Goshen Choir igiye kumurika album nshya "Umwami Mwiza"

Iyobokamana - 27/03/2026 2:17 PM
Share:
Goshen Choir igiye kumurika album nshya "Umwami Mwiza"

Korali Goshen ikomeje imyiteguro yo kumurika album yayo nshya yise “Umwami Mwiza”, igikorwa gitegerejwe na benshi mu bakunzi b’umuziki wa Gospel no mu itorero muri rusange.

Goshen Choir ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR SGEEM ari na ho yateguye icyumweru cy’ivugabutumwa cyatangiye ku wa 25 Werurwe kugeza ku wa 29 Werurwe 2026 - ku munsi nyir’izina wo kumurika iyi album yabo nshya.

Mu rwego rwo gukomeza gutegura imitima y’abakunzi babo, Goshen Choir yasohoye indirimbo nshya yitwa “Isezerano”, iri mu zigize iyi album nshya. Iyi ndirimbo yibutsa abantu ko amasezerano y’Imana atajya apfa ubusa, kabone n’iyo yatinda, ariko asohozwa.

Umuyobozi wa Goshen Choir, Rwamurinda Muhire Adolphe, yavuze ko iyi ndirimbo igamije gukomeza abantu no kubasubizamo icyizere, ibibutsa ko Imana ari iyo kwizerwa kandi isohoza ibyo yasezeranyije.

Yanongeyeho ko ubutumwa buyirimo bugaragaza uko Imana ishobora kuzamura uworoheje ikamugira uw’agaciro n’ishyaka rikomeye. Iyi album “Umwami Mwiza” ishingiye ku ijambo ry’Imana riboneka muri Zaburi 145:11-24, rigaruka ku bwiza bw’Imana n’ubwami bwayo buhoraho.

Abayobozi b’iyi korali bavuga ko iyi album nshya igamije guhumuriza abantu no kubibutsa ko Yesu ari Umwami mwiza utanga amahoro, ukiza imitima imenetse kandi ugumana n’abantu mu bihe byose, nubwo baba banyuze mu bigeragezo bitandukanye.

Igitaramo cyo kumurika iyi album kizitabirwa n’amakorali atandukanye azwi cyane, arimo Impanda Choir, Bethphage Choir, Maendeleo Choir, Hermon Choir, Naioth Choir na Benaiah Worship Team. Hazitabira kandi n’andi makorali y’abashyitsi arimo Rehoboth Choir, Nyota ya Asubuhi Choir ndetse na Bethel Choir.

Uretse ibyo, hazaba hari n’abigisha b’ijambo ry’Imana barimo Pastor Bwate David, Jean Paul, Denis Twagiramungu, Isaac Irihondetse na Boniface Singirankabo bazatanga ubutumwa bw’Imana.

Iki gikorwa ntikizaba ari umwanya wo kuririmba gusa, ahubwo kizaba n’igihe cy’ivugabutumwa rikomeye, aho biteganyijwe ko abantu benshi bazegera Imana, bakiyegurira Kristo ndetse bagakomera mu kwizera. 

Goshen Choiritangaza ko nyuma y’iki gitaramo izakomeza kwagura umurimo w’ivugabutumwa, ikanakora izindi ndirimbo nyinshi zigamije kubaka imitima y’abantu. Yashinzwe mu 1998, itangirana n’abaririmbyi 15 gusa, biganjemo abanyeshuri bakundaga gusenga no kuramya Imana.

Yavukiye mu bihe by’ububyutse, aho abaririmbyi bagize umwanya wo gusenga, Imana ikabahishurira izina “Goshen”, ryakomotse muri Intangiriro 47, ahavugwa ahantu heza Imana yari yarateganyirije Abisirayeli.  Imaze gukura cyane, ikaba ifite abaririmbyi barenga 170, kandi ikomeje kugira uruhare rukomeye mu ivugabutumwa binyuze mu muziki.

Album “Umwami Mwiza” itegerejweho kuba umugisha ukomeye ku bakunzi b’umuziki wa Gospel no ku bakristo muri rusange, ikazabafasha kwegera Imana no gukomeza kwizera kwabo.

Mu rwego rwo gukomeza gutegura imitima y’abakunzi babo, Goshen Choir yasohoye indirimbo nshya yitwa “Isezerano”

Goshen Choir ya ADEPR SGEEM igiye kumurika album nshya yitwa "Umwami Mwiza"


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...