Grace Room Ministries iyoborwa na Pastor Julienne yamuritse uburyo bushya bugiye gufasha benshi kugarukira Imana

Iyobokamana - 15/11/2021 5:43 PM
Share:

Umwanditsi:

Grace Room Ministries iyoborwa na  Pastor Julienne yamuritse uburyo bushya bugiye gufasha benshi kugarukira Imana

Umuryango Grace Room Ministries uyoborwa na Pastor Julienne Kabanda, wamuritse uburyo bushya bugiye kuwufasha kubona benshi bagarukira Imana muri ibi bihe bikomeye, abenshi badatinya kuvuga ko ari ibya nyuma.

Umuryango Grace Room Ministries wamuritse urubuga [website], rugiye gutuma hari benshi bagarukira Imana muri ibi bihe bitoroshye. Uru rubuga www.graceroomministries.org umuyobozi w'uyu muryango, Pastor Julienne Kabanda, yavuze ko rugiye kubafasha kugera mu mpande enye z'isi bityo hakabokena benshi bagarukira Imana kuko abazajya barusura bazajya basangaho byinshi bibafasha nk'inyigisho, ubuhamya n'ibindi.


Nyuma y'amateraniro, Julienne n'umugabo we bafunguye agaseke batangiza website ku mugaragaro 

Hari aho yagaragaje ibyishimo ati: "Ni umunezero mfite udasanzwe ndasa n'uwabyaye, mu by'ukuri kubyara nzi uko bimeze narabyaye mu mubiri ariko uyu munsi havutse ikintu gikomeye cyane, website, kuko tugiye public ku karubanda. Tugiye hanze, ndumva mfite amatsiko kuko tugiye kubona abantu benshi bagarukira Imana biciye muri website".


Hasobanuwe imikorere y'iyi website 

Yakomeje agira ati" Tugiye kumenyana n'abantu benshi, tugiye mu nguni enye z'isi". Hari aho yavuze ko uyu muryango wasaga nk’aho utariho kandi uhari, ashimangira ko uru rubuga rugiye kubabera ikiraro rukabahuza na benshi hirya no hino ku Isi. Kuri uru rubuga, hagaragara amateka y'uyu muryango, aya Pastor Julienne Kabanda wawushinze, n'ibikorwa byawo. Hari uburyo umuntu wasura uru rubuga ashobora gusiga imyirondoro ye, bakaba babasha kumukurikirana aho yaba ari hose ku Isi. 


Mu gihe ubyifuza, unyuze kuri uru rubuga ushobora kubasaba uko wajya ufatanya nabo gusenga, ushobora kuhatangira ubuhamya bwawe bwabera isomo abandi n'ibindi byinshi byafasha uwifuza kugarukira Imana.


Pastor Kabanda Stanley yigishije benshi barafashwa  

Kumurika uru rubuga ku mugaragaro byakozwe kuri iki cyumweru tariki 14 Ugushyingo 2021 nyuma y'amateraniro, bibera mu Rusengero basanzwe bateraniramo ruherereye Nyarutarama iruhande rw'icyicaro gikuru cya MTN Rwanda.


Iyi minisiteri ni umuryango utegamiye kuri Leta ushyize imbere gushyira abantu mu rumuri rwa Kirisitu. Ntuheza amadini runaka. Watangiye mu mwaka wa 2018 ukaba uri hafi kuzuza imyaka 3 itatu. Mu gihe umaze ukora umaze kugarura abantu batari bacye mu rukundo rwa Yesu Kirisitu.





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...