Ikinyamakuru Corriere Dello Sport cyo mu Butaliyani, cyavuze ko Juventus ishaka Lukaku cyane. Ngo kugirango imubone, irashaka gutanga miliyoni 21€ muri Chelsea ubundi ikabongera umukinnyi Dusan Vlahovic ukomoka muri Serbia.
The Mirror yanditse ko Chelsea yamenyesheje Inter Milan ko Juventus yifuza umukinnyi wayo watijwe muri Inter Milan.
Daily Mail yanditse ko Umutoza mushya wa Al-Ettifaq Steven Gerrard, ngo ari mu biganiro n'umusore ukomoka muri Coté Divoire ukinira Crystal Palace, Wilfred Saha. Uyu mukinnyi amasezerano ye muri Crystal Palace yararangiye. Ngo agiye muri Saudi Arabia yajya ahembwa Miliyoni 16$ mu mwanka.
Daily Mail yongeye yandika ko Aston villa ishaka cyane umusore ukomoka mu Bufaransa, Moussa Diably. Diably w'imyaka 24 y'amavuko asanzwe akinira Bayer Liverkusen. Uyu Mukinnyi Villa ishaka kumutangaho Miliyoni 50 z'amayero.
Mundo Deportivo yavuze ko Fulham na Crystal palace zombi ngo zifuza umukinnyi wa FC Barcelona ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sergino Dest w'imyaka 22 y'amavuko.
Football insider yanditse ko Harvey Barnes wa Leicester City yifuza kuyivamo akerekeza muri Newcastle United izakina UEFA Champions League.
Manchester Evening yavuze ko umunya Brazil Fred usanzwe akinira United, nyuma yo kubona Angent mushya ngo yatangiye kumushakira ikipe yo gukinira muri Saudi Pro League.
Gazzetta Dello Sport yavuze ko Paris Saint-Germain ikomeje gushaka Rutahizamu wa Napoli ukomoka muri Nigeria Victor Osmhen. Osmhen. Ngo biraca amarenga ko yazasimbura Kylian Mbappe utagishaka kumva inkuru zimusaba kuguma I Paris.
Juventus ikomeje kwifuza Rutahizamu w'ikipe ya Chelsea watijwe muri Inter Milan Romelu Lukaku.
Victor Osmhen wa Napoli arifuzwa na Paris Saint-Germain ngo abe yajya gusimbura Kylian Mbappe utagishaka gukozwa amakuru ya Paris Saint-Germain