Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iyi Korali, muri iki gitaramo bazaba bari kumwe n’andi makorali atandukanye azaba yaje kuyishigikira harimo Intumwa za Yesu Choir hamwe na Aroma Choir, kandi kwinjira bizaba ari ubuntu.
Iki gitaramo cyo kumurika iyi alubumu ya Gospel Moving Choir kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 10/08/2014 kibere Kimihurura ku rusengero rwa Global Missions Church Assemblies of God, aho unuhango wo kumurika iyi alubumu uzatangira kuva saa munani z’amanwa. Ibyo wadukoreye ntituzabiceceka ikaba ibaye alubumu ya kane iyi Korale imenyerewe mu ibuvugabutumwa hakoreshejwe indirimbo mu biterane bitandukanye izaba ishyize hanze.
Patrick Kanyamibwa