Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Gicurasi 2026 kuri Kigali Pele Stadium, aho Etincelles yabonye amanota atatu y’ingenzi ayigeza kuri 34 ku rutonde rwa BK Pro League
Ibitego byatsinzwe na Ibrahim Kasapu, Hussein Nsabimana, Sadjati Niyonkuru ndetse na Mwinyi Rodrigue, byafashije iyi kipe yo mu Karere ka Rubavu gukomeza urugamba rwo kuguma mu Cyiciro cya Mbere.
Nyuma y’umukino, umutoza wa Etincelles FC, Bizimana Abdu ‘Bekeni’, yahakanye amakuru yavugwaga ko habayeho guharirana hagati y’aya makipe.
Ati: “Wowe wabyumvise ufite aho wabyumviye. Ni mu ishyirahamwe se? Ni muri minisiteri se? Ni he wabyumviye? Wumvise bavuga ngo bazatsinda bitandatu, muri shampiyona dutsinde bine? Njye ntabyo nzi.”
Bekeni yavuze ko atakwemera kujya mu mukino azi neza ko habayemo ikinamico cyangwa ubwumvikane bwo gutanga amanota.
Ku ruhande rwa Gorilla FC, umutoza Alain Kirasa yavuze ko gutsindwa kw’ikipe ye kutaturutse ku bushake bwo gutanga amanota, ahubwo byatewe n’ibibazo by’abakinnyi batabashije kuboneka.
Ati: “Abakinnyi banjye batandatu ntibari bahari. Moussa Omar na Frank bagiye mu Ikipe y’Igihugu y’u Burundi, Roger na Masudi bafite amakarita atatu y’umuhondo. Twagerageje guha amahirwe abandi bakinnyi.”
Kirasa kandi yavuze ko yari azi ibihuha byavugaga ko Gorilla FC ishobora kurekera Etincelles amanota, ariko ngo bakoze ibishoboka byose ngo bakinane ubunyamwuga.
Ati: “Ibyo twarabyumvise kandi twari tubizi, ariko twe icyo dukora ni ugushyira abakinnyi mu buryo bwiza kugira ngo dutange umusaruro mwiza. Hari n’abakinnyi nasimbuje mbona batari mu mukino.”
Mbere y’uyu mukino, hari hamaze iminsi havugwa ko Gorilla FC ishobora gufasha Etincelles kubona amanota atatu kugira ngo itazamanuka mu Cyiciro cya Kabiri, cyane cyane nyuma y’uko aya makipe yari aherutse no guhura mu Gikombe cy’Amahoro, aho Gorilla FC yari yatsinze Etincelles ibitego 6-1.
