Green P yashimangiye ubuhangange bwe muri Hip Hop yihanurira kuboneka mu bahanzi 10 bazahatanira PGGSS6-VIDEO

Imyidagaduro - 13/02/2016 12:30 PM
Share:
Green P yashimangiye ubuhangange bwe muri Hip Hop yihanurira kuboneka mu bahanzi 10 bazahatanira PGGSS6-VIDEO

Umuraperi Green P akurikije ibikorwa yakoze kuva yakwinjira mu muziki mu njyana ya Hip Hop avuga ko ariwe wagiye azana itandukaniro muri iyo njyana. Kuby’ibyo wongeyeho ibyo yakoze umwaka ushize, uyu mwaka wa 2016 yihanuriye kuboneka mu bahanzi 10 bazahatanira Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya 6.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye “Barajyahe”, umuraperi Rukundo Elia uzwi nka Green P yadutangarije ko azanye itandukaniro muri Hip Hop bityo abaraperi bose bajyaga bakora ibintu bidasobanutse ngo bakabeshya abakunzi ba Hip Hop, bakaba bagiye kubura aho bajya.

Kuba ahamya ko azanye Hip Hop y’ukuri, Green P yibajije aho abo baraperi bandi bajyaga babeshya abantu bazajya na cyane ko ngo inzira zose yamaze kuzizenguruka azigezaho Hip Hop y’ukuri. Abinyujije mu ndirimbo ye “Barajyahe”, Green P hari aho agera akaririmba ati “Imyumvire mibi niyo twe tunenga,barajyahe ko aritwe tubyinjiyemo, jya hose mu kabyiniro urasanga ndiyo, barajyahe ko inzira zose zizengurutse, amaguru bayabangire ingata,dore mbubikiye imbehe bari hasi ku birenge, ab’iki kinyejana ntitwijena,twe turarema,….”

Muri iyi ndirimbo mba ndi kuvuga ko iyi ariyo time(igihe) yacu ese ba bantu noneho bafekingaga abantu, bahaga abantu ibintu bitari byo, babeshyaga abantu ese kuri iyi time (kuri iki gihe)barajya he ko abantu bamaze kumenya ibintu bya nyabyo ibyo aribyo, Hip Hop nyayo ko inzira zose  twazizengurutse  barajya hehe niyo message ntanga.  Mba ndi kuvuga ko ari njye uzanye itandukaniro akenshi ni Green P wagiye akora itandukaniro muri Hip Hop nyarwanda ahanini. Green P aganira na Inyarwanda.com

Umuraperi Green P

Mu gihe mu Rwanda hagiye kongera kuba irushanwa PGGSS rihuza abahanzi b’ibyamamare bakoze cyane rikaba rigiye kuba ku nshuro ya 6, Green P yatangarije Inyarwanda.com ko kuri we atari impanuka aramutse abonetse mu bahanzi 10 bazahatanira iki gihembo kuko afite ibikorwa byinshi bimuhesha aya mahirwe.

Green P avuga ko naramuka agiye muri Primus Guma Guma Super Star 6, ngo azerekana itandukaniro kuri stage kuburyo bizashimisha abakunzi be ndetse n’ab’umuziki nyarwanda bose bakarushaho kwishimira umuhungu wabo.

Ngize amahirwe nkajyamo byaba ari byiza,abakunzi banjye bagira amahirwe yo kumbona kuri stage ikindi kandi bakwishima kubona umuhungu wabo wakoze Hip Hop imyaka myinshi hari urwego maze kugeraho ku rwego rw’igihugu, ikindi kandi byatuma iyo Opportunity mbonye nanjye imfasha gutunganya neza ibikorwa byanjye.

Kujya muri Guma Guma uyu mwaka nkaboneka mu bahanzi 20 ntabwo byaba ari impanuka ni nk’uko nanagaragaye mu 10 ba mbere bitaba ari impanuka kubera ko njyewe mbona ko mbimerita mbiharaniye igihe kinini ntabwo byaba ari impanuka rwose. Iki ni igihe cyanjye ariko niyo ibya Guma Guma bitabaho nzakomeza nkore kuko ahanini ntabwo aba ariyo mba ndi kureba gusa nayo iciyemo byaba ari amahirwe. Green P 

Amwe mu mafoto yo mu ndirimbo Barajyahe ya Green P

BarajyaheBarajyahe by Green PBarajyahe by Green PBarajyahe by Green PBarajyahe by Green P

REBA HANO "BARAJYAHE"YA GREEN P IVUGA UBUHANGANGE BWE MURI HIP HOP



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...