Grammy Awards 2027: Hatangiye icyiciro cya mbere cyo gutora abazahatanira ibihembo

Imyidagaduro - 13/10/2026 5:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Grammy Awards 2027: Hatangiye icyiciro cya mbere cyo gutora abazahatanira ibihembo

Urugendo rwo kuva ku ndirimbo zumvwa kenshi n’abakunzi b’umuziki kugera ku guhatanira ibihembo bya Grammy Awards 2027 rwatangiye, nyuma y’uko Recording Academy itangaje ko icyiciro cya mbere cyo gutora abazahatanira ibi bihembo cyafunguwe ku mugaragaro.

Muri iki cyiciro, abanyamuryango ba Recording Academy bafite uburenganzira bwo gutora barimo abaririmbyi, abanditsi b’indirimbo, abatunganya umuziki, abahanga mu majwi n’abandi banyamuziki, bazatora kugira ngo hagaragazwe abahanzi n’abandi bakora umuziki bakwiye guhatanira ibihembo bya Grammy Awards 2027.

Grammy Awards ifatwa nk’imwe mu bihembo bikomeye mu ruganda rw’umuziki ku isi. Umwihariko wayo ni uko abazahatanira ibihembo n’abazabitsindira batoranywa n’abanyamuryango b’impuguke zikora umuziki ubwazo, aho ibyemezo bishingira ku majwi y’abakora uwo mwuga.

Ibi bituma nomination ya Grammy iba ikimenyetso cy’uko umurimo w’umuhanzi cyangwa w’abandi bafatanyije na we mu gukora indirimbo wamenyekanye kandi ugashimwa na bagenzi babo basobanukiwe imbaraga, ubuhanga n’ubwitange bisabwa kugira ngo hakorwe igihangano cyiza.

Recording Academy yasabye abanyamuryango bayo bafite uburenganzira bwo gutora gukoresha amahirwe bafite, bakitabira iki gikorwa binyuze ku rubuga rwabo rw’abanyamuryango cyangwa kuri porogaramu ya Grammy One, aho bashobora kubona impapuro z’itora n’amabwiriza ajyanye na ryo.

Iki cyiciro ni intambwe ya mbere mu rugendo ruganisha ku gutangaza abahanzi n’abandi bakora umuziki bazahatana muri Grammy Awards 2027.

Hatangiye icyiciro cya mbere cyo gutora abazahatanira ibihembo bya Grammy Awards 2027


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...