Amakuru yashyizwe ahagaragara binyuze ku rukuta rwa
Gorilla FC rwa X, aho bagize bati: “Twishimiye gutangaza Sahundwa Pascal
nk’Umuyobozi Mukuru wacu.”
Sahundwa ntabwo ari umushyitsi muri Gorilla FC kuko
yari asanzwe ari mu buyobozi bw’iyi kipe, aho yari ashinzwe ubukangurambaga
bw’abafana. Azwi kandi mu gukorana bya hafi n’amakipe y’abato ndetse na City
Boys, ikipe iyishamikiyeho ikina mu cyiciro cya kabiri.
Mu buzima bwe nk’umukinnyi, Sahundwa yakiniye APR
FC kuva mu 1993 ubwo yashingwaga kugeza mu 1995, mbere yo kwerekeza mu Intare
FC yari mu cyiciro cya mbere. Mbere yaho, yakiniye n’amakipe y’abato ya Kiyovu
Sports na Rayon Sports.
Uretse ibyo, afite ubunararibonye mu miyoborere
y’amakipe y’umupira w’amaguru, kuko yabaye muri Komite ya Mukura VS nka Visi,
ndetse anayobora ikipe y’abatarabigize umwuga yo mu Karere ka Huye izwi nka Intwari.