For You ya Gray Shema ni indirimbo y’iminota itatu n’amasegonda mirongo itatu n’umunane (3:38’). Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo uyu musore aririmba amagambo ashushanya urukundo rw’abantu babiri badashaka ababavuga cyangwa ababatera umwanya. Muri iki gitero kandi uyu musore aba abwira uwo mukobwa ko azamutembereza umujyi gusa agasobanura ko habura gato ngo abyemeze.
Mu kiganiro uyu musore yagiranye na InyaRwanda.com, yavuze ko iyi
ndirimbo yayituye abakundana ndetse n’abasore bashaka gutereta avuga ko
bakwiriye kwiga uburyo bushya mu rwego rwo kugira ngo babashe kubemeza. Mu
magambo ye yagize ati:
“Iyi ndirimbo yarangoye cyane, yaramvunnye, yansabye
gukora iyo bwabaga kugira ngo ngaragaze neza ubutumwa bw’amagambo nanditse. Mu
by’ukuri, iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru y’urubyiruko by’umwihariko abasore kuko
nibo bagorwa no gushaka abakunzi cyangwa bakabura amagambo bakoresha.
Nagiye gufatira amashusho amwe mu mujyi wa Rubavu
(Gisenyi), kugira ngo mbashe gushyiramo amashusho y’ibyo nashakaga byose kandi
byagenze neza cyane, ndasaba abasore n’urubyiruko muri rusange gukoresha iyi
ndirimbo kandi nziko izabafasha kwegukana abo bifuza ".
Gray Shema yatangaje ko nyuma y’iyi ndirimbo afite
indi mishanga ari gutegura ngo na cyane ko muzika ye ayifuza ku rundi
rwego. Umurya w’iyi ndirimbo wakarazwe na Real Beats unononsorwa na Bob Pro, mu
gihe amashusho yayo yayobowe na Fayzo Pro, ateranywa na 2Saints.