse na benshi mu bafana be bari babucyereye baje kureba The Ben wari umaze imyaka irenga 10 adataramira muri aka Karere ariko habayemo imbogamizi z'uko zimwe mu ndirimbo ze batari bazizi 100% ku buryo bajyana nawe kuva ku ndirimbo ya mbere kugera ku ya nyuma.

Mu ndirimbo "Kwicuma" yaririmbanye na P Fla na Green P, bahuye n'imbogamizi y'uko iyo ndirimbo nabo ubwabo batayibukaga neza ku buryo hari n'aho yageze irabasiga baza kuyifatira aho igeze. 

Ibyo biri mu byatumye The Ben akurwaho amanota kubera ko iyo ndirimbo "Kwicuma" ariyo yari asorejeho yagombaga gutuma abafana basigara bari mu bicu banashaka ko aguma ku rubyiniro ariko si ko byagenze kuko iyi ndirimbo yagiye kurangira abantu nabo babyifuza.

DORE UKO THE BEN YITWAYE KU RUBYINIRO



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...