Umukino watangiye Bugesera FC ariyo igerageza guhererekanya umupira ariko kugera imbere y’izamu bikaba ikibazo. Gorilla FC yo yanyuzagamo ikagera imbere y’izamu
Ku munota wa 16 Iyi kipe ya Hadji Yussuf yafunguye amazamu ku gitego cya rutahizamu ukomoka muri Cameroon, Khalifa Traore warimo arakora umukino we wa mbere.
Nyuma y’iminota 6 Gorilla FC yatsinze igitego cya kabiri nyuma yo kubaka neza ubundi Moussa Mudeyi ahindura umupira mwiza usanga Nduwimana Frank awushyira mu izamu.
Ku munota wa 33 Prosper Rugangazi yinjiye mu rubuga rw’amahina agiye kurekura ishoti gusa ba myugariro ba Gorilla FC bashyira umupira muri koroneri itagize icyo itanga. Hari aho Sadick Sulley yarekuye ishoti riremereye ariko risanga Muhawenayo Gad ahagaze neza.
Igice cya mbere cyarangiye Gorilla FC iyoboye n’ibitego 2-0. Mu gice cya kabiri Bugesera FC yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Kaneza Augustin hajyamo Valua Byishimo ndetse ari na ko isatira cyane binyuze ku barimo Farouk Ruhinda.
Ku munota wa 75 Bugesera FC yabonye penariti nyuma y’uko Rugangazi Prosper yari arekuye ishoti ubundi myugariro Akayezu Jean Bosco arikuramo akoresheje inyoni nderse ahita anahabwa ikarita y’umutuku.
Yatewe na Isingizwe Rodrigue ayishyira mu nshundura igitego cya mbere cya Bugesera FC kiba kirabonetse. Umukino warangiye Gorilla FC itsinze Bugesera FC ibitego 2-1 ihita ijya ku mwanya wa gatatu n’amanota 10.

Gorilla FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1
